Ikibazo cy’ingenzi kurusha ibindi
UMUHANGA mu by’ibinyabuzima witwa Francis S. Collins, yarabajije ati “ese haba hari ikibazo cy’ingenzi abantu bibajije kurusha ikigira kiti ‘ese Imana ibaho koko?’” Icyo kibazo yabajije gifite ishingiro. Niba nta Mana ibaho, ubwo nyuma y’ubu buzima nta bundi bwaba buriho, kandi nta n’uwaba afite ububasha bwo kudushyiriraho amahame mbwirizamuco tugomba gukurikiza.
Impamvu ituma abantu bamwe na bamwe bashidikanya ko Imana ibaho, ni uko abahanga mu bya siyansi benshi batayemera. Ariko kandi, nk’uko ingingo ikurikira iri bubigaragaze, hari igihe ibitekerezo byemerwa n’abantu benshi biba ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ikibabaje, ni uko amenshi mu madini yo ku isi na yo yatumye abantu barushaho guhera mu rujijo, yigisha inyigisho zivuguruza ibintu abahanga mu bya siyansi bamaze kugaragaza ko ari ukuri kudasubirwaho. Urugero ruzwi cyane, ni urw’inyigisho idashingiye kuri Bibiliya ivuga ko Imana yaremye isi mu minsi itandatu y’amasaha 24, ubu hakaba hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi ibyo bibaye.
Iyo abantu benshi bumvise izo nyigisho na za filozofiya bivuguruzanya, bareka gushakisha ibimenyetso bigaragaza niba Imana ibaho koko. Ariko se hari ikindi kintu cyatugirira akamaro, kuruta kumenya igisubizo cy’ukuri cy’icyo kibazo cy’ingenzi? Birumvikana ko muri twe nta n’umwe wigeze abona Imana, kandi igihe isi n’ijuru hamwe n’ibinyabuzima byaremwaga, nta n’umwe wariho. Ku bw’ibyo, kwemera Imana cyangwa kutayemera, bisaba kugira ukwizera mu rugero runaka. Ariko se uko kwizera kwagombye kuba kumeze gute?
Ukwizera nyako gushingira ku bimenyetso bifatika
Mu rugero runaka, kwizera ni kimwe mu bintu by’ingenzi dukenera mu buzima bwacu. Twemera akazi, kuko tuba twizeye ko tuzahembwa. Duhinga imyaka twizeye ko izamera, kandi twiringira incuti zacu. Nanone kandi, twishingikiriza ku mategeko agenga isanzure ry’ikirere. Uko ni ukwizera nyakuri, kuko kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika. Kwizera ko Imana ibaho na byo bishingira ku bimenyetso bifatika.
Mu Baheburayo 11:1, Bibiliya igira iti “kwizera ni ukuba . . . ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.” Hari Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti “ukwizera . . . gutuma tudashidikanya ku bintu by’ukuri tutabona” (The New English Bible). Reka dufate urugero: tuvuge ko urimo utembera ku mwaro w’inyanja, maze mu buryo butunguranye, ukumva umutingito, hanyuma ukabona amazi asubiye inyuma yerekeza imuhengeri. Iyo bigenze bityo, uhita umenya impamvu y’ibibaye, kandi ukaba usobanukiwe ko bikuburira ko hagiye kubaho tsunami. Uwo mutingito n’amazi aba asubiye imuhengeri, biba ari “ibimenyetso simusiga” by’uko byanze bikunze hagiye kuza imiraba y’inyanja nubwo iba itaragaragara. Kuba wizeye ko hagiye kubaho tsunami, byagombye gutuma uhungira ahantu hirengeye kandi hari umutekano.
Kwizera Imana na byo byagombye kuba bishingiye ku kwizera gufatika umuntu agira bitewe n’ibimenyetso simusiga afite. Iyo ufite ibyo bimenyetso, ni bwo gusa uba ushobora kwemera udashidikanya ko Imana ibaho nubwo ‘itagaragara.’ None se ni ngombwa ko uba umuhanga mu bya siyansi, kugira ngo ushobore gusuzuma ibyo bimenyetso no kubisesengura? Vladimir Prelog wahawe igihembo cyitiriwe Nobeli, yaravuze ati “abahawe igihembo cyitiriwe Nobeli si bo barusha abandi kumenya ibirebana n’Imana, idini n’uko bitugendekera iyo dupfuye.”
Niba ufite umutima utaryarya kandi ukaba ufite inyota yo kumenya ukuri, wagombye gusuzuma ibyo bimenyetso nta ho ubogamiye maze ugafata umwanzuro ukwiriye, ushingiye kuri ibyo bimenyetso. Ariko se ni ibihe bimenyetso wasuzuma?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Umuhinzi aba yizeye ko imbuto zizamera kandi zigakura