ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 4 pp. 10-11
  • Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Ese ushoboye guhangana n’ibibazo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kwihangana
    Nimukanguke!—2019
  • Ibintu birahinduka
    Nimukanguke!—2014
  • Tube maso kandi tugire umwete mu murimo mu gihe ibintu bihindutse
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 4 pp. 10-11
Umukobwa ubabajwe n’uko incuti yimutse

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka

AHO IKIBAZO KIRI

  • Bibaye ngombwa ko mwimuka bitewe n’uko papa wawe yabonye akandi kazi.

  • Incuti yawe yimukiye kure.

  • Mukuru wawe agiye gushaka.

Mu gihe ibyo bibaye wabyitwaramo ute?

Igiti kigonze kubera umuyaga

Iyo igiti gishobora kwigonda mu gihe gihushywe n’umuyaga, gihangana na wo ntikivunike. Kimwe n’icyo giti, mu gihe hagize ibihinduka mu mibereho yawe kandi ukaba nta cyo wabihinduraho, nawe wagombye kwitoza kubimenyera. Mbere yo gusuzuma inama zabigufashamo, reka tubanze dusuzume ibintu wagombye kumenya.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Mu buzima ibintu bihora bihinduka. Bibiliya ivuga ko ‘ibihe n’ibigwirira abantu bigera kuri bose’ (Umubwiriza 9:11). Byatinda byatebuka, ibyo bintu nawe bizakugeraho. Birumvikana ko ibintu bihinduka mu mibereho y’umuntu atari ko byose ari bibi. Hari ibintu bihinduka, mu mizo ya mbere ukabona bisa n’aho ari bibi, ariko nyuma yaho bikazakugirira akamaro. Ariko kandi, ibyo bintu bihinduka, byaba bibi cyangwa byiza, abenshi kubyakira birabagora.

Abakiri bato ni bo bahangayikishwa cyane na byo. Kubera iki? Umusore witwa Alex yagize ati “n’ubundi hari ibiba byaratangiye guhinduka mu mubiri wawe.”a Ubwo rero iyo hagize ibindi byiyongeraho, biragusaza.”

Dore indi mpamvu. Iyo abantu bakuru bahuye n’ikibazo, bashobora guhangana na cyo bakurikije uko babigenje igihe bahuraga n’ikindi gisa na cyo. Abakiri bato bo birabagora kuko baba bataraba inararibonye.

Itoze kubyakira. Ibyo bigusaba gushikama, ugahangana na byo cyangwa ukitoza kubimenyera. Nanone bigusaba guhangana n’imimerere uhuye na yo, ukamenya ingaruka zikugezeho bitewe na yo, kandi ukabikuramo isomo. Iyo abakiri bato babonye bibarenze, hari igihe bitabaza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga.

ICYO WAKORA

Ntukitege ibitangaza. Ku bwawe, uba wumva nta cyahinduka ku buzima bwawe; ariko ibyo ntibishoboka. Incuti zawe zizimuka cyangwa zishyingirwe. Abo muvukana bazakura bave mu rugo. Ibintu bishobora guhinduka iwanyu bakimuka, maze ugasiga incuti n’abandi mwari mumenyeranye. Aho gutekereza ko bikurangiranye, byaba byiza uzirikanye ko ibyo bibaho.—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 7:10.

Hanga amaso ibiri imbere. Gutekereza ku byahise, ni nko gutwara imodoka ureba muri retorovizeri gusa. Yego kuyireberamo mu gihe bikenewe bifite akamaro, ariko ubundi ugomba gutwara imodoka ureba imbere yawe. Ibyo ni na ko bimeze mu gihe hagize ibihinduka mu mibereho yawe. Jya uhanga amaso ibiri imbere (Imigani 4:25). Urugero, ni iyihe ntego wakwishyiriraho ukwezi gutaha cyangwa mu mezi atandatu ari imbere?

Jya wibanda ku byiza. Umukobwa witwa Laura yaravuze ati “gushikama bifitanye isano n’uko umuntu abona ibintu. Bityo rero, jya ugerageza kwibanda ku byiza ubona mu bintu byahindutse.” Vuga nibura ikintu kimwe wungutse, igihe imimerere warimo yahindukaga.—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 6:9.

Umugore witwa Victoria akiri umwangavu, incuti ze zose zarimutse. Yavuze uko byamugendekeye agira ati “nari mfite irungu ryinshi, nkumva ibintu byasubira uko byahoze. Ariko iyo nshubije amaso inyuma, nsanga ari bwo natangiye gukura. Naje kubona ko iyo hagize ibihinduka mu mibereho y’umuntu, bituma akura. Ni na bwo nabonye ko nshobora gushaka izindi ncuti mu bantu twabaga turi kumwe.” —Ihame rya Bibiliya: Imigani 27:10.

Gutekereza ku byahise, ni nko gutwara imodoka ureba muri retorovizeri gusa

Jya ufasha abandi. Bibiliya igira iti ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi (Abafilipi 2:4). Ni byiza gufasha abandi mu gihe bafite ibibazo, kuko bigufasha guhangana n’ibyawe. Ana ufite imyaka 17 yagize ati “maze gukura, naje kubona ko gufasha abandi babaga bafite ibibazo nk’ibyanjye cyangwa bikomeye kuruta ibyanjye, byangiriraga akamaro.”

a Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Ntukavuge uti ‘kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?’”—Umubwiriza 7:10.

  • “Ibyiza ni ukurebesha amaso aho gutwarwa n’ibyo ubugingo bwawe bwifuza.”—Umubwiriza 6:9.

  • “Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.”—Imigani 27:10.

Juan

JUAN

“Mu gihe abakiri bato bahuye n’ikibazo, kugira ngo bitware kigabo bagomba kugisuzuma neza, bakabona ko ari ibintu bibaho mu buzima. Uko umuntu agenda yitoza kubyakira, ni ko guhangana na byo birushaho kumworohera, ubundi ubuzima bugakomeza.”

Carissa

CARISSA

“Iyo mpuye n’ikibazo kikarangira, nirinda kukigarukaho. Nyuma yaho ubuzima burakomeza, ngahangana n’ibindi bigenda bivuka. Numva ko guhanga amaso ibiri imbere, aho kwibanda ku byahise, ari byo bimfasha gukemura ibibazo mfite.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze