Urubuga rw’abagize umuryango
Ni iki kibura kuri aya mafoto?
Soma mu Migani 18:10 no mu Migani 26:17. Noneho, itegereze aya mafoto. Ni iki kiburaho? Andika igisubizo ku murongo uri hasi aha. Huza utudomo kugira ngo ukore amashusho yuzuye, maze usigemo amabara.
1. ․․․․․
2. ․․․․․
[Imbonerahamwe]
(Reba muri Nimukanguke!)
MUBIGANIREHO:
Ni irihe somo muvanye muri iyo mirongo? Ese kumenya izina ry’Imana birahagije kugira ngo wemerwe na yo?
IGISUBIZO: Soma muri Zaburi 91:2; Imigani 3:5, 6.
Kuki wagombye kwirinda kwivanga mu bibazo by’abandi?
IGISUBIZO: Soma mu Bagalatiya 6:5-7; 1 Abatesalonike 4:11; 1 Petero 4:15 no mu Migani 26:18, 19.
Ese guserereza abandi ni umukino utagize icyo utwaye?
IGISUBIZO: Soma mu Migani 14:13; 15:21; Matayo 7:12.
UMWITOZO W’UMURYANGO:
Musomere hamwe mu Migani 31:10-31. Musabe umwe mu bagize umuryango ace amarenga, yerekana imwe mu mirimo y’umugore ushoboye uvugwa muri iyo mirongo, maze abandi bagerageze gufora iyo mirimo. Muvuge imirimo mushobora kwitoza kugira ngo murusheho kuba abantu bashoboye.
Rukate, uruhine maze urubike
AGAFISHI KA BIBILIYA 10 SALOMO
IBIBAZO
A. Ko Salomo atigeze asenga asaba ubukire cyangwa kurama, ni iki yasabye?
B. Uzuza: Salomo yaciye imigani ․․․․․ ahimba indirimbo ․․․․․.
C. Ni irihe zina rindi Salomo yiswe?
[Imbonerahamwe]
4026 M.Y. Umwaka wa 1 N.Y 98 N.Y
Adamu aremwa Yabayeho ahagana Igitabo cya
mu wa 1000 M.Y. nyuma cya Bibiliya
[Ikarita]
Umwamikazi w’i Sheba yagenze ibirometero birenga 2400, agiye kumva ubwenge bwa Salomo
SHEBA
Yerusalemu
SALOMO
AMATEKA YE:
Ni ubuheta bwa Dawidi na Batisheba. Yategetse Isirayeli mu gihe cy’imyaka 40. Yubakiye Yehova urusengero runini (1 Abami 5:2-5). Yehova yakoresheje Salomo, maze yandika igitabo cy’Imigani, Umubwiriza n’Indirimbo ya Salomo. Yashatse abagore b’abanyamahanga batuma adakomeza gusenga Yehova.—1 Abami 11:1-6.
IBISUBIZO
A. Umutima wumvira.—1 Abami 3:5-14.
B. 3.000 na 1.005.—1 Abami 4:29, 32.
C. Yedidiya, bisobanura “Ukundwa na Yehova.”—2 Samweli 12:24, 25.
Isi n’abayituye
3. Nitwa Chloe. Mfite imyaka icyenda kandi mba muri Kanada. Muri Kanada, hari Abahamya ba Yehova bangahe? 55.000, 88.000 cyangwa 110.000?
4. Akadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Kanada.
A
B
C
D
Agakino k’abana
Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.
Niba ushaka izindi nyandiko wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com
● “URUBUGA RW’ABAGIZE UMURYANGO” ibisubizo biri ku ipaji ya 24
IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31
1. Umunara ukomeye.
2. Imbwa.
3. 110.000.
4. A.