ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/14 pp. 4-6
  • Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri
  • Nimukanguke!—2014
  • Ibisa na byo
  • Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Wabwirwa n’iki ko wagize icyo ugeraho by’ukuri?
    Nimukanguke!—2014
  • Uko wagira icyo ugeraho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Uko washimishwa n’akazi ukorana umwete
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 10/14 pp. 4-6
Charlotte na Timothy

INGINGO YO KU GIFUBIKO | WABWIRWA N’IKI KO WAGIZE ICYO UGERAHO?

Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri

Bibiliya idushishikariza kubona mu buryo bukwiriye ibyo kugira icyo tugeraho. Ntiyigisha ko abantu bake bahiriwe ari bo bashobora kugira icyo bageraho. Ku rundi ruhande, ntishyigikira igitekerezo kivuga ko ‘iyo umuntu ahataniye kugera ku byo yifuza byose,’ nta kimubuza kubigeraho. Icyo gitekerezo gikunze gucengezwa mu bana kuva bakiri bato, amaherezo gituma abantu bamanjirwa.

Icyo twagombye kuzirikana, ni uko buri wese ashobora kugira icyo ageraho by’ukuri, nubwo ibyo bidapfa kwizana. Dore amahame yabidufashamo.

  • Ikirundo cy’ibiceri

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

    “Ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu.” —Umubwiriza 5:10.

    ICYO BISOBANURA. Kwiruka ku butunzi ntibituma umuntu anyurwa, ahubwo bituma amanjirwa. Mu gitabo Dogiteri Jean M. Twenge yanditse, yaravuze ati “abantu bumva ko amafaranga ari yo agomba kuza mu mwanya wa mbere, baba bafite ibyago byinshi byo guhora bahangayitse kandi bihebye kuruta abashyira imbere ibyo kubana neza n’abandi” (Generation Me). Yunzemo ati “ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje neza ko amafaranga adashobora gutuma umuntu agira ibyishimo. Iyo umuntu amaze kubona ibintu by’ibanze akenera mu buzima, amafaranga yinjiza si yo atuma yumva anyuzwe byanze bikunze.”

    ICYO WAKORA. Jya wishyiriraho intego zifite akamaro kuruta ubutunzi cyangwa ubukire. Yesu yaravuze ati “mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”—Luka 12:15.

  • Umugabo wiyemeye

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

    “Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.”—Imigani 16:18.

    ICYO BISOBANURA. Ubwibone no guhatanira kuba umuntu ukomeye ntibishobora gutuma umuntu agira icyo ageraho by’ukuri. Koko rero, hari igitabo cyagaragaje ko abayobozi b’amasosiyete bagize icyo bageraho, ari ba bandi “biyoroshya by’ukuri, batibonekeza kandi batiyemera. Ku rundi ruhande, icyo gitabo cyagaragaje ko bibiri bya gatatu by’amasosiyete yari afite abayobozi bumvaga ko ari ibitangaza, yasenyutse burundu cyangwa ntatere imbere” (Good to Great). Ibyo bitwigisha iki? Kumva ko uri umuntu ukomeye bishobora gutuma utagira icyo ugeraho.

    ICYO WAKORA. Aho kwishakira icyubahiro, itoze umuco wo kwiyoroshya. Bibiliya igira iti “umuntu natekereza ko hari icyo ari cyo kandi ari nta cyo ari cyo, aba yishuka.” Mu by’ukuri, ibyo bigaragaza ko umuntu nk’uwo nta cyo yagezeho.—Abagalatiya 6:3.

  • Ikiganza gifashe inyundo

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

    “Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira . . . gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.”—Umubwiriza 2:24.

    ICYO BISOBANURA. Niwitoza gukora akazi neza, uzagenda urushaho kukishimira. Mu gitabo Dogiteri Madeline Levine yanditse, yaravuze ati “kimwe mu bituma umuntu yumva ashoboye akazi ni uko aba azi kugakora, kandi kugira ngo amenye kugakora biterwa ahanini no gukorana umwete nta gucogora.” Ibyo bikubiyemo kuba afite ubushobozi bwo guhangana n’inzitizi ahura na zo.

    ICYO WAKORA. Jya ukorana umwete kugira ngo ugire ubuhanga mu kazi, kandi mu gihe uhuye n’ingorane ntugacike intege. Niba ufite abana, ujye ubareka bahangane n’ibibazo bahura na byo (ukurikije ikigero bagezemo n’ubushobozi bafite). Ntukihutire kubakemurira ibibazo byose bakugejejeho. Guhangana n’ibibazo bakiri bato bituma bumva banyuzwe by’ukuri kandi bikabatoza kuba abantu bakuru.

  • Imbwa

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

    “Imbwa nzima iruta intare yapfuye.”—Umubwiriza 9:4.

    ICYO BISOBANURA. Niba ufite akazi, wagombye kugira igihe cyo kugakora ariko ntikagutware igihe cyawe cyose. None se tuvugishije ukuri, wavuga ute ko wagize icyo ugeraho niba wariyeguriye akazi, ariko ubuzima bwawe bukahazaharira cyangwa ugatakaza icyubahiro mu muryango wawe? Abantu bagize icyo bageraho by’ukuri, bakora uko bashoboye kugira ngo akazi katabangamira ubuzima bwabo n’imiryango yabo.

    ICYO WAKORA. Jya wiyitaho kandi uruhuke bihagije. Gutwarwa n’akazi uhatanira kugira icyo ugeraho, bigatuma ubuzima bwawe buhazaharira kandi abagize umuryango wawe n’incuti zawe bakakubura, nta kintu gifatika bishobora kukugezaho.

  • Bibiliya irambuye

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

    “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

    ICYO BISOBANURA. Kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa amahame yayo ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu agire icyo ageraho by’ukuri. Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni babonye ko gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, byabagabanyirije imihangayiko iterwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi.—Matayo 6:31-33.

    ICYO WAKORA. Turagutera inkunga yo kwiga Bibiliya, kugira ngo umenye icyagufasha kugira icyo ugeraho by’ukuri. Niba wifuza ibindi bisobanuro, uzabaze Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa ujye ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.

“Nibwiraga ko hari icyo nagezeho”

Charlotte na Timothy

Timothy na Charlotte babaga mu nzu nini ifite ibyumba byinshi. Bari bafite amamodoka meza cyane kandi bajyaga gutemberera ahantu hahenze incuro zitandukanye mu mwaka. Nyamara nubwo bari baragashize, ibyo byose barabihaze. Igazeti ya Nimukanguke! yabajije Timothy icyatumye ahindura imitekerereze.

Ubundi wakoraga iki?

Nakoraga ibijyanye n’umuzika n’icungamari. Charlotte we yari umuganga akanakora ibijyanye n’amabanki. Nyuma yaho, twafunguye amazu ane bogosheramo. Abantu babonaga ko nagashize! Mu by’ukuri, sinakoraga cyane kuko nari mfite abakozi bankorera. Icyakora jye na Charlotte twaje kugabanya ibyo twari dutunze, ibyinshi muri byo turabigurisha.

None se kuki mwabigabanyije?

Twiboneraga rwose ko nta cyo byatugejejeho. Ibyishimo twagiraga iyo twabaga tuguze ikintu gishya ntibyamaraga kabiri. Twasigaraga tumanjiriwe, tukumva tutanyuzwe kandi tukumva hari icyo tubura.

None se ibyishimo nyakuri mwaje kubigeraho mute?

Kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nifatanya kenshi mu murimo wo kubwiriza. Nubwo jye na Charlotte twamaze igihe runaka tubwiriza amasaha 70 buri kwezi twigisha abandi Bibiliya, mu by’ukuri umurimo wo kubwiriza si wo twibandagaho. Ku bw’ibyo, twagurishije bimwe mu byatwinjirizaga amafaranga, bituma tubona uburyo bwo gukorera ahantu aho ari ho hose hakenewe abigisha ba Bibiliya benshi kurushaho. Ubu dukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri Amerika. Kubera ko akazi dukora gafitanye isano n’umurimo wo kubwiriza, singahemberwa cyangwa ngo mpabwe icyubahiro cyihariye. Dufite ibintu by’ibanze dukenera mu buzima, ariko si byo tuba duhatanira kugeraho.

None se ubu wumva hari icyo wagezeho?

Yego rwose. Mbere nibwiraga ko hari icyo nagezeho. Ariko ibyo nkora ubu ni byo bituma ngira ibyishimo birambye, kuko nzi ko umurimo nkora ugira uruhare mu kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bari hirya no hino ku isi, kandi ugatuma abantu barushaho kugira imibereho myiza.a

a Umurimo wo kwigisha Bibiliya Abahamya ba Yehova bakora ntibawuhemberwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze