ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 9/13 pp. 14-15
  • Zheng He

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Zheng He
  • Nimukanguke!—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBUBASHA, UBUCURUZI N’AMAKORO
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2013
  • “Inkuge z’i Kitimu” zogoga inyanja
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • ‘Amato y’i Tarushishi’ agaragaza iterambere ry’abayakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Abamisiyonari babwirije mu burasirazuba bwa Aziya bagarukiye he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Nimukanguke!—2013
g 9/13 pp. 14-15

ABANTU BA KERA

Zheng He

“Twakoze urugendo rureshya na lia zirenga ibihumbi ijana turi mu nyanja yuzuyemo imiraba ikaze. Twubuye amaso tureba hakurya y’inyanja, maze tuhabona akarere gatuwe n’abanyamahanga . . . Ibitambaro by’ubwato bwacu byagendaga byizunguza mu kirere nk’ibicu. Twanyuze muri iyo miraba yari ikaze nk’abagenda mu muhanda munini. Ubwato twarimo bwagendaga amanywa n’ijoro, bunyaruka nk’inyenyeri.”—Amagambo yo mu kinyejana cya 15 yabonetse mu mugi wa Changle, intara ya Fujian mu Bushinwa, ashobora kuba yaravuzwe na Zheng He.

UBUSHINWA ni igihugu gifite ibintu byihariye. Ni kimwe mu bihugu binini ku isi, kandi ni cyo gifite abaturage benshi ku isi. Abaturage bacyo bubatse icyo bise Urukuta Runini, akaba ari umwe mu mishinga y’ubwubatsi ihambaye yabayeho mu mateka. Amato manini yubatswe n’Abami b’Abami b’ubwami bwa Ming bwo mu Bushinwa, ari bo Yongle na Xuande, yari manini cyane kuruta andi yose yubatswe mu binyejana bitanu byakurikiyeho. Umusare mukuru w’ayo mato yari Umwisilamu wo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bushinwa witwaga Zheng He.

UBUBASHA, UBUCURUZI N’AMAKORO

Dukurikije inyandiko ibonekamo amagambo yavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, Zheng He yari agamije “kugaragaza ko (ubwami) bufite ububasha bwo guhindura ibintu, no kugirira neza abaturage bo mu bihugu bya kure.” Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko izo ngendo zatumye “ibihugu bya kure cyane n’ibyo ku mpera z’isi biyoboka [u Bushinwa] . . . abanyamahanga bo hakurya y’inyanja . . . bakaza gusura [ingoro y’umwami] bamutuye amakoro n’ibindi bintu by’agaciro.”

Bimwe mu byambu amato ya Zheng He yagezeho

Intego abami b’ubwami bwa Ming bari bafite muri izo ngendo ntivugwaho rumwe. Hari abumva ko Zheng He ari ambasaderi mwiza w’igihugu cy’igihangange ariko cy’amahoro. Abandi babona ko yari agamije gukomeza kwigarurira ibihugu bategekaga. Abategetsi bakiraga neza Zheng He yabahaga impano zitagira uko zisa, kandi akabashyigikira mu rwego rwa politiki. Ariko abangaga kugandukira umwami w’abami wa Ming no kumuha amakoro, yarabigaruriraga akabagira imbohe. Izo ngendo za Zheng He zatumye abategetsi benshi bo mu bihugu byari bikikije Inyanja y’u Buhindi bohereza ba ambasaderi mu Bushinwa, kugira ngo bahe icyubahiro umwami w’icyo gihugu.

Uko biri kose, amato ya Zheng He yajyanye mu mahanga ibicuruzwa byo mu Bushinwa bitagira uko bisa, bikoze mu ibumba n’ubudodo. Ibyo bikoresho byari byarakozwe n’abanyabukorikori b’ubwami bwa Ming, byari ibyo gucururiza ku byambu bya kure. Ayo mato yagarukanye imirimbo, amahembe y’inzovu, ibirungo, imbaho zo mu mashyamba y’inzitane n’ibindi bikoresho by’umurimbo Abashinwa bakundaga. Nanone yagarukanye mu Bushinwa inyamaswa ya twiga ivugwaho ko yateje umuvurungano. Ubwo buhahirane hamwe no gusangira ibitekerezo byatumye ibindi bihugu bimenya ko u Bushinwa bwo mu kinyejana cya 15 bwari igihangange.

Izo ngendo zitangaje zaje guhagarara. Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo Zheng He akoze izo ngendo, u Bushinwa bwaretse kohereza ibicuruzwa mu mahanga no kugirana umubano na yo. Kubera ko umwami w’abami mushya w’u Bushinwa n’abajyanama be bari baratwawe n’ibitekerezo bya Konfisiyusi babonaga nta cyo bakeneye mu mahanga, bagerageje kubuza ibindi bihugu kwinjiza amatwara yabyo mu Bushinwa. Ibyo byatumye ayo mato yibagirana, uko bigaragara bikaba byaranasibanganyije amateka avuga iby’izo ngendo. Vuba aha, ni bwo abantu bo muri icyo gihugu no hanze yacyo, bamenye iby’ingendo amato manini ya Zheng He yakoreye mu nyanja.

a li ni urugero rw’uburebure Abashinwa bakoresha. Uburebure bwarwo bwagiye buhinduka mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Bavuga ko mu gihe cya Zheng He, li imwe yareshyaga na metero zigera hafi kuri 500.

AMAKURU Y’IBANZE:

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

  • Mu gihe cy’ubwami bwa Ming, amato yari ayobowe na Zheng He yakoze ingendo ndwi zikomeye hagati y’umwaka wa 1405 n’uwa 1433.

  • Ayo mato ashobora kuba yarageraga kuri 200 cyangwa arenga, harimo ay’intambara, atwaye ibiribwa, amazi, amafarashi n’ibindi. Yari arimo abasare, abategetsi, abasirikare, abacuruzi, abakanishi n’abandi, bose hamwe bakaba bararengaga 27.000.

  • Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, nta kindi gihugu cyigeze kigira amato menshi nk’aya Zheng He. Ayo mato yageze ku byambu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Aziya, ku nyanja y’Abahindi no mu Burasirazuba bwa Afurika.

  • Batatu mu bari bungirije Zheng He banditse inkuru z’ibyo biboneye zivuga byinshi ku birebana n’ingendo ze.

Amato ya Zheng He yari angahe kandi yanganaga ate?

Inyandiko zivuga iby’amateka y’ubwami bwa Ming zivuga ko amato ya Zheng He yari manini bitangaje. Yari afite uburebure bwa metero 136 na metero 56 z’ubugari. Intiti zivuga ko ibyo bipimo bitumvikana kandi ko nta wapfa kubyemeza, kuko amato y’imbaho afite uburebure burenga metero 90, aba adakomeye.

Hari ingingo ivuga ibirebana n’ayo mato, yagize iti “ibipimo by’ayo mato bigaragaza ko imigani ivuga ubunini bwayo burengeje urugero, yabaga irimo amakabyankuru. Ubwato bufite uburebure buri hagati ya metero 60 na metero 75 bwaba bushyize mu gaciro kurusha ubufite metero 135.” Uko byaba bimeze kose ariko, ubwato bwabaga bufite uburebure bwa metero 60 mu kinyejana cya 15 bwabaga bwihariye, kandi Zheng He yari afite amato 62 areshya atyo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze