ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/14 p. 7
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amerika
  • U Buhindi
  • U Busuwisi
  • Ihembe rya Afurika
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2012
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2012
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2012
  • Ingingo zifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo Urubyiruko rwibaza” zasohotse muri Nimukanguke!
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 10/14 p. 7

HIRYA NO HINO KU ISI

Amerika

Igikoresho kiranga aho imodoka iri cyometse ku modoka

Abapolisi basigaye bakoresha ikoranabuhanga mu gihe bakurikirana imodoka, ku buryo bigabanya impanuka. Bumwe mu buryo bakoresha, ni ugushyira ubwoko bw’imbunda ku modoka yabo, ikarasa ikintu kigenda kigafata ku modoka bakurikiye. Icyo kintu kiba gifite ubushobozi bwo kwerekana aho imodoka bakurikiye igiye hose. Ibyo bibafasha gukurikira abashoferi bakekwaho amakosa bitabagoye.

U Buhindi

Umuhindikazi

Ugereranyije, muri icyo gihugu hapfa umugore umwe buri saha azize intonganya ziturutse ku nkwano. Nubwo imihango ijyana no gutanga inkwano no kuyakira itemewe na leta, mu mwaka wa 2012 hishwe abagore barenga 8.200, bitewe n’uko umugabo cyangwa umuryango we bumvaga ko inkwano umugeni yatanze idahagije.

U Busuwisi

Intashya yo mu misozi y’u Burayi

Utwuma duto cyane bashyize ku ntashya eshatu zo mu misozi y’i Burayi, twagaragaje ko izo nyoni zamaze iminsi irenga 200 ziguruka ubudahagarara igihe zimukiraga muri Afurika. Ubundi ingendo nk’izo ndende zari zizwi ku nyamaswa zo mu mazi gusa.

Ihembe rya Afurika

Imbonerahamwe igaragaza imibare y’amato yashimuswe n’ingurane zatanzwe

Hagati y’ukwezi kwa Mata 2005 n’Ukuboza 2012, ibyihebe byayobeje amato 179 ku nkombe z’Ihembe rya Afurika. Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi Yose bwagaragaje ko ugereranyije, ibyo byihebe byahawe amafaranga y’ingurane angana na miriyoni 413 z’amadolari y’amanyamerika.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze