Iyi Si Iragana He?
Mu makuru avugwa hirya no hino ku isi usanga higanjemo ibibazo bikomeye byugarije abantu n’ibindi bintu byinshi bibabaje! Ibyo bigaragaza iki?
UMUTEKANO W’ABANTU: Ibisasu biraturikira mu masoko; abarimu n’abanyeshuri bararasirwa mu mashuri; ababyeyi barareba ku ruhande umwana bakaba baramurashye; amabandi ntakirebera izuba abagore n’abasaza: arabacuza utwabo ku manywa y’ihangu.
BITE MU MADINI: Amadini arashyigikira abashyamiranye mu ntambara. Abakuru b’amadini barashinjwa itsembabwoko. Abapadiri baronona ibibondo; kiliziya ikabakingira ikibaba. Insengero bazimaze bazigurisha, ngo abayoboke babaye bake.
IBIDUKIKIJE: Abacuruzi baratsemba amashyamba. Abakene bahinduye imisozi ubutayu bashaka inkwi zo gucana. Amasoko y’ikuzimu barayahumanya none amazi meza yo kunywa asigaye ari ikibazo. Umusaruro w’amafi waragabanutse bitewe n’imyanda iva mu nganda imenwa mu nyanja n’uburyo bumwe na bumwe bwo kuroba bukoreshwa muri iki gihe. Ikirere kirahumanywa ubutitsa.
KUBONA IBIDUTUNGA: Mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara umuntu yinjiza amafaranga ari munsi cyane y’ayakagombye gutunga umuntu mu mimerere isanzwe. Abayobozi b’amasosiyete b’abanyamururumba barayahombya bigatuma abantu benshi babura akazi. Ubucuruzi bwa magendu butuma abashoramari bahomba amafaranga baba barakoreye mu buzima bwabo bwose.
IBURA RY’IBIRIBWA: Abantu bagera kuri 800.000.000 hirya no hino ku isi barashonje.
INTAMBARA: Mu kinyejana cya 20, abantu basaga 100.000.000 bahitanywe n’intambara. Hari intwaro za kirimbuzi nyinshi zishobora kurimbura abatuye isi incuro nyinshi. Intambara zishyamiranya abenegihugu. Iterabwoba ryakwirakwiriye ku isi hose.
IBYOREZO N’IZINDI NDWARA: Mu mwaka wa 1918, indwara yitwa grippe espagnole yahitanye abantu bagera kuri 21.000.000. Indwara ya Sida ubu “ni cyo cyorezo gihitana abantu benshi kurusha ibindi byorezo byose byabayeho.” Indwara ya kanseri n’iy’umutima ziraca ibintu hirya no hino ku isi.
Jya ushishoza umenye icyihishe inyuma y’ibyo ubona mu makuru. Mbese ni ibintu bibera ahantu hamwe gusa? Cyangwa ahubwo ni bimwe mu biranga imimerere rusange iri ku isi hose kandi bifite icyo bisobanura?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Mbese Imana itwitaho koko?
Abantu benshi iyo bateshejwe umutwe n’ibintu biteye ubwoba bibera hano ku isi, cyangwa iyo batakaje ibyabo n’ababo, bibaza impamvu Imana itagira icyo ikora ngo ibuze ibyo byose kubaho.
Imana itwitaho rwose. Muri iki gihe, iduha ubuyobozi bwiringirwa n’ubufasha nyabwo (Matayo 11:28-30; 2 Timoteyo 3:16, 17). Yamaze gufata ingamba z’ukuntu izakuraho burundu urugomo, indwara n’urupfu. Izo ngamba yafashe zigaragaza ko itita gusa ku bantu b’ishyanga rimwe ahubwo ko yita ku bantu bo mu mahanga yose, amoko yose n’indimi zose.—Ibyakozwe 10:34, 35.
Ni mu rugero rungana iki twita ku migambi y’Imana? Ese waba uzi Umuremyi w’ijuru n’isi? Izina rye ni irihe? Afite iyihe migambi? Atanga ibisubizo by’ibyo bibazo byose muri Bibiliya. Aho muri Bibiliya atubwira ingamba yafashe kugira ngo akureho burundu urugomo, indwara n’urupfu. None se twe dusabwa iki kugira ngo tuzabone kuri ibyo byiza? Dukeneye kumumenya no kumenya imigambi ye. Ubwo se twakwitega dute ko tuzungukirwa n’ibyo yaduteganyirije niba tutamwiringira (Yohana 3:16; Abaheburayo 11:6)? Nanone dusabwa kumvira ibyo adusaba (1 Yohana 5:3). Ese urabikora mu buryo bwuzuye?
Kugira ngo dusobanukirwe impamvu Imana ireka ibintu biriho muri iki gihe bigakomeza kubaho, hari ikibazo cy’ingenzi tugomba kubanza gusobanukirwa. Bibiliya igira icyo ikivugaho. Icyo kibazo cyasobanuwe ku ipaji ya 15 y’aka gatabo.