Ibihangano bya Tingatinga bishimisha ababibona
UMUYOBOZI wa koperative ikora ibihangano bya Tingatinga witwa Daniel Augusta, yaravuze ati “ibihangano bya Tingatinga bigaragaza neza uko tubona ibidukikije iyo tukiri abana. Biba bishekeje, bishimishije kandi binogeye amaso.” Amashusho yo kuri ibyo bihangano aba yerekana imibereho yo muri Afurika, ni ukuvuga inyamaswa zaho n’umuco waho, cyane cyane ibyo muri Tanzaniya, ari na ho ibyo bihangano byakomotse.
Ubwoko bw’ibyo bihangano bwitiriwe uwabitangije, ari we Edward Said Tingatinga, wavutse mu mwaka wa 1932. Edward yakuze ashishikazwa cyane n’ibyiza nyaburanga hamwe n’inyamaswa byari mu turere dukikije umudugudu w’iwabo, uri mu majyepfo ya Tanzaniya. Igihe yari mu kigero cy’imyaka 20, yavuye iwabo ajya gushaka akazi kugira ngo arebe ko yabaho neza. Nyuma yaho, yimukiye mu murwa mukuru wa Tanzaniya ari wo Dar es Salaam, maze abona akazi ko gukora mu busitani. Nimugoroba yajyaga kuririmba no kubyina, maze biza kugaragara ko ari umuhanzi w’umuhanga ku buryo yaje kuba ikirangirire.
Umwaka wa 1968 wabaye umwaka udasanzwe mu mibereho ya Edward. Muri uwo mwaka ni bwo yabonye akazi ku bitaro bya leta bya Muhimbili biri mu mugi wa Dar es Salaam. Igihe yakoraga muri ibyo bitaro, yabonye igihe gihagije cyo gushushanya ibintu yari yaragiye abona akiri umwana. Ngaho aho ibihangano bya Tingatinga byakomotse. Edward ntiyari afite ubushobozi bwo kugura ibikoresho byabigenewe, urugero nk’uburoso, amarangi n’ibindi. Ku bw’ibyo, yakoreshaga ibikoresho byashoboraga kuboneka mu maduka y’iwabo. Urugero, yakoreshaga ubwoko bw’irangi basiga amagare kugira ngo atagwa umugese. Nanone yashushanyaga ku tubaho dusennye uruhande rumwe kandi dusa n’utubengerana, ku buryo amashusho yatwo yabaga ari meza cyane.
Ibihangano bya Edward ntibyabaga bihambaye. Yabanzaga gusiga irangi ry’ibara rimwe cyangwa abiri ku kabaho yashushanyagaho, yarangiza agashushanyaho ikintu kimwe, urugero nk’inyamaswa yo muri Afurika, akoresheje ibara rigaragara kandi akayishushanya mu buryo bwihariye. Nta bindi bintu yashyiraga kuri icyo gishushanyo.
Edward yemereye bene wabo n’incuti nke za bugufi kwitegereza uko yashushanyaga. Bidatinze, yatangiye kwigisha bamwe muri bo, maze ibihangano bye bitangira kwamamara.
Kuva ibihangano bya Tingatinga byatangira kubaho, ababishushanya bagiye bakoresha amabara agaragara cyane n’amashusho adahambaye kandi yihariye. Ariko kandi uko imyaka yagiye ihita indi igataha, abanyabugeni bagiye banonosora ibyo bihangano, bakarushaho kubikora neza kandi bagashushanya ibintu bitandukanye ku gihangano kimwe. Bamwe muri bo bakora ibihangano bishushanyijeho abantu, inyamaswa n’ibindi bintu bitandukanye.
Aho bavana ibyo gushushanya
Abanyabugeni bibumbiye muri koperative ya Tingatinga bashushanya inyamaswa n’ibimera baba barabonye, urugero nk’impongo, imbogo, inzovu, twiga, imvubu, intare, inguge, imparage n’izindi nyamaswa hamwe n’indabo, ibiti, inyoni n’amafi, cyane cyane ibifite amabara akeye. Abo banyabugeni bakunze gushushanya umusozi wa Kilimanjaro ku bihangano byabo mbere yo gushushanya ikindi kintu. Uwo musozi muremure kurusha indi muri Afurika, uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tanzaniya.
Abanyabugeni bo muri koperative ya Tingatinga, basigaye bagerageza gukora ibihangano bigaragaza Abanyafurika n’umuco wabo. Igihangano gishobora kuba gishushanyijeho abantu b’urujya n’uruza bari mu isoko, abari kwa muganga cyangwa kikaba gishushanyijeho ibintu biranga imibereho yo mu giturage.
Kuva ibihangano bya Tingatinga byabaho, byatumye abanyabugeni bo muri Afurika bagaragaza ubuhanga bwabo, ari na ko bibafasha kubona ikibatunga. Abanyabugeni bakora ibihangano bya Tingatinga, bibumbiye muri koperative ifite icyicaro i Dar es Salaam. Bamwe muri bo bakomeje no gukoresha rya rangi basiga ku magare. Iyo Edward Tingatinga aza kuba akiriho (yapfuye mu mwaka wa 1972), nta gushidikanya ko yari gushimishwa no kwibonera ukuntu ibihangano bye byamamaye.