ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 6 p. 3
  • Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?
  • Nimukanguke!—2017
  • Ibisa na byo
  • Isaha abahanga batekereza ko isi izarangirira yaragabanutse—Ni iki Bibiliya yo ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2012
  • Abantu bashishikajwe n’imperuka
    Nimukanguke!—2012
  • Ese imperuka iri hafi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 6 p. 3
Isaha y’umunsi w’imperuka

INGINGO Y’IBANZE | ESE ISI YARENZE IGARURIRO?

Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?

UMWAKA wa 2017 watangiranye n’inkuru y’inshamugongo yatangajwe n’abahanga muri siyansi. Muri Mutarama, abo bahanga bavuze ko isi igiye guhura n’akaga gakomeye. Bakoresheje isaha y’ikigereranyo, bayigiza imbere ho amasegonda 30 kugira ngo bagaragaze ko isi iri hafi kurimbuka. Iyo saha igaragaza ko umunsi w’imperuka uzaba saa sita z’ijoro, ubu hakaba hasigaye iminota ibiri n’amasogonda 30. Bavuga ko mu myaka 60 ishize, ari bwo bwa mbere iyo saha yakwegereza cyane igihe k’irimbuka.

Mu mwaka wa 2018, abahanga mu bya siyansi barateganya kongera kugenzura igihe isi izaba ishigaje ngo irimbuke. Ese iyo saha izongera igaragaze ko ibintu bigiye gucika? Ubitekerezaho iki? Ese isi yarenze igaruriro? Icyo kibazo gishobora kuba kitoroshye! Kandi koko n’abahanga ntibakivugaho rumwe. Abantu bose si ko bemera ko imperuka iri hafi.

Hari abantu benshi bumva ko igihe kizaza kizaba gishimishije. Bazi neza ko iyi si yacu itazarimbuka kandi ko ibintu bizarushaho kuba byiza, kuko babifitiye ibimenyetso bifatika. Ese ibyo ni ukuri? Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?

“Isaha igaragaza umunsi w’imperuka. Bayikoze bashaka kwerekana ko abantu bari hafi kurimbura isi, bakoresheje ikoranabuhanga. Mu byangiza isi harimo ibitwaro bya kirimbuzi, ibyuka bihumanya ikirere n’ibindi. Ibyo byose bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwacu n’isi dutuye, byaba bitewe no kubara nabi, bikozwe ku bushake cyangwa bitewe n’impanuka.”—Bulletin of the Atomic Scientists

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze