ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/11 pp. 21-23
  • Icyo ababyeyi babivugaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo ababyeyi babivugaho
  • Nimukanguke!—2011
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Uko washyikirana n’abana b’ingimbi n’abangavu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Guteza Imbere Uburyo bwo Gushyikirana bya Bugufi
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Kuki ababyeyi banjye batanyumva?
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 10/11 pp. 21-23

Icyo ababyeyi babivugaho

Iyo ababyeyi benshi bafite abana bageze mu gihe cy’amabyiruka, bahura n’ibibazo byinshi. None se wafasha umwana wawe ute kugira icyo ageraho muri icyo kigero kiba cyabateye urujijo mwembi? Reka turebe icyo ababyeyi bo hirya no hino ku isi babivuzeho.

BARAHINDUKA

“Umuhungu wanjye akiri muto, yumviraga inama muhaye atiriwe ayibazaho. Ariko amaze kuba ingimbi, yabaye nk’untakariza icyizere. Yashidikanyaga ku cyo mubwiye cyose, agashidikanya n’uburyo nkimubwiyemo.”—Frank wo muri Kanada.

“Umuhungu wanjye ntagikunda kuvuga nk’uko byari bimeze mbere. Ngomba kumubaza icyo atekereza, aho kugira ngo ntegereze ko agira icyo ambwira. Ubwo kandi no kugira ngo agusubize ntibiba byoroshye. Yego ageraho akagusubiza, ariko bifata igihe.”—Francis wo muri Ositaraliya.

“Kwihangana ni ngombwa cyane. Hari igihe twumva twatonganya abana bacu, ariko gutuza no kuganira na bo buri gihe ni byo bigira akamaro.”—Felicia wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

GUSHYIKIRANA

“Hari igihe umwana wanjye w’umwangavu yihagararaho akanga kumva ibyo mubwira, bitewe n’uko aba atekereza ko mpora munenga nta mpamvu. Mwibutsa ko mukunda, ko nta cyo mfa na we kandi ko mushyigikiye.”—Lisa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

“Igihe abana banjye bari bakiri bato, bambwiraga ibibari ku mutima byose, ku buryo kumenya icyo babaga batekereza byanyoroheraga. Ariko ubu ngerageza kubumva kandi nkabubaha, nkabereka ko na bo ari bakuru. Iyo mbigenje ntyo ni bwo bambwira ibibari ku mutima.”—Nan-hi wo muri Koreya.

“Kubuza abana b’ingimbi n’abangavu gukora ibintu runaka ntibiba bihagije. Tuba tugomba kubafasha gutekereza kandi tukaganira na bo kugira ngo tubagere ku mutima. Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba kuba twiteguye gutega amatwi ibyo batubwira, kabone nubwo byaba bitadushimishije.”—Dalila wo muri Burezili.

“Iyo bibaye ngombwa ko mpana umukobwa wanjye, muhana twiherereye aho kumuhanira imbere y’abandi.”—Edna wo muri Nijeriya.

“Rimwe na rimwe iyo nganira n’umuhungu wanjye, ngira ntya ngahugira mu tundi turimo two mu rugo, bigatuma ntamutega amatwi neza. Ibyo arabibona, kandi ntekereza ko iyo ari imwe mu mpamvu zituma adakunda ko tuganira. Ubu ngomba kwihatira kumutega amatwi kurushaho, kugira ngo ambwire ikimuri ku mutima.”—Miriam wo muri Megizike.

BIFUZA UMUDENDEZO

“Buri gihe nabaga mfite impungenge zo guha umudendezo abana banjye b’ingimbi n’abangavu, kandi ibyo byatumaga tugirana ibibazo. Nafashe umwanya wo kubiganiraho na bo nta cyo dukinganye. Nabasobanuriye impamvu nabaga mfite impungenge, na bo bambwira impamvu bifuzaga kugira umudendezo. Twageze aho twemeranya ko ngomba kubaha umudendezo, ariko twumvikana ko hari imipaka batagomba kurenga.”—Edwin wo muri Gana.

“Umuhungu wanjye yashakaga ipikipiki. Narwanyije icyo gitekerezo cyane ku buryo namubwiraga nabi, musobanurira ibibi byayo kandi simureke ngo na we agire icyo abivugaho. Ibyo byatumye arakara kandi arushaho kwiyemeza kuyitunga. Nafashe umwanzuro wo gukoresha ubundi buryo. Namuteye inkunga yo gutekereza ku bintu byose bifitanye isano n’icyo kibazo, hakubiyemo akaga yashoboraga guhura na ko, icyo byari kujya bimusaba, ibyo yasabwaga kugira ngo abone uruhushya rwo kuyitwara n’amafaranga yari kujya arutangaho. Nanone namusabye kugisha inama Abakristo bakuze bo mu itorero. Naje kubona ko ibyiza ari ukumureka akavuga ibyo yifuza yisanzuye, aho kumupfukirana. Ibyo byatumye mugera ku mutima.”—Hye-young wo muri Koreya.

“Twagendaga tubashyiriraho imipaka, ariko tukanagira ibyo tugenda tubemerera. Iyo bakoreshaga neza umudendezo twabahaga, twarushagaho kubaha uburenganzira bwo gukora ibindi twari twarababujije. Twashakaga uburyo bwo kubereka ko bakeneye umudendezo, kandi tukabagaragariza ko ibyo ari byo tubifuriza. Ariko iyo barengeraga, ntitwaburaga kubahana.”—Dorothée wo mu Bufaransa.

“Sinigeze ntezuka ku mahame nashyiriyeho abana banjye. Ariko iyo banyumviraga, naradohoraga. Urugero, hari igihe nabemereraga gutahira igihe bifuza. Ariko iyo batahaga nyuma y’isaha twemeranyije incuro zirenze imwe, narabahanaga.”—Il-hyun wo muri Koreya.

“Iyo umukozi yubaha umukoresha we kandi akagira umwete mu kazi, umukoresha we arushaho kumwitaho. Umuhungu wanjye na we azi ko niyumvira kandi akubahiriza amahame twamushyiriyeho, azarushaho kugenda ahabwa umudendezo. Azi neza ko iyo ahawe umudendezo akawukoresha nabi ashobora kuwamburwa, kimwe n’uko umukozi udasohoza inshingano ze ahabwa ibihano.”—Ramón wo muri Megizike.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”—Imigani 22:6

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 23]

ICYO IMIRYANGO IBIVUGAHO

“Kurera abana b’abangavu nta ko bisa”

Joseph: Kubera ko abakobwa banjye babiri bakuru ari abangavu, niboneye ko ari ngombwa cyane kubatega amatwi, kandi nkumva ibitekerezo byabo. Kwemera amakosa yanjye no kubaha abakobwa banjye mu gihe tuganira, bimfasha gukomeza gushyikirana na bo. Muri make, gukurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, bituma mbona ko kurera abana b’abangavu nta ko bisa.

Lisa: Nabonye ko igihe umukobwa wacu w’imfura yari amaze kuba umwangavu, yari akeneye ko mwitaho cyane kurusha mbere. Ndibuka ko namaraga igihe kirekire muteze amatwi, muganiriza kandi muhumuriza. Jye n’umugabo wanjye duha abana bacu urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo byabo bisanzuye, kandi tukabiha agaciro. Ngerageza gushyira mu bikorwa inama irangwa n’ubwenge iboneka muri Yakobo 1:19, yo ‘kwihutira kumva ariko ugatinda kuvuga.’

Victoria: Mama ni incuti yanjye magara. Nta wundi muntu mwiza kandi wita ku bandi nka we. Igishimishije ni uko yita ku bantu bose. Sinabona amagambo nakoresha agaragaza uko yita ku bandi abikuye ku mutima. Numva nta cyo namunganya.

Olivia: Data yita ku bantu kandi akagira ubuntu. Aba yiteguye kugira icyo atanga, ndetse no mu gihe dufite bike. Ntajenjeka, ariko nanone azi neza ko tugomba kugira igihe cyo kwishimisha. Nshimishwa no kuba mfite umubyeyi nk’uwo w’intangarugero.

“Ntitujya twumva turambiwe”

Sonny: Iyo abakobwa bacu bafite ikibazo, turicara tukakiganiraho mu rwego rw’umuryango. Tuganira nta cyo dukinganye, kandi tugafata imyanzuro dushingiye ku mahame ya Bibiliya. Nanone, jye na Ynez tureba niba abakobwa bacu bafite incuti nziza kandi zikuze mu buryo bw’umwuka. Incuti zacu ni zo zabo, kandi incuti zabo ni zo zacu.

Ynez: Mu muryango wacu tuba dufite byinshi tugomba gukora, kandi twese turafatanya. Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, duhugira mu murimo wo kubwiriza, tukiyigisha Bibiliya kandi tukayigira hamwe mu muryango. Hari n’igihe twitangira gufasha abantu, urugero nk’abagwiririwe n’amakuba cyangwa tukifatanya mu kubaka Amazu y’Ubwami. Iyo dukora ibyo byose, ntitwibagirwa kwidagadura mu buryo bushyize mu gaciro. Ntitujya twumva turambiwe.

Kellsie: Data ni umuntu uzi gutega amatwi, kandi mbere yo gufata umwanzuro ukomeye abanza kubaza abagize umuryango bose. Mama ahora yiteguye kuntega amatwi, ku buryo igihe cyose nkeneye inkunga cyangwa nkeneye ko tuganira, aba andi hafi.

Samantha: Mama atuma numva ko nihariye, nkunzwe cyane kandi ko mfite agaciro, ndetse hari n’igihe abikora atabizi. Antega amatwi kandi anyitaho. Ubucuti dufitanye nta cyo nabunganya.

[Amafoto]

Umuryango wa Camera: Joseph, Lisa, Victoria, Olivia, na Isabella

Umuryango wa Zapata: Kellsie, Ynez, Sonny, na Samantha

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Nubwo ababyeyi bashobora guha abana babo umudendezo, banabashyiriraho imipaka ishyize mu gaciro

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze