ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 9/12 p. 27
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubukerarugendo bwo kwivuza muri Aziya
  • Basambira byinshi, bagasohoza bike
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2014
  • Ibivugwa kuri Aziya
    Nimukanguke!—2015
  • “Ibitangaza” bibiri mu ikoraniro ry’intara ryabereye muri Géorgie
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 9/12 p. 27

Hirya no hino ku isi

“Mu ntangiriro z’umwaka wa 2011, ku isi hose hari telefoni zigendanwa zigera kuri miriyari 5 na miriyoni 400.”​—IKINYAMAKURU UN CHRONICLE, MURI AMERIKA.

Mu myaka icumi ishize, impanuka kamere “zahitanye abantu barenga 780.000, 60% muri bo bakaba barahitanywe n’imitingito.”​—IKINYAMAKURU THE LANCET, MU BWONGEREZA.

“Mu myaka irenga 20 ishize, Abarusiya bagera hafi ku 800.000 bariyahuye.”​—IKINYAMAKURU ROSSIISKAYA GAZETA, MU BURUSIYA.

Mu gihugu cya Filipine, aho gutana bitemewe, umubare w’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 “babana n’abagabo batarasezeranye, . . . wikubye incuro zirenga ebyiri kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu wa 2008.”​—IKINYAMAKURU THE PHILIPPINE STAR, MURI FILIPINE.

Abaturage bo muri Jeworujiya bangana na “79,2 ku ijana, bagerwaho n’ingaruka z’umwotsi w’itabi kandi batarinywa.” Mu murwa mukuru w’icyo gihugu ari wo Tbilisi, izo ngaruka zigera kuri “87,7 ku ijana by’abana.”​—IKINYAMAKURU TABULA, MURI JEWORUJIYA.

Ubukerarugendo bwo kwivuza muri Aziya

Abarwayi benshi bo hirya no hino ku isi barimo barakora ingendo mu mahanga aho bashobora kuvurwa neza, akenshi bakivuza ku mafaranga make cyane uyagereranyije n’ayo bari gutanga iwabo. Hari ikinyamakuru cyavuze ko mu mwaka wa 2015, igihugu cya Filipine kizaba cyakira buri mwaka ba “mukerarugendo baje kwivuza” bagera kuri miriyoni, kandi ko Koreya y’Epfo na yo izaba yakira abangana batyo mu mwaka wa 2020 (Business World). Uretse ibyo bihugu, abarwayi basigaye bakunda no kwivuriza mu Buhinde, Maleziya, Singapuru na Tayilande. Abantu bo mu bihugu by’Iburengerazuba si bo bonyine bajya muri ibyo bihugu bagiye kwivuza indwara z’amagufwa n’iz’umutima. Iyo raporo yavuze ko n’Abashinwa bamaze kuba abakire, basigaye bajya kwivuza ku baganga babaga abantu kugira ngo babahindurire isura, “bakagenda bafite amafoto y’abantu b’ibyamamare bifuza gusa na bo.”

Basambira byinshi, bagasohoza bike

Akenshi ikoranabuhanga risigaye rituma abakozi bakora imirimo ibiri cyangwa irenga icyarimwe, kandi bagasubiza ibibazo ako kanya. Uwitwa Clifford Nass, umuyobozi ushinzwe iby’itumanaho muri kaminuza ya Stanford muri Amerika, yavuze ko nubwo bimeze bityo, “abakozi bakorera imirimo myinshi icyarimwe bayikora nabi.” Hari abavuga ko bene abo bantu bahorana umunaniro, bakarangazwa n’ibintu bidafite akamaro kandi ntiberekeze ubwenge hamwe, ibyo bigatuma bibagirwa ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi. Ni iyihe nama Nass yatanze? Yagize ati “mu gihe utangiye akazi, ujye ugakora konyine mu gihe cy’iminota 20. Ibyo bizagutoza kutarangara kandi bitume werekeza ubwenge hamwe.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze