Urubuga rw’abagize umuryango
Aya mashusho atandukaniye he?
Ese ushobora gutahura ibintu bitatu ayo mashusho yombi (A na B) atandukaniyeho? Andika ibisubizo hasi aha, maze usige amabara muri ayo mashusho.
IGISUBIZO: Soma muri Yesaya 6:1-8.
1. ․․․․․
2. ․․․․․
3. ․․․․․
4. Muri ayo mashusho yombi, iy’ukuri ni iyihe?
Ni A cyangwa ni B?
MUBIGANIREHO:
Ni iyihe mitekerereze myiza Yesaya yari afite?
Wagaragaza ute ko wicisha bugufi kandi ko ufite umutima w’ubwitange?
IGISUBIZO: Soma muri Zaburi 110:3; Matayo 28:19, 20.
UMWITOZO W’UMURYANGO:
Buri wese mu bagize umuryango akore ubushakashatsi ku nshingano z’abamarayika. Hanyuma muhurire hamwe, maze buri wese avuge ibyo yagezeho. Urugero, zimwe mu nshingano z’abamarayika ni izihe?
IGISUBIZO: Soma muri Zaburi 34:7; Abaheburayo 1:14;
Ibyahishuwe 14:6, 7. Ese abamarayika bagira gahunda bagenderaho?
IGISUBIZO: Soma muri Zaburi 103:19-21.
Ese abamarayika bicisha bugufi kandi bakaba biteguye gufasha abandi?
IGISUBIZO: Soma mu Bacamanza 13:17, 18; Luka 22:43; Ibyahishuwe 22:8, 9.
Twige Bibiliya
Rukate, uruhine maze urubike
YESAYA 12 AGAFISHI KA BIBILIYA
IBIBAZO
A. Ni nde wajyanye na Yesaya igihe yajyaga kureba Umwami Ahazi amushyiriye ubutumwa?
B. Igihe Yehova yabazaga ati “ndatuma nde?,” Yesaya yashubije ngo iki?
C. Yesaya yarahanuye ati “isi izuzura . . . ”
IBISUBIZO
A. Umuhungu we Sheyari-Yashubu. —Yesaya 7:3.
B. “Ndi hano, ba ari jye utuma.” —Yesaya 6:8.
C. “. . . ubumenyi ku byerekeye Yehova.”—Yesaya 11:9.
[Imbonerahamwe]
Mu wa 4026 M.Y. Umwaka wa 1 Uwa 98
Adamu aremwa Yabayeho ahagana Igitabo cya nyuma
mu wa 700 M.Y. cya Bibiliya
[Ikarita]
Yabaye i Yerusalemu
Yerusalemu
YESAYA
AMATEKA YE:
Ni umuhanuzi w’indahemuka wafashije abagize umuryango we kuyoboka Imana. Uko yakoraga umurimo we, byabereye urugero rwiza abari bagize umuryango we. Umugore we yiswe “umuhanuzikazi” (Yesaya 7:3; 8:3, 18). Yesaya yakoreye Imana mu gihe cy’imyaka nibura 46. Izina rye risobanurwa ngo “Yehova ni agakiza.”
Isi n’abayituye
5. Nitwa Abigail, mfite imyaka 9. Nanjye nitwa Jeriah, nkaba mfite imyaka 7. Tuba mu Buhindi. Ugereranyije, mu Buhindi haba Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 31.500, 59.600 cyangwa ni 86.000?
6. Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no mu Buhindi.
A
B
C
D
Agakino k’abana
Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.
Niba ushaka izindi ngingo wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com
● “URUBUGA RW’ABAGIZE UMURYANGO” ibisubizo biri ku ipaji ya 20
Ibisubizo byo ku ipaji ya 30 n’iya 31
1. Ku ishusho imwe umumarayika afite amababa atandatu, naho ku yindi afite ane.
2. Umumarayika wo ku ishusho imwe afite igifashi, naho uwo ku yindi afite inkota.
3. Ku ishusho imwe, umumarayika yakojeje ikara ku munwa wa Yesaya, na ho ku yindi yarikojeje ku ntoki.
4. B.
5. 31.500.
6. B.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 31 yavuye]
La Voz de Galicia/Fotógrafo: Víctor Mejuto