ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 11/11 pp. 24-25
  • Indwara ya Dengue iteje akaga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Indwara ya Dengue iteje akaga
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibimenyetso by’iyo ndwara n’uko twayirwanya
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2011
  • Uko wabungabunga ubuzima bwawe
    Nimukanguke!—2016
  • Dusobanukirwe indwara ya malariya
    Nimukanguke!—2015
Nimukanguke!—2011
g 11/11 pp. 24-25

Indwara ya Dengue iteje akaga

“Inzego z’ubuzima zo muri leta ya Morelos . . . , zifatanyije na Komisiyo Ishinzwe Ubuzima yo mu mugi wa Emiliyano Zapata, zihaye icyemezo cy’ishimwe Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova . . . kubera ubufatanye [bwabo] mu gutunganya aho basengera kugira ngo hatororokera imibu itera indwara ya dengue.”

KUBA abayobozi bo muri Megizike bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imibu ikwirakwiza iyo ndwara, bifite ishingiro. Iyo ndwara yibasiye abantu barenga 57.000 muri Megizike mu mwaka wa 2010, kandi virusi iyitera ikwirakwizwa n’iyo mibu. Megizike iri mu bihugu birenga 100 iyo ndwara yabayemo akarande. Vuba aha, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima riherutse gusohora raporo ivuga ko buri mwaka iyo ndwara iba ishobora gufata abantu bagera kuri miriyoni 50 ku isi hose, kandi ko bibiri bya gatanu by’abatuye isi bashobora kwandura iyo ndwara. Iyo raporo yagaragaje ko abayobozi bashinzwe iby’ubuzima batangije porogaramu yo guca burundu uwo mubu ufite utubara tw’umweru (Aedes aegypti), ukaba ari umwe mu mibu ikwirakwiza virusi itera indwara ya dengue.a

Iyo ndwara ikunze kuba mu turere dushyuha cyane n’uduhehereye, cyane cyane mu gihe cy’imvura na nyuma y’ibiza, urugero nk’inkubi y’umuyaga cyangwa imyuzure. Ibyo biterwa n’uko imibu y’ingore yo muri ubwo bwoko (Aedes) itera amagi yayo ahantu hose hari ibizenga by’amazi.b Kubera ko abantu bo muri Amerika y’Epfo n’abo mu birwa bya Karayibe bareka amazi bakayabika mu bigega byubakishije sima, impuguke mu by’ubuzima zibasaba ko bapfundikira ibigega byabo. Ibyo bituma imibu idatera amagi muri ibyo bigega ngo yororokeremo. Nanone, kugira ngo abantu babuze iyo mibu kororoka, basukura imbuga z’ingo zabo bakavanamo amapine ashaje, amadebe, amavaze, ibikoresho bya pulasitiki n’ibindi bintu byose amazi ashobora kurekamo.

Ibimenyetso by’iyo ndwara n’uko twayirwanya

Iyo umuntu arwaye iyo ndwara, ntapfa kuyimenya kuko ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane. Icyakora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, rivuga ko umuntu yagombye kwisuzumisha iyo ndwara mu gihe agaragaje ibimenyetso bikurikira: umuriro, gusesa uduheri, kubabara amaso, imikaya n’ingingo. Guhinda umuriro bimara iminsi itanu kugera kuri irindwi.

Abaganga ntibarabona imiti ivura iyo ndwara, ariko uyirwaye ashobora no gukirira mu rugo aramutse aruhutse bihagije kandi akanywa ibintu byinshi. Ariko kandi, abarwayi bagomba gukurikiranirwa hafi mu gihe indwara ya dengue itangiye kuba igikatu, aho umuntu avira mu nda maze umuvuduko w’amaraso ukagabanuka. Ibyo bimenyetso by’indwara biba bishobora no guhitana umurwayi, biza mu gihe umuriro yari asanganywe wari utangiye kugabanuka kandi arimo yoroherwa. Ibimenyetso biranga umuntu warwaye dengue y’igikatu ni ibihe? Umurwayi aribwa mu nda cyane, agahora aruka, akava imyuna, akava amaraso mu menyo, akituma ibintu by’umukara, kandi agasesa uduheri dutukura ku ruhu. Nanone, umurwayi abura amahwemo, akagira icyaka cyinshi, agahinduka urwirungu n’uruhu rwe rugakonja, kandi umuvuduko w’amaraso ukagabanuka cyane.

Ikibabaje, ni uko imiti ivura indwara ziterwa na mikorobe idashobora gukiza iyo ndwara, kuko yo iterwa na virusi, idaterwa na bagiteri. Nanone byaba byiza umurwayi yirinze gukoresha imiti imwe n’imwe igabanya ububabare, urugero nka asipirine na ibiporofeni, kuko byatuma umuntu ava amaraso menshi. Hari amoko ane ya virusi zitera indwara ya dengue, kandi umuntu ashobora kuyirwara incuro zirenze imwe.

Mu gihe ufashwe n’iyo ndwara, ujye uruhuka bihagije kandi unywe ibintu byinshi. Nanone ujye urara mu nzitiramibu igihe cyose bishoboka, kugira ngo imibu itakuruma maze ukanduza abandi.

Wakwirinda ute kwitegeza imibu? Jya wambara imyenda y’amaboko maremare, wambare imyenda igera ku birenge kandi wisige umuti wirukana imibu. Nubwo imibu ishobora kuruma umuntu isaha iyo ari yo yose, ikunda kurumana mu masaha abiri nyuma y’uko izuba rirasa, na mbere y’uko rirenga. Nanone, kuryama mu nzitiramubu iteye umuti bishobora kukurinda.

Nta wamenya, wenda urukingo rw’iyo ndwara ruzaboneka. Icyakora, amaherezo Ubwami bw’Imana buzakuraho indwara zose harimo n’indwara ya dengue. Koko rero, hari igihe Imana ‘izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntirubeho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibibeho ukundi. Ibya kera [bizaba] byavuyeho.’—Ibyahishuwe 21:3, 4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu bihugu bimwe na bimwe hari ubundi bwoko bw’imibu (Aedes albopictus) bushobora gutera iyo ndwara.

b Ubusanzwe iyo mibu ntishobora gukora urugendo rurenze metero amagana uturutse aho yaturagiye amagi.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

Ahantu imibu ishobora kororokera

1. Amapine yashaje

2. Imireko y’amazi

3. Amavaze

4. Ibikoresho bya pulasitiki

5. Uducupa n’utugunguru twashaje

Uko wakwirinda kuribwa n’imibu

a. Jya wambara imyenda y’amaboko maremare, imyenda igera ku birenge, kandi wisige umuti wirukana imibu

b. Jya uryama mu nzitiramubu

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 24 yavuye]

Source: Courtesy Marcos Teixeira de Freitas

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze