Umuntu wakundaga kubaza ibibazo utazibagirana mu mateka
● Wifuza ko bakwibukira ku ki? Ni iki abantu bazajya bahita batekereza nibakwibuka? Kubera ko abantu benshi baba bahangayikishijwe n’inkuru bazasiga imusozi, bahatanira kuba ibirangirire muri siyansi, politiki, siporo n’ubugeni. Ariko se wakumva umeze ute abantu baramutse bakwibukira ku bibazo wabajije?
Hashize imyaka magana atanu umugabo wo muri Amerika yo Hagati abajije ibibazo byinshi bikangura ubwenge. Uwo mugabo yari umutware witwaga Nicarao, ari na ho izina “Nikaragwa” ryakomotse. Izina rye ryaje kwitirirwa abantu bo mu bwoko bwe, igihugu cye n’ikiyaga kinini cyaho.
Abantu bo mu bwoko bwa Nicarao babaga ku karondorondo k’ubutaka kari hagati y’inyanja ya Pasifika n’ikiyaga kinini cya Nikaragwa. Nyuma gato y’aho Christophe Colomb avumburiye umugabane wa Amerika, Abesipanyoli batangiye gusura ako karere kugira ngo bakamenye. Kapiteni Gil González Dávila n’abo bari kumwe bavuye mu majyaruguru y’igihugu ubu cyitwa Kosita Rika mu mwaka wa 1523, bajya mu gihugu cya Nicarao.
Tekereza ubwoba abo bashakashatsi bari bafite, igihe binjiraga muri ako karere batari bazi. Icyakora, bagomba kuba barashimishijwe cyane no guhura n’umutware witwaga Nicarao. Kubera ko abaturage bo muri Nikaragwa bagira ubuntu, bakiriye Abesipanyoli babaha impano zirimo zahabu nyinshi.
Nicarao yifuzaga kumenya ibisubizo by’ibibazo yari amaze igihe kirekire yibaza. Ibindi bibazo yabyibajije amaze kubonana n’Abesipanyoli. Hari abanditsi bavuze ko Nicarao yabajije Kapiteni González ibibazo bikurikira:
Ese mwaba mwarumvise iby’umwuzure ukomeye warimbuye abantu n’inyamaswa? Ese Imana izongera guteza umwuzure ku isi? Bigenda bite iyo umuntu amaze gupfa? Izuba, ukwezi n’inyenyeri bikora ingendo mu kirere bite? Kandi se ko bitagwa hasi, bifashe ku ki? Biri ku ntera ireshya ite? Ese izuba, ukwezi n’inyenyeri bizareka kwaka ryari? Umuyaga uturuka he? Ni iki gituma habaho ubushyuhe n’ubukonje, umucyo n’umwijima? Kuki iminsi y’umwaka itareshya?
Biragaragara ko Nicarao yari afite amatsiko yo kumenya ibintu byari bimukikije. Ibibazo yabajije biduhishurira byinshi ku myizerere ye. Biduhishurira ko na we yashishikazwaga n’ibintu bishishikaza abantu bo muri iki gihe. Ikindi kandi, kuba Nicarao n’abantu be bari bazi iby’umwuzure ukomeye, bitwibutsa inkuru ivugwa muri Bibiliya.—Intangiriro 7:17-19.
Nubwo umuco wo mu gihugu cya Nicarao warangwaga n’ibikorwa by’ubupfumu n’imigenzo yo gutamba abantu ho ibitambo, yari ahangayikishijwe n’imyifatire ndetse n’imibereho y’abaturage be. Ibibazo yabajije bigaragaza ko abantu bafite umutimanama ubafasha gutandukanya icyiza n’ikibi. Ku birebana n’ibyo, intumwa Pawulo yaranditse ati “imitimanama yabo ihamanya na bo, kandi mu bitekerezo byabo ubwabo bakaregwa cyangwa bakagirwa abere.”—Abaroma 2:14, 15.
Muri iki gihe, igishushanyo cy’Umutware Nicarao cyagizwe urwibutso, kikaba kiri ahantu ashobora kuba yarahuriye bwa mbere n’abashakashatsi b’Abesipanyoli. Kuba yarakundaga kubaza ibibazo, ari na byo byatumye atekereza ku buzima n’isi yari imukikije, bishobora kutubera urugero rwiza.—Abaroma 1:20.
[Ikarita yo ku ipaji ya 21]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)
Nikaragwa
AMERIKA Y’EPFO
INYANJA YA ATALANTIKA