ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 9/15 pp. 12-13
  • Twasuye Nikaragwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Nikaragwa
  • Nimukanguke!—2015
Nimukanguke!—2015
g 9/15 pp. 12-13
Ikirwa cya Ometepe, kigizwe n’ibirunga bibiri byakomotse ku kiyaga cya Nikaragwa

Kimwe mu biranga ikiyaga cya Nikaragwa ni ikirwa kigari cya Ometepe. Kibereye ijisho kandi gifite ibirunga bibiri binini bihujwe n’ubunigo

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Nikaragwa

Ikarita ya Nikaragwa

ABANTU bakunze kwita Nikaragwa igihugu cy’ibiyaga n’ibirunga. Icyo gihugu gifite ikiyaga kigari kurusha ibindi byo muri Amerika yo Hagati na cyo cyitwa Nikaragwa. Abasangwabutaka bakunze kucyita Cocibolca bisobanurwa ngo “inyanja y’urubogobogo.” Nikaragwa ifite ibirwa bibarirwa mu magana kandi ni cyo kiyaga cyonyine kitarimo umunyu kibonekamo ibinyabuzima bitandukanye, urugero nk’ibifi binini ubusanzwe biboneka mu nyanja.

Ururabo rwitwa sacuanjoche rwo muri Nikaragwa

Ururabo rwitwa frangipani ruboneka muri Nikaragwa

Nanone Nikaragwa ifite akarere kitaruye kurusha utundi muri Amerika yo Hagati, bita Inkombe ya Misikito. Ako karere gafashe ku nkombe y’uburasirazuba hafi ya yose, kagakora no ku gihugu cya Hondurasi gihana urubibi na Nikaragwa. Abamisikito ni bumwe mu bwoko bw’abasangwabutaka bo muri Nikaragwa, bakaba barabayeho mbere y’umwaduko w’Abanyaburayi mu kinyejana cya 16.

Abamisikito bararondana kandi bagira imigenzo yihariye. Urugero, ururimi rw’Abamisikito ntirugira amagambo y’icyubahiro nka “bwana” cyangwa “madamu.” Mu duce tw’icyaro, abakiri bato bita abantu bakuru “ba nyirarume” cyangwa “ba nyirasenge,” baba bafitanye isano cyangwa nta yo. Abagore b’Abamisikito bafite umuco karande wo gusuhuza incuti na bene wabo bahuza imisaya, hanyuma uwatangiye asuhuza agasa n’uwiruhutsa.

Abasangwabutaka bo muri Nikaragwa

Abasangwabutaka

Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu kimayanguna n’ikimisikito

Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu kimayanguna n’ikimisikito, byanditswe n’Abahamya ba Yehova

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: 6.176.000

  • Ururimi rukoreshwa mu butegetsi: Bakoresha icyesipanyoli, ariko mu ntara zigenga hakoreshwa ikimisikito, ikimayanguna, ikirama n’icyongereza cy’igikerewole

  • Ubutegetsi: Repubulika

  • Umurwa mukuru: Managwa

  • Ikirere: Harashyuha ariko mu misozi harakonja

  • Imiterere: Ibibaya ku nkombe z’inyanja n’imisozi mu gihugu hagati

TYAZA UBWENGE

Subiza yego cyangwa oya

  1. Izina ry’icyo gihugu rikomoka kuri Nicarao, wari umuyobozi w’abasangwabutaka ba kera.

  2. Nikaragwa ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Amerika y’Epfo cyakoronijwe na Esipanye n’u Bwongereza.

  3. Mu binyejana bishize, imigi iri ku nkombe z’ikiyaga cya Nikaragwa yagabwagaho ibitero n’abashimusi baturukaga mu birwa bya Karayibe.

  4. Nikaragwa ni cyo gihugu gifite ubucucike bw’abaturage buke muri Amerika yo Hagati.

Ibisubizo: Byose ni byo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze