ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuvuga udategwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
    • ISOMO RYA 4

      Kuvuga udategwa

      Ni iki ugomba gukora?

      Gusoma no kuvuga ku buryo amagambo yawe n’ibitekerezo byawe bikurikirana neza nta nkomyi. Iyo uvuga udategwa, ntugenda ucagagura amagambo cyangwa ngo uvuge urandaga bikabije; nta nubwo usitara ku magambo cyangwa ngo usange ibitekerezo byawe bisa n’ibiva kure.

      Kuki ari iby’ingenzi?

      Iyo umuntu avuga ategwa, ibitekerezo by’abamuteze amatwi bishobora kujarajara. Ashobora no kumvikanisha ibitekerezo bitari byo. Ibyo avuga bishobora kandi kubura imbaraga zo kwemeza.

      MBESE, iyo usomera mu ruhame, waba usitara ku magambo amwe n’amwe? Cyangwa se, iyo uhagaze imbere y’abantu utanga disikuru, waba ukunze kujijinganya ushakisha amagambo akwiriye? Niba ari ko bimeze, ushobora kuba ufite ikibazo cyo gutegwa. Ku muntu udategwa, iyo asoma n’iyo avuga, amagambo ye n’ibitekerezo bye bigenda bikurikirana neza nta nkomyi, byigaragaza neza ko nta kibazo afite. Ibyo ntibivuga ko avuga ataruhuka, cyangwa ko avuga vuba vuba cyangwa ko avuga adatekereza. Imvugo ye iba ishimishije kandi ifite injyana. Kuvuga umuntu adategwa byitabwaho mu buryo bwihariye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

      Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu avuga ategwa. Mbese aho ntiwaba ukeneye kwita cyane cyane kuri ibi bikurikira? (1) Iyo usomera abandi, kuba hari amagambo amwe n’amwe utamenyereye bishobora gutuma ujijinganya. (2) Kugenda uruhuka ahantu henshi cyane bishobora gutuma uvuga usa n’ucagagura amagambo. (3) Kutitegura bishobora gutuma icyo kibazo kirushaho kuba ingutu. (4) Iyo umuntu arimo avugira imbere y’abantu benshi, kimwe mu bintu bikunze gutuma ategwa ni ukudakurikiranya neza ibitekerezo. (5) Kutamenya amagambo menshi bishobora gutuma umuntu ajijinganya ashakisha amagambo akwiriye. (6) Gutsindagiriza amagambo menshi na byo byatuma umuntu ategwa. (7) Kutamenyera amategeko y’ikibonezamvugo bishobora gutuma icyo kibazo kirushaho gukomera.

      Niba ujya utegwa, abaguteze amatwi mu Nzu y’Ubwami ntibazisohokera, ariko bashobora kutazagukurikira. Ingaruka zizaba iz’uko ibyinshi mu byo uzavuga bizaba imfabusa.

      Ku rundi ruhande ariko, ugomba kwitonda kugira ngo amagambo uvuga udategwa kandi ugamije kwemeza abateze amatwi, atabonwa ko ari ay’ubwibone, ndetse akaba yanabakoza isoni. Abantu baramutse bafashe ko imvugo yawe ari iy’umuntu utagira amakenga cyangwa w’indyarya bitewe n’uko mudahuje umuco, bishobora gutuma utagera ku ntego yawe. Birashishikaje kubona ko nubwo intumwa Pawulo yari amenyereye kuvugira mu ruhame, yashyikiranaga n’Abakorinto ‘afite intege nke, atinya kandi ahinda umushyitsi mwinshi’ kugira ngo adatuma abantu bamwibazaho byinshi bitari ngombwa.—1 Kor 2:3.

      Ibyo ugomba kwirinda. Abantu benshi bafite akageso ko kuvuga utugambo nka “eeh!” iyo bavuga. Abandi na bo, buri gihe uko bagiye kuvuga bakunze gutangiza ibitekerezo byabo amagambo nka “nyine,” “mbese,” “urabona,” “mbega,” n’andi nk’ayo. Birashoboka ko utazi incuro ukoresha bene ayo magambo. Ushobora kugerageza kubisuzuma binyuriye mu kuvuga hari umuntu uguteze amatwi, maze akagenda asubiramo ayo magambo buri gihe uko uyavuze. Ushobora kumirwa.

      Hari abantu basoma kandi bakavuga basa n’abasubira mu byo bavuga. Ni ukuvuga ko batangira interuro, hanyuma bagera hagati, bagasubiramo nibura igice cy’iyo nteruro bari bamaze kuvuga.

      Hari n’abandi bavuga vuba rwose, ariko bagatangirana igitekerezo kimwe, bagera hagati bagasimbukira ku kindi. Nubwo amagambo aba yizana bwose, uko gusimbukira ku kindi gitekerezo bituma batuzuza ingingo yo kuvuga badategwa.

      Uko wavuga udategwa. Niba ikibazo cyawe ari uko utindiganya ushakisha ijambo rikwiriye, ugomba gushyiraho imihati kugira ngo umenye amagambo menshi. Jya wita mu buryo bwihariye ku magambo utamenyereye ugenda usoma mu Munara w’Umurinzi no mu bindi bitabo usoma. Jya uyashaka mu nkoranyamagambo kugira ngo umenye uko asomwa, hanyuma ugire ayo wongera ku mubare w’amagambo uzi. Niba nta nkoranyamagambo ufite, baza umuntu uzi ururimi rwawe neza.

      Kugira akamenyero ko gusoma mu ijwi riranguruye buri gihe, bizatuma ugira amajyambere. Tahura amagambo akomeye, maze uyavuge kenshi mu ijwi ryumvikana.

      Niba ushaka gusoma udategwa, ni ngombwa ko usobanukirwa isano amagambo agize interuro afitanye. Ubusanzwe, amagambo agomba gusomwa mu matsinda kugira ngo igitekerezo cy’umwanditsi cyumvikanishwe. Suzuma neza ayo matsinda y’amagambo. Yashyireho akamenyetso niba ubona ko ari byo byagufasha. Intego yawe si iyo gusoma amagambo neza gusa, ahubwo ugomba no kumvikanisha ibitekerezo mu buryo bwumvikana neza. Nyuma yo gusuzuma interuro imwe, jya ku ikurikira kugeza igihe urangirije kwiga paragarafu yose. Imenyereze uko ibitekerezo bigiye bikurikirana, maze witoze gusoma mu ijwi riranguruye. Soma paragarafu kenshi kugeza igihe uba ushobora kuyisoma udasitara cyangwa ngo uhagarare aho utagombye guhagarara. Bona kujya kuri paragarafu zikurikira.

      Intambwe ikurikiraho ni ukongera umuvuduko wawe. Numara gusobanukirwa isano amagambo yo mu nteruro afitanye, uzaba noneho ushobora kurebera hamwe amagambo menshi icyarimwe no gufora amagambo agomba gukurikiraho. Ibyo bizagira uruhare rugaragara mu gutuma ushobora gusoma neza kurushaho.

      Kwimenyereza gusoma urebera hamwe amagambo menshi icyarimwe kandi ukabikora buri gihe, bishobora kuba ingirakamaro cyane. Urugero, utabanje kwitegura, jya usoma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro byaryo mu ijwi ryumvikana kandi ubikore buri gihe. Imenyereze kujya urebera hamwe amatsinda y’amagambo yumvikanisha igitekerezo cyuzuye aho kureba ijambo ku rindi.

      Mu biganiro, kuvuga udategwa bigusaba gutekereza mbere yo kuvuga. Byitoze mu mibereho yawe ya buri munsi. Teganya ibitekerezo wifuza kumvikanisha n’uko uteganya kubivuga, hanyuma ubone kuvuga. Ntugasiganwe n’igihe. Ihatire kujya wumvikanisha ibitekerezo byuzuye, utabiciyemo kabiri cyangwa ngo ubivangavange. Ushobora kwibonera ko ari iby’ingenzi gukoresha interuro ngufi kandi zoroheje.

      Niba uzi neza icyo ushaka kuvuga, amagambo yagombye kwizana nta kibazo. Muri rusange, twavuga ko atari ngombwa gutoranya amagambo uzakoresha. Mu by’ukuri, mu rwego rwo kwitoza, biba byiza kurushaho iyo ubanje kumenya neza igitekerezo ushaka kuvuga, hanyuma ugatekereza ku magambo uko ugenda ukivuga. Nukomeza kuzirikana igitekerezo cyawe aho kwibanda ku magambo uzavuga, amagambo azagenda yizana, kandi uzumvikanisha ibitekerezo byawe bikuvuye ku mutima. Ariko kandi, iyo utangiye gutekereza ku magambo uri bukoreshe aho gutekereza ku bitekerezo, imvugo yawe ishobora guhita igaragaza ko utizeye neza ibyo uvuga. Binyuriye mu kwitoza, ushobora rwose kuzajya uvuga udategwa, ibyo bikaba ari umuco w’ingenzi utuma umuntu avuga kandi agasoma neza.

      Igihe Mose yasabwaga guhagararira Yehova imbere y’ishyanga rya Isirayeli n’imbere ya Farawo wo mu Misiri, Mose yumvise atazabishobora. Kubera iki? Ntiyari intyoza; ashobora kuba yari afite ubumuga bwatumaga atavuga neza (Kuva 4:10; 6:12). Mose yatanze impamvu z’urwitwazo, ariko nta n’imwe muri zo Imana yemeye. Yehova yamwoherereje Aroni kugira ngo azamubere umuvugizi, ariko Yehova yanafashije na Mose kuvuga. Uretse kuba yaravugiye imbere y’abantu ku giti cyabo n’imbere y’abantu bake, Mose yanavugiye imbere y’ishyanga ryose incuro nyinshi kandi avuga neza. (Guteg 1:1-3; 5:1; 29:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; 31:1, 2, 30; 33:1.) Nushyiraho akawe ari na ko wiringira Yehova, nawe ushobora gukoresha imvugo yawe uhesha Yehova ikuzo.

      UKO WAHANGANA N’IKIBAZO CYO KUDEDEMANGA

      Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu adedemanga. Imiti ishobora gufasha abantu bamwe, ishobora kutagira icyo imarira abandi. Ariko kandi, kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, ni iby’ingenzi ko yakomeza kugerageza.

      Mbese, gutekereza ku bihereranye no gusubiza mu materaniro, byaba bigutera ubwoba, ndetse bikaba byanagukura umutima? Senga usaba Yehova ubufasha (Fili 4:6, 7). Haranira guhesha Yehova ikuzo no gufasha abandi. Ntiwitege ko icyo kibazo kizahita gikemuka burundu, ahubwo reba uko ugenda ufashwa guhangana na cyo. Uko uzagenda ubona imigisha iva kuri Yehova hamwe n’inkunga uterwa n’abavandimwe bawe, uzumva usunikiwe kugira byinshi ukora.

      Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rituma ugira ubuhanga bwo kuvugira imbere y’abantu benshi. Ushobora gutangazwa n’ukuntu ubyifatamo neza iyo uvugira imbere y’itsinda rito ry’abantu bagushyigikiye kandi bakwifuriza kugira icyo ugeraho. Ibyo bishobora kugufasha kugira icyizere kizatuma uvugira no mu yindi mimerere.

      Niba uzatanga disikuru, yitegure neza. Ibande ku kuntu uzayitanga. Vuga ugaragaza ibyiyumvo bikwiriye. Niba utangiye kudedemanga igihe urimo utanga disikuru yawe, kora uko ushoboye kose kugira ngo ukomeze kuvuga mu ijwi rituje. Wirega imitsi yo mu rwasaya rwawe. Koresha interuro ngufi. Gabanya incuro ukoresha utugambo nka “eeh!”

      Kubera ko bamwe mu bahanganye n’ikibazo cyo kudedemanga bazi amagambo yabatezaga ingorane mu bihe byahise, birinda kuyakoresha; ahubwo mu cyimbo cyayo, bakoresha andi bisobanura kimwe. Abandi bo bahitamo gutahura amajwi abateza ibibazo kurusha ayandi, hanyuma bakitoza kuyavuga.

      Niba ujya udedemanga igihe utangije ikiganiro, ntugacike intege ngo ureke gushyikirana n’abandi. Ushobora gutera uwo muvugana inkunga yo kuba akomeje kuvuga mu gihe ugitegereje ko wakomeza. Mu gihe bibaye ngombwa, mwandikire akandiko cyangwa umwereke ikintu runaka mu gitabo.

      UKO WABIGERAHO

      • Igihe usoma amagazeti n’ibitabo, jya ushyira ikimenyetso ku magambo mashya, ushake icyo asobanura neza, hanyuma ujye uyakoresha.

      • Imenyereze kujya usoma mu ijwi ryumvikana nibura iminota iri hagati y’itanu n’icumi buri munsi.

      • Jya utegura inshingano yo gusoma witonze. Menya amatsinda y’amagambo akubiyemo ibitekerezo. Imenyereze uko ibitekerezo bikurikirana.

      • Mu biganiro bya buri munsi, itoze kujya ubanza gutekereza, hanyuma uvuge interuro zuzuye, utaziciyemo kabiri.

      UMWITOZO: Suzuma ibikubiye mu Bacamanza 7:1-25 witonze, usuzume paragarafu imwe imwe. Banza umenye neza icyo isobanura. Gira uwo ubaza amagambo utazi. Vuga buri zina bwite mu ijwi ryumvikana. Hanyuma, soma buri paragarafu mu ijwi riranguruye, witonde uyisome neza. Niba wumva unyuzwe n’ukuntu uyisoma, jya ku yindi. Bigenze utyo no ku zindi zose. Hanyuma, soma igice cyose uko cyakabaye. Ongera ugisome, ariko ubu noneho wongere umuvuduko ho gato. Ongera uyisome indi ncuro imwe, wongera umuvuduko aho bikwiriye, ariko atari cyane ku buryo bituma utegwa.

  • Kuruhuka aho bikwiriye
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
    • ISOMO RYA 5

      Kuruhuka aho bikwiriye

      Ni iki ugomba gukora?

      Ruhuka rwose nugera aho bikwiriye muri disikuru yawe. Rimwe na rimwe, ushobora kuruhuka igihe gito cyane cyangwa se ukoroshya ijwi ho gato. Umuntu avuga ko aruhutse aho bikwiriye iyo hari icyo agamije kigaragara.

      Kuki ari iby’ingenzi?

      Kuruhuka aho bikwiriye ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma imvugo yumvikana neza nta ngorane. Nanone kuruhuka bituma ingingo z’ingenzi zijya ahagaragara.

      MU MVUGO, kuruhuka aho bikwiriye ni ikintu cy’ingenzi. Ibyo ni ukuri waba utanga disikuru cyangwa uganira n’undi muntu. Umuntu aramutse avuze ataruhuka, yasa n’usakuza aho kuvuga ibitekerezo byumvikana neza. Kuruhuka aho bikwiriye bituma ibyo uvuga byumvikana neza. Bishobora nanone gukoreshwa ushaka ko ingingo z’ingenzi zigira ingaruka zirambye ku bantu.

      Ni gute wamenya aho wagombye kuruhuka? Wagombye kuruhuka igihe kingana iki?

      Kuruhuka aho utwatuzo turi. Utwatuzo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize inyandiko. Dushobora kugaragaza aho interuro irangiriye cyangwa tukagaragaza ko ibaza. Mu ndimi zimwe na zimwe, dukoreshwa mu kugaragaza amagambo y’undi yandukuwe. Utwatuzo tumwe na tumwe tugaragaza isano igice runaka cy’interuro gifitanye n’ibindi. Iyo umuntu yisomera, ashobora kubona ko hari utwatuzo. Naho iyo asomera abandi, ijwi rye rigomba kumvikanisha icyo buri katuzo kamaze mu nyandiko. (Niba ukeneye ibisobanuro birambuye, reba ISOMO RYA mbere, rifite umutwe uvuga ngo “Gusoma neza.”) Kutaruhuka aho bisabwa n’utwatuzo bishobora gutuma abo usomera batumva ibyo usoma, cyangwa se bakabyumva uko bitari.

      Uretse utwatuzo, uko ibitekerezo biba bipanze mu nteruro na byo bituma umuntu amenya aho akwiriye kuruhuka. Hari umucuranzi umwe w’ikirangirire wagize ati “amanota ncuranga nta ho ataniye n’ay’abandi bacuranzi ba piyano. Gusa aho ubuhanga [bwanjye] bushingiye, ni ukuntu nduhuka hagati y’amanota.” Uko ni na ko bigenda iyo umuntu avuga. Kuruhuka aho bikwiriye bituma ibyo wateguye neza birushaho kuryohera amatwi kandi bikagira ireme.

      Iyo witegura gusomera mu ruhame, ushobora kubona ko gushyira utumenyetso mu byo uri busome ari ingirakamaro. Aho uzaruhuka agahe gato, jya uhaca akarongo gato gahagaze. Aho uzaruhuka igihe kirekire ho gato, jya uhaca uturongo tubiri duhagaze kandi twegeranye. Aho ubona ko amagambo apanze nabi kandi buri gihe ukaba uruhuka ahadakwiriye, jya uhashyira utumenyetso duhuza amagambo yose akomeye yo muri iyo nteruro igoye. Hanyuma, soma iyo nteruro yose uko yakabaye. Abantu benshi b’inararibonye mu gusoma ni uko babigenza.

      Mu mvugo isanzwe, kuruhuka ntibikunze guteza ibibazo kubera ko uba uzi ibitekerezo ushaka kumvikanisha. Icyakora, niba upfa kuruhuka buri kanya, utitaye ku hantu wagombye kuruhuka koko ukurikije uko igitekerezo giteye, imvugo yawe ntizagira imbaraga kandi ntizumvikana. Inama zagufasha kunonosora imivugire yawe ziboneka mu Isomo rya 4, rifite umutwe uvuga ngo “Kuvuga udategwa.”

      Kuruhuka ujya ku kindi gitekerezo. Niba umaze gutanga igitekerezo cy’ingenzi kimwe, kuruhuka gato mbere yo gutanga ikindi bishobora guha abaguteze amatwi umwanya wo gutekereza ku byo umaze kuvuga no kubyiyerekezaho, bakamenya ko ugiye ku kindi gitekerezo kandi bakarushaho kucyumva neza. Ni ngombwa kuruhuka uvuye ku gitekerezo kimwe ugiye ku kindi, nk’uko ari iby’ingenzi kugabanya umuvuduko iyo ukata ikoni winjira mu wundi muhanda.

      Impamvu imwe ituma bamwe bava ku gitekerezo kimwe bagahita binjira mu kindi nta kuruhuka, ni uko baba bagerageza kuvuga ibintu byinshi cyane. Kuri bamwe, ibyo biterwa n’uko ari ko baba basanzwe bavuga. Wenda na bagenzi babo bose ni uko bavuga. Icyakora, ibyo si uburyo bwiza bwo kwigisha. Niba hari ikintu ushaka kuvuga abantu bari bakwiriye gutega amatwi kandi bakacyibuka, fata umwanya uhagije wo kukibumvisha neza. Menya ko kuruhuka ari ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu yumvikanishe neza ibitekerezo bye.

      Niba uzatanga disikuru wateguriye ku rupapuro, ibyo uzavuga bigomba kuba bipanze mu buryo bugaragaza neza aho ugomba kuruhuka hagati y’ingingo z’ingenzi. Niba uzatanga disikuru isomwa uko yakabaye, shyira utumenyetso aho ibitekerezo by’ingenzi birangirira.

      Igihe uruhuka uva ku gitekerezo kimwe ujya ku kindi kiba kirekire ugereranyije n’icyo uruhuka aho bisabwa n’utwatuzo. Ariko kandi, ntikiba kirekire ku buryo wasa n’urandaga. Iyo kibaye kirekire cyane, abateze amatwi batekereza ko utateguye neza kandi ko utazi ibyo uri bukurikizeho.

      Kuruhuka ushaka gutsindagiriza. Akenshi, kuruhuka ushaka gutsindagiriza biha imvugo imbaraga; ni ukuvuga ko uruhuka mbere cyangwa nyuma y’uko uvuga igitekerezo cyangwa ikibazo ushaka gutsindagiriza. Iyo uruhutse, bituma abateze amatwi babona umwanya wo gutekereza ku bimaze kuvugwa, cyangwa bikabatera amashyushyu yo kumenya ibigiye gukurikiraho. Urumva ko intego atari imwe. Hitamo uburyo bukwiriye wakoresha. Ariko kandi, zirikana ko ugomba kuruhuka ari uko ushaka gutsindagiriza ibitekerezo by’ingirakamaro koko. Naho ubundi, ibyo bitekerezo byaba imfabusa.

      Igihe Yesu yasomeraga Ibyanditswe mu ruhame ari mu isinagogi y’i Nazareti, yakoresheje neza uburyo bwo kuruhuka. Yabanje gusoma umurimo we uko wari wanditswe mu muzingo w’umuhanuzi Yesaya. Icyakora, mbere yo kugaragaza icyo uwo muzingo werekezagaho, yarawuzinze, awusubiza umukozi wari aho, maze aricara. Hanyuma, igihe abantu bose bari mu isinagogi bari bakimuhanze amaso, yaravuze ati “uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”—Luka 4:16-21.

      Kuruhuka ukurikije imimerere. Hari ibintu bishobora gutuma rimwe na rimwe biba ngombwa ko uruhuka. Urusaku rw’abahisi n’abagenzi cyangwa umwana urize, bishobora kugusaba guhagarika ikiganiro wagiranaga n’umuntu muhuriye mu murimo wo kubwiriza. Niba ahabereye ikoraniro hari urusaku rudakabije cyane, ushobora wenda kongera ijwi, hanyuma ugakomeza. Ariko niba urwo rusaku ari rwinshi kandi rukaba rukomeje, ugomba kuba ucecetse, kuko n’ubundi abaguteze amatwi ntibazaba bakumva. Bityo rero, jya ukoresha neza uburyo bwo kuruhuka, ufite intego yo gufasha abaguteze amatwi kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byiza wifuza kubabwira.

      Kuruhuka utegereje igisubizo. N’iyo waba utanga ikiganiro kidasaba ko abateze amatwi bagitangamo ibitekerezo, ni iby’ingenzi ko wabaha umwanya wo gusubiza, yego batavuga, ahubwo mu bwenge bwabo. Uramutse ubajije ibibazo byagombye gutuma abateze amatwi batekereza, ariko noneho nturuhuke bihagije, nta cyo byaba bimaze.

      Birumvikana ariko ko kuruhuka bitaba iby’ingenzi igihe umuntu avugira kuri platifomu gusa, ahubwo ni n’iby’ingenzi igihe ubwiriza. Hari abantu basa n’abatajya baruhuka na rimwe. Niba ufite ikibazo nk’icyo, shyiraho imihati ivuye ku mutima, maze wihingemo uwo muco. Uzarushaho gushyikirana n’abandi neza kandi urusheho gukora neza umurimo wawe wo kubwiriza. Iyo umuntu aruhutse, aba acecetse; kandi byavuzwe ukuri ko guceceka bishobora gukoreshwa mu mwanya w’utwatuzo, ko bitsindagiriza, ko bikangura ubwenge kandi bigatuma amatwi yitegura kumva.

      Mu biganiro bisanzwe, abantu bungurana ibitekerezo. Abandi bazarushaho kwishimira kugutega amatwi ari uko nawe ubateze amatwi kandi ukagaragaza ko ibyo bavuga bigushishikaje. Ibyo bisaba ko uruhuka bihagije kugira ngo ubahe uburyo bwo kugira icyo bavuga.

      Mu murimo wo kubwiriza, ubutumwa dutanga burushaho kugira ingaruka nziza iyo tubutanze dusa n’abaganira. Abahamya benshi babonye ko nyuma yo kuramukanya biba byiza iyo babanje kumenyekanisha ingingo bashaka kuvugaho, hanyuma bakabaza ikibazo. Bararuhuka kugira ngo bahe nyir’inzu umwanya wo gusubiza, hanyuma bakazirikana ibyo yavuze. Mu gihe bakiganira, bashobora kugenda bamuha umwanya wo kugira icyo avuga. Bazi neza ko bashobora kugira icyo bageraho mu gufasha umuntu ari uko gusa bazi icyo atekereza ku kintu barimo baganiraho.—Imig 20:5.

      Birumvikana ariko ko atari abantu bose bajya basubiza neza ku bibazo tubabajije. Icyakora, ibyo ntibyabujije Yesu kuruhuka bihagije kugira ngo areke ndetse n’abamurwanyaga bagire icyo bavuga (Mar 3:1-5). Kureka uwo tuvugana na we akagira icyo avuga bimutera inkunga yo gutekereza, kandi bishobora gutuma aduhishurira ibimuri ku mutima. Mu by’ukuri, imwe mu ntego tuba dufite iyo tubwiriza ni ukugera abantu ku mutima, tubereka ibibazo byihutirwa bishingiye ku Ijambo ry’Imana bagomba gufatira imyanzuro.—Heb 4:12.

      Ni koko, kuruhuka aho bikwiriye igihe turi mu murimo, bisaba ubuhanga. Iyo turuhuka uko bikwiriye, ibitekerezo dutanga byumvikana neza, kandi akenshi bigahora byibukwa.

      UKO WABIGERAHO

      • Jya witondera cyane utwatuzo igihe usomera mu ruhame.

      • Jya utega amatwi witonze, wumve uko abamenyereye gutanga za disikuru babigenza, hanyuma urebe aho baruhuka n’uko igihe baruhuka kingana.

      • Niba umaze kuvuga ikintu wifuza cyane ko abandi bibuka, ruhuka kugira ngo kibacengeremo.

      • Mu biganiro, jya utumirira abandi kuvuga icyo batekereza, hanyuma utege amatwi ibisubizo byabo. Jya ureka barangize. Ntukabace mu ijambo.

      UMWITOZO: Soma mu ijwi ryumvikana ibikubiye muri Mariko 9:1-13; ugende uruhuka uko bikwiriye aho bisabwa n’utwatuzo. Soma utarandaga. Numara kuhasoma, saba undi muntu yumve uko usoma maze akugire inama y’ukuntu wanonosora uburyo bwawe bwo kuruhuka.

  • Gutsindagiriza amagambo uko bikwiriye
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
    • ISOMO RYA 6

      Gutsindagiriza amagambo uko bikwiriye

      Ni iki ugomba gukora?

      Gutsindagiriza amagambo n’interuro ku buryo abateze amatwi bumva ibitekerezo ushaka kumvikanisha bitabagoye.

      Kuki ari iby’ingenzi?

      Iyo utanga disikuru atsindagirije amagambo uko bikwiriye, abateze amatwi bakomeza kumukurikira, kandi agashobora kubemeza cyangwa kubasunikira kugira icyo bakora.

      IYO uvuga cyangwa usomera abandi, ni iby’ingenzi ko utajya uvuga amagambo uko bikwiriye gusa, ahubwo ko wajya unatsindagiriza amagambo y’ingenzi hamwe n’interuro zikubiyemo ibitekerezo mu buryo butuma wumvikanisha neza ibitekerezo.

      Gutsindagiriza amagambo uko bikwiriye bikubiyemo ibirenze ibi byo gutsindagiriza amagambo make cyangwa menshi. Amagambo akwiriye ni yo ugomba gutsindagiriza. Iyo utsindagirije amagambo adakwiriye, icyo ushaka kumvisha abateze amatwi gishobora kubabera urujijo, bityo bakaba bakwerekeza ibitekerezo ahandi. N’iyo ibyo uvuga byaba ari byiza, kubivuga udatsindagiriza uko bikwiriye bituma utagira icyo ugeraho kigaragara mu gushishikariza abateze amatwi kugira icyo bakora.

      Gutsindagiriza bishobora gukorwa mu buryo bwinshi, akenshi bukaba bukoresherezwa hamwe. Ushobora kongera ijwi, ukarushaho kugaragaza ibyiyumvo, ukavuga witonze nta kikwirukansa, ukaruhuka mbere cyangwa nyuma yo kuvuga igitekerezo (cyangwa hombi), ukanakoresha ibimenyetso by’umubiri n’isura yo mu maso. Mu ndimi zimwe na zimwe, umuntu ashobora no gutsindagiriza binyuriye mu kugabanya ijwi cyangwa kuryongera. Uburyo uzifashisha mu gutsindagiriza, buzaterwa n’ibyo uzaba uvuga n’imimerere uzabivugamo.

      Igihe utoranya ibyo ugomba gutsindagiriza, jya wita kuri ibi bikurikira: (1) mu nteruro iyo ari yo yose, amagambo agomba gutsindagirizwa ntagaragazwa gusa n’interuro arimo, ahubwo nanone agaragazwa n’icyo interuro ziyakikije zivuga. (2) Umuntu ashobora gutsindagiriza amagambo ashaka kugaragaza aho ikindi gitekerezo gitangiriye, wenda igihe yinjiye mu yindi ngingo y’ingenzi cyangwa se igihe ahinduye ibitekerezo mu ngingo imwe. Nanone ashobora gutsindagiriza amagambo igihe asoza igitekerezo. (3) Utanga disikuru ashobora gutsindagiriza amagambo yihariye agira ngo agaragaze icyo atekereza ku kintu runaka. (4) Nanone ashobora gutsindagiriza amagambo akwiriye agira ngo agaragaze ingingo z’ingenzi zikubiye muri disikuru ye.

      Kugira ngo utanga disikuru atsindagirize amagambo akoresheje ubwo buryo, agomba kuba asobanukiwe neza ibyo azavuga kandi yifuza rwose ko abazaba bamuteze amatwi na bo babyumva. Ku bihereranye n’inyigisho zatanzwe mu gihe cya Ezira, muri Nehemiya 8:8 hagira hati “basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.” Biragaragara ko muri icyo gihe, abo basomaga kandi bagasobanura Amategeko y’Imana bari basobanukiwe akamaro ko gufasha abateze amatwi gusobanukirwa icyo ibyasomwaga byasobanuraga, kubifata mu mutwe no kubishyira mu bikorwa.

      Gutsindagiriza bidakwiriye. Mu biganiro bisanzwe bya buri munsi, abantu benshi bajya bashobora kumvikanisha neza ibyo bashaka kuvuga. Icyakora, iyo basoma ibintu byanditswe n’undi muntu, kumenya amagambo bagomba gutsindagiriza bishobora kubabera ikibazo cy’ingorabahizi. Umuti w’icyo kibazo ni ugusobanukirwa neza iyo nyandiko. Ibyo bisaba ko bayiga bitonze. Bityo, igihe usabwe gusoma ikintu runaka mu materaniro y’itorero, wagombye kubanza kwitegura neza.

      Hari abantu bapfa “gutsindagiriza amagambo nyuma y’igihe runaka” aho gutsindagiriza ibitekerezo. Babikora batabanje kureba niba koko iryo jambo ryagombaga gutsindagirizwa. Abandi bo batsindagiriza amagambo runaka yihariye, wenda bakabya gutsindagiriza za mbanza hamwe n’ibyungo. Iyo utsindagirije nta gitekerezo kigaragara ushaka kumvikanisha neza, uba urangaza abandi.

      Hari bamwe batanga disikuru bajya gutsindagiriza bakongera ijwi ku buryo abateze amatwi bumva ari nko kubatuka. Ibyo ariko ntibikunze kugira ingaruka nziza. Iyo utanga disikuru atsindagiriza mu buryo budakwiriye, hari igihe abamuteze amatwi batekereza ko yabasuzuguye. Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza agiye atanga disikuru abagaragariza urukundo, kandi akabafasha kubona ko ibyo ababwira bishingiye ku Byanditswe kandi ko bihuje n’ubwenge!

      Uko wakwivugurura. Akenshi, umuntu ufite ikibazo mu bihereranye no gutsindagiriza uko bikwiriye ntaba abyiyiziho. Bishobora kuba ngombwa ko hagira undi muntu ubimumenyesha. Niba ukeneye kwivugurura kuri iyo ngingo, umugenzuzi w’ishuri azabigufashamo. Nanone ntugatinye kwaka inama undi muntu uwo ari we wese umenyereye gutanga disikuru. Musabe gutega amatwi yitonze uko usoma n’uko uvuga, hanyuma akugire inama mu bihereranye n’uko wagira amajyambere.

      Mu gutangira, umujyanama wawe ashobora kukugira inama yo kwifashisha ingingo runaka yo mu Munara w’Umurinzi kugira ngo uyitorezeho. Nta gushidikanya ko azagusaba gusuzuma buri nteruro kugira ngo utahure amagambo ugomba gutsindagiriza, kugira ngo igitekerezo cyumvikane nta ngorane. Ashobora kukwibutsa ko ugomba kwita mu buryo bwihariye ku magambo amwe n’amwe yanditswe mu nyuguti ziberamye. Zirikana ko amagambo yo mu nteruro aba yuzuzanya. Incuro nyinshi, usanga aho gutsindagiriza ijambo rimwe ukwaryo, ugomba gutsindagiriza amatsinda y’amagambo. Mu ndimi zimwe na zimwe, abanyeshuri bashobora guterwa inkunga yo kwitondera cyane icyo amasaku agaragaza ku bihereranye n’ahantu hakwiriye gutsindagirizwa.

      Intambwe ikurikiraho kugira ngo umenye aho uzajya utsindagiriza, ni iy’uko umujyanama wawe ashobora kugusaba kugenzura interuro zose aho kureba interuro imwe imwe. Ni ikihe gitekerezo kigaruka muri paragarafu yose? Ni gute ibyo byagombye kugira uruhare mu bihereranye n’icyo wagombye gutsindagiriza muri buri nteruro? Reba umutwe w’ingingo isuzumwa hamwe n’agatwe gato ibyo usoma bibonekamo. Ni uruhe ruhare ibyo byagombye kugira mu bihereranye n’amagambo ugomba gutsindagiriza? Ibyo byose ni ibintu ugomba kwitaho. Icyakora, ugomba kwirinda gutsindagiriza amagambo menshi cyane.

      Waba utanga disikuru udasoma cyangwa usoma, umujyanama wawe ashobora no kugutera inkunga yo kujya utsindagiriza amagambo ukurikije igitekerezo ushaka kumvikanisha. Ugomba kumenya aho ibitekerezo byawe bigiye birangirira cyangwa aho buri gitekerezo cy’ingenzi kirangirira hagatangira ikindi. Abateze amatwi bazishima nubereka aho hantu hose. Ibyo ushobora kubikora utsindagiriza amagambo nka mbere na mbere, icyakora, birumvikana ko, bityo na ku rundi ruhande.

      Nanone, umujyanama wawe azakwereka ibitekerezo ukwiriye kuvugana ibyiyumvo byihariye. Ibyo ubikora utsindagiriza amagambo nka cyane, nta kabuza, ntibyumvikana, ntibishoboka, ni ngombwa na ubudasiba. Kubigenza utyo bishobora kugira uruhare ku kuntu abateze amatwi bazitabira ibyo ubabwira. Hari byinshi bizavugwa kuri iyo ngingo mu Isomo rya 11, ku mutwe uvuga ngo “Ibyishimo hamwe n’ibyiyumvo.”

      Kugira ngo unonosore uburyo bwawe bwo gutsindagiriza ibitekerezo, nanone uzaterwa inkunga yo kumenya neza ingingo z’ingenzi wifuza ko abateze amatwi bazirikana. Ibyo bizitabwaho mu buryo burambuye mu Isomo rya 7, rifite umutwe uvuga ngo “Gutsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi,” ryerekeza ku gusomera abandi, no mu Isomo rya 37 rifite umutwe uvuga ngo “Kugaragaza ingingo z’ingenzi,” ryerekeza ku kuvuga.

      Niba wihatira kunonosora uburyo bwawe bwo kubwiriza, byaba byiza witaye mu buryo bwihariye ku kuntu usoma imirongo y’Ibyanditswe. Gira akamenyero ko kujya wibaza uti ‘kuki ngiye gusoma uyu murongo?’ Ku mwigisha, kuvuga amagambo uko bikwiriye si ko buri gihe biba bihagije. Ndetse hari n’igihe gusoma imirongo ugaragaza ibyiyumvo ubwabyo biba bidahagije. Iyo usubiza ikibazo runaka cyangwa iyo wigisha umuntu ukuri kw’ibanze, biba byiza iyo ugiye utsindagiriza amagambo yo mu murongo w’Ibyanditswe ashyigikira ibyo muganiraho. Iyo utabigenje utyo, uwo usomera ashobora kutumva icyo ushaka kuvuga.

      Kubera ko gutsindagiriza amagambo bikubiyemo kongera ijwi ku magambo runaka, umuntu utamenyereye gutanga disikuru ashobora kujya ayatsindagiriza cyane birenze urugero. Mu rugero runaka, yamera nk’umuntu utangiye kwiga gucurangisha igikoresho runaka cya muzika. Icyakora, binyuriye mu gukora imyitozo myinshi, ya “majwi” anyuranye ashobora kuzavamo “umuzika” unogeye amatwi kandi ufite icyo usobanura.

      Numara kumenya ibintu bimwe na bimwe by’ibanze, uzashobora kuvana isomo ku bantu bamenyereye gutanga disikuru. Ntuzatinda kwibonera ko hari ibintu byinshi ushobora kugeraho binyuriye mu gutsindagiriza amagambo mu rugero rutandukanye. Nanone uzabona ko gukoresha uburyo bunyuranye bwo gutsindagiriza amagambo kugira ngo ibyo uvuga bisobanuke neza ari iby’ingirakamaro. Kwitoza gutsindagiriza amagambo uko bikwiriye bizagira uruhare rugaragara mu gutuma urushaho kugira icyo ugeraho igihe uzaba wisomera n’igihe uzaba uvuga.

      Mu bihereranye no gutsindagiriza amagambo, ntukitoze gusa ibyo wumva ukeneye kugira ngo usome mu buryo bwakwihanganirwa. Niba ushaka kugira icyo ugeraho igihe uvuga, komeza kwitoza kugeza igihe uzuzuriza ingingo ivuga ibyo gutsindagiriza amagambo kandi ukaba ushobora kubikora mu buryo bunogeye amatwi y’abakumva.

      UKO WABIGERAHO

      • Imenyereze gutahura amagambo y’ingenzi n’amatsinda y’amagambo akubiye mu nteruro. Ibyo kandi ubikore wita cyane ku nteruro ziyakikije.

      • Gerageza gutsindagiriza (1) ugaragaza aho uvuye ku gitekerezo ujya ku kindi na (2) ugaragaza icyo utekereza ku byo uvuga.

      • Igihe usoma imirongo y’Ibyanditswe, gira akamenyero ko kujya utsindagiriza gusa amagambo ashyigikira impamvu wahisemo kuyisoma.

      IMYITOZO: (1) Toranya imirongo y’Ibyanditswe ibiri ukunze gukoresha mu murimo wo kubwiriza. Menya ingingo ushaka kugaragaza muri buri murongo. Soma iyo mirongo mu ijwi ryumvikana ku buryo utsindagiriza amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo ashyigikira izo ngingo. (2) Iga ibikubiye mu Baheburayo 1:1-14. Kuki amagambo “abahanuzi” (umurongo wa 1), “Umwana” (umurongo wa 2) na “abamarayika” (umurongo wa 4 n’uwa 5) agomba gutsindagirizwa mu buryo bwihariye kugira ngo wumvikanishe neza igitekerezo gikubiye muri icyo gice? Itoze gusoma icyo gice mu ijwi ryumvikana utsindagiriza amagambo agaragaza icyo ugamije kumvikanisha.

  • Gutsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
    • ISOMO RYA 7

      Gutsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi

      Ni iki ugomba gukora?

      Igihe usomera abandi, tsindagiriza mu buryo bwihariye ibitekerezo by’ingenzi bikubiye mu byo usoma byose uko byakabaye, atari ibiri mu nteruro gusa.

      Kuki ari iby’ingenzi?

      Nutsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi, kwibuka ibyo uvuga bizarushaho koroha.

      UMUSOMYI mwiza areba ibirenze ibikubiye mu nteruro imwe imwe, ndetse n’ibikubiye muri paragarafu. Iyo asoma, akomeza kuzirikana ibitekerezo by’ingenzi bikubiye mu byo asoma byose hamwe. Ibyo bigira uruhare ku magambo agenda atsindagiriza.

      Iyo ubwo buryo budakurikijwe, nta gitekerezo cy’ingenzi kigaragara mu byavuzwe. Nta kintu na kimwe cyumvikana. Iyo ikiganiro kirangiye, kugira ikintu kigaragara umuntu yibuka bishobora kugorana.

      Akenshi, iyo umuntu atsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi uko bikwiriye, hari byinshi ashobora kugeraho mu gihe asoma inkuru yo muri Bibiliya. Bishobora gutuma dusoma za paragarafu mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cyangwa mu iteraniro runaka ry’itorero mu buryo bufite ireme kurushaho. Ibyo kandi ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye iyo umuntu atanga disikuru isomwa uko yakabaye, wenda nk’uko rimwe na rimwe bikorwa mu makoraniro yacu.

      Uko wabigeraho. Mu ishuri, ushobora gusabwa gusoma igice runaka cya Bibiliya. Ni iki wagombye gutsindagiriza? Niba hari igitekerezo rusange cyangwa ikintu cy’ingenzi ibyo usabwa kuzasoma byibandaho, birakwiriye rwose ko wabigaragaza.

      N’iyo ibyo uzasoma byaba byanditswe mu buryo bw’igisigo cyangwa imigani, cyangwa inkuru y’ibyabaye, abaguteze amatwi bazungukirwa nubisoma neza (2 Tim 3:16, 17). Kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba kuzirikana ibyo uzasoma n’abazaba baguteze amatwi.

      Niba se ugomba gusomera abandi mu gitabo runaka, wenda nko mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya cyangwa igihe uri mu materaniro y’itorero, ni ibihe bitekerezo by’ingenzi ugomba gutsindagiriza? Bona ko ibisubizo by’ibibazo byandukuwe mu ngingo yo kwigwa ari byo bitekerezo by’ingenzi. Nanone, tsindagiriza ibitekerezo bifitanye isano n’agatwe gato ibyo usoma birimo.

      Si byiza ko wagira akamenyero ko kujya wandukura ibintu byose uzavuga muri disikuru uzatanga mu itorero. Ariko kandi, hari igihe disikuru zisomwa uko zakabaye zitangwa mu makoraniro, kugira ngo mu makoraniro yose hazatangwe ibitekerezo bimwe kandi bitangwe kimwe. Kugira ngo umuntu atsindagirize ibitekerezo by’ingenzi muri bene iyo disikuru, agomba kubanza gusesengura ibiyikubiyemo yitonze. Agomba kwibaza ingingo z’ingenzi izo ari zo. Agomba kuba ashobora kuzitahura. Ingingo z’ingenzi si ibitekerezo aba yumva ko bishishikaje gusa. Ni ibitekerezo by’ingenzi iyo disikuru iba ishingiyeho. Rimwe na rimwe, muri disikuru isomwa uko yakabaye, mbere yo kubara inkuru cyangwa gutanga ibihamya by’ikintu runaka, igitekerezo cy’ingenzi kibanza kuvugwa mu nteruro ngufi igusha ku ngingo. Akenshi interuro ifite imbaraga iza ikurikiye ibihamya biyishyigikira. Iyo utanga disikuru amaze kumenya izo ngingo z’ingenzi, agomba kuzishyiraho utumenyetso ku rupapuro rwa disikuru yahawe. Ubusanzwe, izo ngingo ziba ari nkeya. Ntizikunze kurenga enye cyangwa eshanu. Hanyuma aba agomba kwitoza gusoma ku buryo abateze amatwi na bo bashobora kuzitahura nta ngorane. Izo ngingo ni zo ziba zigize disikuru. Iyo utanga disikuru agiye atsindagiriza uko bikwiriye, ibyo bitekerezo by’ingenzi birushaho kwibukwa. Iyo ni yo yagombye kuba intego y’utanga disikuru.

      Hari uburyo bwinshi utanga disikuru ashobora gutsindagirizamo kugira ngo afashe abateze amatwi gutahura ingingo z’ingenzi. Ashobora wenda kurushaho guhimbarwa, guhinduranya umuvuduko, kuvugana ibyiyumvo byimbitse cyangwa gukoresha ibimenyetso by’umubiri bikwiriye, n’ibindi n’ibindi.

      ICYO UGOMBA KUZIRIKANA

      • Sesengura inyandiko kugira ngo utahure ibitekerezo by’ingenzi ibyo usoma byubakiyeho. Bishyireho utumenyetso.

      • Mu gihe usomera abandi, garagaza ko uhimbawe, ugabanye umuvuduko cyangwa ugaragaze ibyiyumvo byimbitse niba ubona bikwiriye, kugira ngo ibitekerezo by’ingenzi bijye ahagaragara.

      UMWITOZO: Toranya paragarafu eshanu zo mu ngingo yo mu Munara w’Umurinzi ziteganyijwe kwigwa. Ca akarongo ku bisubizo by’ibibazo bibazwa muri izo paragarafu. Soma izo paragarafu ku buryo umuntu uzaba ateze amatwi azahita atahura ibisubizo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze