ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/11 p. 32
  • “Gishishikaza abakuru n’abato”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Gishishikaza abakuru n’abato”
  • Nimukanguke!—2011
Nimukanguke!—2011
g 12/11 p. 32

“Gishishikaza abakuru n’abato”

● Nguko uko umusomyi wo muri leta ya Nebraska muri Amerika yavuze, ku birebana n’igitabo yari aherutse gusoma. Yaranditse ati “mfite imyaka 56 kandi nta mugore ngira. Narangije gusoma igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. Nkigisoma, nahise mbona ukuntu mwagaragaje ubuhanga mwandika iki gitabo mu mvugo yoroheje kandi irangwa n’urukundo, ku buryo gishishikaza abakuru n’abato.” Yunzemo ati “amashusho arimo arahebuje. Iyo nza kuba mfite abana cyangwa abuzukuru, nari kujya mbafasha, bagafata igihe cyo kwita ku mashusho aboneka muri icyo gitabo, nk’uko bita ku magambo yanditswemo.”

Hari umugore wo muri leta ya Géorgie muri Amerika, na we wagize icyo avuga kuri icyo gitabo, agira ati “umwana wa mukuru wanjye w’imyaka itandatu witwa Avery, yakijyanye ku ishuri kugira ngo agisomere hamwe na bagenzi be biganaga mu wa mbere. Avery amaze gusomera bagenzi be inkuru imwe yo muri icyo gitabo, mwarimu yaratangaye cyane, ku buryo yamusabye kujya asoma inkuru imwe yo muri icyo gitabo buri munsi.” Nyina wabo yongeyeho ati “ibyo byamuhaye uburyo bwo kubwiriza bagenzi be na mwarimu.”

Nawe ushobora kubona icyo gitabo cy’amapaji 256, gifite uburebure n’ubugari bungana n’ubw’iyi gazeti, kandi kikaba kirimo amashusho meza. Uzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ugakate ukohereze kuri aderesi yatanzwe, cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho igitabo cyagaragajwe hasi aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Kuki uyu Musamariya ari we wabaye mugenzi w’uyu mugabo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze