ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 2 pp. 14-15
  • Gasuku zitangaje

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gasuku zitangaje
  • Nimukanguke!—2016
  • Ibisa na byo
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2016
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2014
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2013
  • Ese bishobora kurindwa ntibicike?
    Nimukanguke!—2012
Nimukanguke!—2016
g16 No. 2 pp. 14-15
Gasuku y’ubururu n’umuhondo

Gasuku y’ubururu n’umuhondo. Zishobora kugira uburebure bwa santimetero 85

Gasuku zitangaje

IZO nyoni zifite amabara arabagirana, ku buryo iyo ziguruka ziva mu biti byo mu ishyamba ubona ziteye amabengeza. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 15, igihe abashakashatsi b’Abanyaburayi bazaga muri Amerika y’Epfo n’iyo Hagati, barazibonye zirabashimisha cyane. Izo nyoni ni gasuku zifite imirizo miremire, ziba mu duce dutandukanye two muri Amerika. Nyuma y’igihe gito, amafoto yazo yatangiye kugaragara ku makarita ya Amerika, akaba yari ikirango cy’icyo bise paradizo nshya yavumbuwe.

Gasuku zose, zaba ingabo cyangwa ingore zigira amabara arabagirana cyane, azitandukanya n’izindi nyoni z’amabara menshi. Zizi ubwenge, zirasabana kandi zigira ijwi rirenga cyane. Zizinduka kare mu gitondo zikagendera hamwe ari nka 30 zijya gushaka ibyokurya harimo intete z’indabyo, imbuto n’ibindi. Ahanini zifatisha ibyokurya amajanja, zikajya zishuna zikoresheje umunwa wazo wigondoye. Zishobora no guhekenya ibishishwa by’imbuto zimeze nk’ubunyobwa, nubwo biba bikomeye. Iyo zimaze guhaga, zijya ku nkombe z’imigezi gutora mu mucanga aho zivana izindi ntungamubiri ziba zikeneye, zizifasha kuvana uburozi mu byo ziba zariye.

“Ikintu cyose [Imana] yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo.”​—Umubwiriza 3:11.

Ubusanzwe gasuku yose iba ifite iyayo bibana akaramata, zikanafatanya kwita ku byana byazo. Zikunze kuba mu myobo yo mu biti, iyo ku nkombe no mu migina y’imiswa cyangwa mu bitare byo ku nkombe z’imigezi, aho usanga ingabo n’ingore bisukurana. Nubwo nyuma y’amezi atandatu icyana kiba kimaze gukura, gishobora kumara imyaka itatu kiri kumwe n’ababyeyi bacyo. Gasuku zo mu ishyamba zishobora kurama imyaka 30, ariko izo mu rugo zishobora no kurenza imyaka 60. Zirimo amoko 18, amwe muri yo akaba yagaragajwe aha.

Gasuku ifite amababa y’icyatsi

Gasuku ifite amababa y’icyatsi. Zishobora kugira santimetero 95 z’uburebure

Gasuku y’ibihogo

Gasuku y’ibihogo. Zishobora kugira uburebure bwa santimetero 85

Gasuku yitwa hiyasenta

Gasuku yitwa hiyasenta. Zigira santimetero 100 z’uburebure kandi ni zo nini kuruta izindi zose. Imwe ishobora gupima ikiro n’amagarama 300

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze