Sekuru yari yapfuye
● Hari umuntu wandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike, agira ati “sindi Umuhamya wa Yehova, ariko amagazeti yanyu ndayakunda cyane. Imwe muri yo yavuze iby’agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye. Ako gatabo karanshishikaje, kuko byahuriranye n’uko sogokuru yari yapfuye. Ndifuza ko mwampa udutabo umunani nk’utwo, nkaduha bene wacu kugira ngo mbahumurize.”
Agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye gakubiyemo ibisubizo by’ibibazo bikurikira: Nakwihanganira nte agahinda mfite? Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye? Ako gatabo gatanga ibisobanuro bishingiye kuri Bibiliya ku birebana n’urupfu n’imimerere abapfuye barimo. Nanone kavuga ibirebana n’isezerano ryo kuzura abapfuye Imana izasohoza binyuriye kuri Yesu Kristo. Iryo sezerano rigaragaza ko abazazuka bazaba ku isi izatunganywa igahinduka paradizo.
Niba wifuza ako gatabo, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ukagakata ukakohereza ukoresheje aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.
□ Ndifuza ko mwangezaho aka gatabo kagaragajwe aha nta kindi munsabye.
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya nta kiguzi.