Hirya no hino ku isi
Ubushakashatsi bwakozwe ku dutambaro bahanaguje igice kiriho imibare cy’imashini babikurizaho amafaranga, bwagaragaje ko imashini nk’izo zo mu migi yo mu Bwongereza, ziba ziriho mikorobe zanduza zingana n’iz’iboneka ku misarani rusange bicaraho.—THE TELEGRAPH, IKINYAMAKURU CYO MU BWONGEREZA.
“Hari igihe abahanga mu bya siyansi batungurwa n’imitingito [urugero nk’iyabaye muri Nouvelle-Zélande uyu mwaka no muri Hayiti mu mwaka ushize], bitewe n’uko ibera ahantu batari biteze. . . . Ibyo bituma abantu bibaza ikibazo giteye impungenge gikurikira: imitingito ikaze yubikiriye ahantu hatitezwe cyangwa hadakekwa, ingana iki?”—THE NEW YORK TIMES, IKINYAMAKURU CYO MURI AMERIKA.
“Abaherwe bane ba mbere ku isi . . . bafite umutungo uruta uw’ibihugu 57 bikennye cyane ku isi.”—IKINYAMAKURU CYO MURI AMERIKA CYITWA FOREIGN POLICY, Mutarama/ Gashyantare 2011.
Abacuruzi bagera kuri 90 ku ijana bo muri Polonye, bavuze ko bibwe cyangwa bakabeshywa n’abakozi babo mu myaka ibiri ishize.—GAZETA PRACA, IKINYAMAKURU CYO MURI POLONYE.
Hari paruwasi y’Abagatolika yo muri Burezili isigaye ica abageni amadolari 300, iyo baje mu misa y’ubukwe bwabo bakererewe. Abageni basinya sheki mbere y’umunsi w’ubukwe bwabo, bakayisubizwa ari uko bahagereye igihe.—G1, IKINYAMAKURU CYO MURI BUREZILI.
Ubu papa ntiyatanga urugingo rw’umubiri we
Hari ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyavuze ko Joseph Ratzinger akiri umukaridinali muri Kiliziya Gatolika y’i Roma, yashoboraga gutanga urugingo rw’umubiri we (La Repubblica). Ariko kuva aho atorewe kuba papa uzwi ku izina rya Benedigito wa XVI, ntashobora gutanga urugingo rw’umubiri. Kubera iki? Arikiyepisikopi Zygmunt Zimowski, umwe mu bayobozi ba Vatikani yaravuze ati “umubiri wa papa uba ari uwa Kiliziya yose. Birumvikana rero ko iyo papa apfuye, umubiri we ugomba kubikwa neza, kuko nyuma yaho abantu bashobora kuwuramya.”
Ese amagara yaguranwa amagana?
Ese abantu bakwemera kugurisha ubuzima bwabo mu gihe cy’umwaka, kuri miriyoni y’amayero? Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Emnid cyo mu Budage, kibisabwe n’ikinyamakuru cyaho (Reader’s Digest Deutschland), bwagaragaje ko muri icyo gihugu umugabo 1 kuri 4 n’umugore 1 kuri 6, bashobora kubyemera. Nanone bwagaragaje ko abakiri bato ari bo benshi babyemeye. Urugero: 29 ku ijana by’abari hagati y’imyaka 14 na 29, na 25 ku ijana by’abari hagati y’imyaka 30 na 39, barabyemeye. Icyakora, uko abantu bagenda bakura, ni ko bagenda barushaho kubona agaciro k’ubuzima. Abantu 13 ku ijana gusa bari hagati y’imyaka 50 na 59, na 11 ku ijana barengeje imyaka 60, ni bo bemeye ko bashobora kwigurisha mu gihe cy’umwaka.