Ipaji ya kabiri
Uko warera abana bawe neza
Iyo ababyeyi bamaze kubyara, hari ikintu baba batifuza gutekerezaho, nyamara kikaba kigomba kubaho byanze bikunze: amaherezo umwana wabo aba azakura akaba umuntu mukuru uzibeshaho. Uko ni ko byari biteganyijwe, kuko Bibiliya ivuga ko “umugabo azasiga se na nyina” (Intangiriro 2:24). Birumvikana ko ari na ko bigenda ku mugore.
Icyakora no kuri uwo munsi w’amarira n’ibyishimo, ubwo umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu aba avuye iwabo, ababyeyi benshi baba bahangayitse. Baba bibaza bati “ese umwana wacu twamureze neza? Ese azashobora gukora akazi kamutunga, yite ku nzu abamo kandi akoreshe amafaranga neza?” Hari ikindi kibazo cy’ingenzi kurushaho bibaza, kigira kiti “ese umwana wacu azakurikiza amahame mbwirizamuco twamutoje?”—Imigani 22:6; 2 Timoteyo 3:15.
Muri iyi nomero yihariye y’igazeti ya Nimukanguke!, turi busuzume uko inama Bibiliya itanga zafasha ababyeyi kurera abana babo, bakurikije ikigero bagezemo.