Hirya no hino ku isi
Abana b’impinja 7 ku 10 bo mu Budage, baboneka kuri interineti.Ababyeyi bashyira umwirondoro w’abo bana babo kuri interineti, bakabashyiriraho aderesi, amafoto yabo ari impinja cyangwa bakiri mu nda. Icyakora, impuguke zisaba ababyeyi kuba maso, kuko ayo mafoto aba ashobora kuzaguma kuri interineti igihe cyose uwo mwana azaba akiriho.—BABY UND FAMILIE, IKINYAMAKURU CYO MU BUDAGE.
Dukurikije raporo itangwa na leta y’u Burusiya, buri mwaka muri icyo gihugu hapfa abagore 14.000 bazira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.—RIA NOVOSTI, IKINYAMAKURU CYO MU BURUSIYA.
Urubura rugwa ku musozi wa Everest ku butumburuke buri hagati ya metero 6.858 na metero 7.752, ruba rufite uburozi bwo mu rwego rwa shimi bushobora kwanduza amazi yo kunywa. Hari abakeka ko ibyo biterwa n’uko abantu bahumanya ikirere.—SOIL SURVEY HORIZONS, IKINYAMAKURU CYO MURI AMERIKA.
Vuba aha, isosiyete imwe rukumbi yemerewe gucapa Bibiliya mu Bushinwa, iherutse kuzuza umubare wa Bibiliya miriyoni 80. Iyo sosiyete icapa Bibiliya miriyoni buri kwezi, akaba ari kimwe cya kane cya Bibiliya zicapwa ku isi hose muri iki gihe.—XINHUA, IKINYAMAKURU CYO MU BUSHINWA.
“Mu Banyamerika bavutse ari Abagatolika, abarenga 10 ku ijana (10,1 ku ijana) bava muri iryo dini iyo bamaze kuba bakuru.”—NATIONAL CATHOLIC REPORTER, IKINYAMAKURU CYO MURI AMERIKA.
Impanuka kamere zo mu mwaka wa 2010
Hari isosiyete y’ubwishingizi ikomeye yagaragaje ko mu mwaka wa 2010 habayeho impanuka kamere 950, zikaba ziruta izabaye mu myaka icumi ishize, aho ugereranyije buri mwaka habaga 785. Impanuka kamere eshanu zikomeye cyane zabayeho, ni imitingito yo muri Shili, mu Bushinwa no muri Hayiti, umwuzure wabaye muri Pakisitani n’ubushyuhe burimo umuyaga bwibasiye u Burusiya, aho abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bapfuye bazize ingaruka z’ubushyuhe bwinshi no kwangirika kw’ikirere. Ikirunga cyo muri Isilande cyatumuye ivu mu kirere cy’u Burayi bw’amajyaruguru. Nubwo nta bintu byinshi byangiritse, iryo vu ryabujije indege hafi ya zose kunyura mu kirere cyaho. Muri Ositaraliya haguye urubura rurimo umuyaga ukaze incuro ebyiri zose, ku buryo hangiritse ibintu bifite agaciro k’amadolari y’Abanyamerika arenga miriyari ebyiri. Hari ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyavuze kiti “agaciro k’ibyo bintu byose byangiritse, hakubiyemo n’ibitishyurwa n’ubwishingizi, kavuye kuri miriyari 50 z’amadolari y’Abanyamerika y’ibyangiritse mu mwaka ushize, kagera kuri miriyari 130.”—Ikinyamakuru cy’i Londres, The Telegraph.
Ese abo bita Abaneyanderitali bari bameze nkatwe?
Hari ikinyamakuru cyagize kiti “kera abantu batekerezaga ko Abaneyanderitali [abakurambere b’abantu nk’uko inyigisho y’ubwihindurize ibivuga] batari bameze nk’umuntu uzi ubwenge wo muri iki gihe (homo sapiens). Ariko icyo gitekerezo kiragenda gihinduka. Ubu haragenda haboneka ibimenyetso bigaragaza ko bari bafite ubushobozi twibwiraga ko bufitwe natwe gusa” (New Scientist). Ubushakashatsi bwa vuba aha bwagaragaje ko Abaneyanderitali bubakaga amazu, amafuru, bakazimya inkongi y’umuriro, bakambara, bagateka, bagakora ibikoresho kandi bagakora ubujeni bwo gufatisha ikigembe n’umuhunda ku ruti rw’icumu. Hari n’ibimenyetso bigaragaza ko bitaga ku barwayi, bakambara imitako ifite icyo isobanura kandi bagashyingura ababo. Erik Trinkaus, wigisha iby’inkomoko y’abantu muri kaminuza ya Washington, iri mu mugi wa St. Louis wo muri leta ya Missouri muri Amerika, yavuze ko “Abaneyanderitali bari bameze nk’abantu, kandi birashoboka ko bari bafite ubwenge nk’ubwacu.”