ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g23 No. 1 pp. 3-5
  • Amazi meza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amazi meza
  • Nimukanguke!—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo byugarije amazi
  • Isi yaremewe kubaho iteka
  • Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije amazi
  • Impamvu zituma tugira icyizere—Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku ibura ry’amazi riri hirya no hino ku isi?
    Izindi ngingo
  • Amazi adudubiza kugira ngo atange ubuzima bw’iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Nimukanguke!—2023
g23 No. 1 pp. 3-5
Umugore ufite amazi meza yo ku mugezi mu biganza bye.

ESE ISI IZAHORAHO?

AMAZI MEZA

UBUZIMA ntibwabaho kuri uyu mubumbe wacu uramutse udafite amazi, cyane cyane amazi meza. Ni yo mpamvu amazi ari yo agize igice kinini cy’ibinyabuzima. Ibiyaga, inzuzi, ibishanga hamwe n’amasoko y’amazi bituma abantu babona amazi yo kunywa n’inyamaswa zikayabona, hakaboneka n’ayo kuhira ibihingwa.

Ibibazo byugarije amazi

Igice kinini cy’isi kiriho amazi. Ariko dukurikije ibyavuzwe n’Ikigo cy’Isi cy’Ubumenyi bw’Ikirere, amazi meza angana 0,5 ku ijana by’amazi yose ari ku isi. Nubwo ayo mazi atari menshi cyane, arahagije kugira ngo ibinyabuzima bishobore kubaho. Ikibabaje ni uko amenshi muri yo yanduye kubera ihindagurika ry’ikirere no kuyabona bikaba bitoroshye, bitewe n’uko abayakeneye bagenda biyongera. Abahanga bavuga ko mu myaka 30 iri imbere, abantu bagera kuri miriyari 5 bashobora kuzaba batabona amazi meza.

Isi yaremewe kubaho iteka

Ukurikije uko isi yaremwe, amazi ntashobora gushira ku isi. Nanone ubutaka, ibinyabuzima byo mu mazi n’izuba bitunganya amazi, bigatuma tubona amazi meza. Reka turebe bimwe mu bintu bigaragaza ko uyu mubumbe wacu waremewe kubaho iteka.

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka bufite ubushobozi bwo kuyungurura amazi bukayakuramo imyanda. Hari ibiti biba mu bishanga, bifite ubushobozi bwo kuvana mu mazi umwuka wa nitorojene, fosifore n’imiti yica udukoko.

  • Abahanga muri siyansi bavumbuye ibintu kamere bishobora kuyungurura amazi, agakomeza kuba meza. Iyo amazi atemba bituma ibintu biyahumanya byari birimo bicika intege, noneho utunyabuzima tutaboneshwa amaso tukabikuramo.

  • Hari udukoko dutunganya amazi mu minsi mike, kandi tukayatunganya neza kurusha ubundi buryo bwose bukoreshwa mu gutunganya amazi.

  • Umubumbe wacu ufite uburyo bwo kugumana amazi, ukoresheje umwikubo w’amazi. Uwo mwikubo hamwe n’ubundi buryo isi ikoresha, bituma amazi adashira ku isi.

    ESE WARI UBIZI?

    Ubutaka ni akayunguruzo k’umwimerere k’amazi

    Ubutaka bushobora kuyungurura amazi atemba munsi y’ubutaka bukayakuramo uduce tw’utwuma, ibintu biyangiza byo mu rwego rwa shimi, imyanda y’abantu cyangwa iy’amatungo n’indi myanda. Ubwo rero amazi aturutse munsi y’ubutaka aba ari meza ku buryo yahita anyobwa.

    Uko ubutaka buyungurura amazi yanduye. Amazi y’imvura ari gucengera mu butaka, mu bitare no mu tubuye duto kugeza ageze ku isoko.

    Kuyungurura amazi mu buryo bwa fizike

    Umucanga n’utubuye bishobora kumera nk’akayunguruzo keza, ku buryo bifata imyanda imwe n’imwe.

    Utunyabuzima tuyungurura amazi

    Utunyabuzima tutaboneshwa amaso tuba mu butaka dushobora kwica ibintu by’uburozi byakwangiza ubuzima bw’abantu. Hari bagiteri zicagagura ubwo burozi buba mu mavuta, zikabuhinduramo umwuka wa karuboni n’amazi.

    Ibintu byo mu rwego rwa shimi biyungurura amazi

    Iyo mu butaka harimo ingufu runaka z’amashanyarazi, buhita bukurura ibintu by’uburozi byo mu rwego rwa shimi bifite ingufu zinyuranye n’izo. Izo ngufu zo mu butaka zifite ubushobozi bwo kuvana mu mazi izindi ngufu z’uburozi zitandukanye na zo.

Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije amazi

Amafoto: 1. Umuntu ari guhoma ahantu hava ku modoka ye, hagatuma amavuta ameneka. Nanone yatezeho akantu kugira ngo amavuta adatemba. 2. Umugabo ari kujugunya ikintu cyarimo ibintu byo mu rwego rwa shimi ahabugenewe.

Guhoma neza ibintu bishobora gutuma amavuta ameneka, kujugunya ibintu by’uburozi ahantu hakwiriye, bidufasha gukomeza kubona amazi meza

Abahanga bagira abantu inama yo kujya bakoresha amazi make. Mu rwego rwo kwirinda ibintu byanduza amazi, batanga inama y’uko abantu bagomba guhoma neza ahantu hashobora gutuma amavuta y’imodoka ameneka, bakirinda kujungunya mu bwiherero imiti itagikoreshwa cyangwa kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi.

Hari abenjenyeri bavumbuye uburyo bwo kuvana umunyu mu mazi, kugira ngo amazi meza aboneke ari menshi.

Ariko haracyakenewe byinshi. Ubwo buryo bwo kuvana umunyu mu mazi busaba amafaranga menshi n’ingufu nyinshi. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ya 2021, ivuga ibirebana no kubungabunga amazi yaravuze iti: “Urugero abantu bagezeho mu kubungabunga amazi, rukeneye kwikuba inshuro ebyiri.”

Impamvu zituma tugira icyizere—Icyo Bibiliya ibivugaho

“Imana . . . izamura ibitonyanga by’amazi, hanyuma bikayungururwa, bikavamo imvura itanga igihu cyayo, kugira ngo ibicu bijojobe amazi, bitonyangire ku bantu ari byinshi.”​—Yobu 36:26-28.

Imana yashyizeho umwikubo w’amazi kugira ngo atazigera abura ku isi.​—Umubwiriza 1:7.

Tekereza: None se niba Umuremyi yarashyizeho uburyo bwo gutunganya amazi kugira haboneke amazi meza, ubwo ntafite icyifuzo cyo kuvanaho ibintu byanduza amazi, akaba anabishoboye? Reba ingingo ivuga ngo “Imana yasezeranyije ko isi izahoraho,” iri ku ipaji ya 15.

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

Morekire z’amazi zagizwe nini.

Reba videwo ivuga ngo: “Ibyaremwe bihesha Imana icyubahiro-Amazi” ku rubuga rwa jw.org, kugira ngo umenye uko amazi agira uruhare rwihariye mu gutuma ubuzima bushoboka hano ku isi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze