ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 4 pp. 12-13
  • Twasuye Kirigizisitani

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Kirigizisitani
  • Nimukanguke!—2016
Nimukanguke!—2016
g16 No. 4 pp. 12-13
Amazu ari mu kibaya cya Tash Rabat muri Kirigizisitani

Amazu ameze nk’amahema ari mu kibaya cya Tash Rabat

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kirigizisitani

Ikarita ya Kirigizisitani

KIRIGIZISITANI ni igihugu cy’imisozi miremire itwikiriwe n’amasimbi, giherereye muri Aziya yo Hagati, gihana imbibi na Kazakisitani, Uzubekisitani, Tajikisitani n’u Bushinwa. Hafi 90 ku ijana by’icyo gihugu ni imisozi. Umusozi usumba iyindi mu ruhererekane rw’imisozi ya Tian Shan, uri muri Kirigizisitani. Uwo musozi uri ku butumburuke bwa metero 7.439, uvuye ku nyanja. Amashyamba agera hafi kuri 4 ku ijana by’ubutaka bwose bw’icyo gihugu. Ni yo mpamvu ari kimwe mu bihugu bibamo ibiti byinshi bya cyimeza, byera imbuto zimeze nk’ubunyobwa.

Umuhamya wa Yehova wigisha Bibiliya umugore wo muri Kirigizisitani

Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya abantu babarirwa mu bihumbi bo muri Kirigizisitani

Abaturage b’icyo gihugu bagira urugwiro kandi barubaha. Muri Kirigizisitani bakoresha ngenga ya kabiri y’ubwinshi mu gihe bavugisha umuntu mukuru cyangwa bamuhagurukira ngo yicare, haba mu modoka zitwara abagenzi, ku ntebe y’icyubahiro cyangwa ku meza.

Muri rusange babyara abana batatu cyangwa barenga. Ubusanzwe, bucura mu bahungu agumana n’ababyeyi be n’iyo amaze gushaka, kugira ngo azabiteho igihe bazaba bashaje.

Abakobwa batangira gutozwa imirimo yo mu rugo bakiri bato, kugira ngo bazubake ingo zabo neza. Bajya kugira imyaka 15 bashobora gukora imirimo yose yo mu rugo. Ubusanzwe umugeni ajyana ibishyingiranwa, biba bigizwe n’ibiryamirwa, imyenda itandukanye n’amatapi aboheshejwe intoki. Umukwe ni we utanga inkwano; ishobora kuba ari amafaranga cyangwa amatungo.

Mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa mu gihe cy’ihamba, babaga intama cyangwa ifarashi. Iyo bamaze kuyibaga barayigabana, maze buri wese bakamuha uwe mugabane. Abashyitsi bahabwa ibyo buri wese yagenewe hakurikijwe imyaka yabo, cyangwa urwego arimo. Nanone uwo muhango ukorwa mu kinyabupfura kandi ukarangwa no kubaha. Nyuma yaho hatangwa ibyokurya byitwa beshbarmak, bikarishwa intoki.

Umusore ucuranga komuz

Komuz igikoresho cy’umuziki gikunzwe cyane

AMAKURU Y’IBANZE

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? gisohoka mu rurimi rw’igikirigizi kandi kiboneka no kuri www.jw.org

  • Abaturage: 5.776.000

  • Umurwa mukuru: Bishkek

  • Indimi: Igikirigizi, ikirusiya

  • Ibyo bohereza mu mahanga: Ipamba, ubwoya bw’inyamaswa, zahabu, merikire, iraniyumu

  • Idini: Isilamu (80 ku ijana)

© Robert Preston/age fotostock

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze