Urubuga rw’abagize umuryango
Huza amafoto n’imirongo y’Ibyanditswe
Soma mu Mubwiriza 2:3-10. Ca umurongo uhuza buri shusho n’umurongo wo muri Bibiliya bijyanye. (Ayo mashusho ntatondetse hakurikijwe ibivugwa muri iyo mirongo.) Nurangiza usige amabara muri ayo mashusho.
A
B
C
D
E
F
MUBIGANIREHO:
Ese mu by’ukuri Salomo yashimishwaga n’ibyo yari yaragezeho?
IGISUBIZO: Soma mu Mubwiriza 2:11.
Kuba ibintu byose ari ‘ubusa, [kandi] ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga,’ bisobanura iki? Ni iyihe mirimo izatuma ugira ibyishimo nyakuri?
IGISUBIZO: Soma muri Luka 6:38; Ibyakozwe 20:35.
UMWITOZO W’UMURYANGO:
Soma mu Mubwiriza 3:1-8. Buri wese mu bagize umuryango afate agapapuro, maze yandike umurimo umwe mu yavuzwe muri iyo mirongo. Mudushyire mu gakarito. Hanyuma buri wese natoranyemo kamwe ariko ntavuge icyo atomboye, maze ace amarenga asa n’ukora uwo murimo, hanyuma abwire abagize umuryango bafore icyo arimo akora.
Twige Bibiliya
Rukate, uruhine maze urubike
AGAFISHI KA BIBILIYA 11 YOZEFU
IBIBAZO
A. Uzuza: bene se ba Yozefu bamwitaga “․․․․․,” kandi bamugurishije ibiceri ․․․․․ ugira ngo abe umucakara.
B. Igihe umugore wa Potifari yahatiraga Yozefu kuryamana na we, Yozefu yamushubije akomeje agira ati “nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi . . .”
C. Kuki Farawo yagize Yozefu umutegetsi wa kabiri muri Egiputa?
[Imbonerahamwe]
4026 M.Y. Umwaka wa 1 Uwa 98
Adamu aremwa Yabayeho ahagana Igitabo cya mu wa 1700 M.Y. nyuma cya Bibiliya
[Ikarita]
Yavanywe i Dotani ajyanwa muri Egiputa
Dotani
EGIPUTA
YOZEFU
AMATEKA YE:
Ni imfura ya Yakobo na Rasheli (Intangiriro 35:24). Bene se bamugiriye ishyari, baramugurisha ajya kuba umucakara muri Egiputa, aho yamaze imyaka igera kuri 13 ari umucakara cyangwa afunzwe. Aho kugira ngo Yozefu yihorere, yababariye bene se bari bicujije (Intangiriro 50:15-21). Nubwo yari kure y’umuryango, yubahishije Yehova akomeza kuba indakemwa, umunyamwete kandi akomeza kuba uwiringirwa.—Intangiriro 39:1-23.
IBISUBIZO
A. Umurosi, 20.—Intangiriro 37:19, 28.
B. “. . . nkaba rwose ncumuye ku Mana?”—Intangiriro 39:9.
C. Yari azi ko umwuka w’Imana ari wo watumye Yozefu aba umunyabwenge, kandi akamenya gushishoza.—Intangiriro 41:38-41.
7. Nitwa Anietie. Mfite imyaka irindwi kandi mba muri Nijeriya. Ugereranyije, muri Nijeriya haba Abahamya ba Yehova bangahe? 190.000, 290.000 cyangwa 390.000?
8. Akadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Nijeriya.
A
B
C
D
Agakino k’abana
Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.
Niba ushaka izindi nyandiko wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com
● “URUBUGA RW’ABAGIZE UMURYANGO” ibisubizo biri ku ipaji ya 15
IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31
1. 1 ijyanye na F.
2. 2 ijyanye na E.
3. 3 ijyanye na A.
4. 4 ijyanye na C.
5. 5 ijyanye na B.
6. 6 ijyanye na D.
7. 290.000.
8. C.