IGICE CYA 4
Ni iyihe mipaka mutagombye kurenga?
Ni byo cyangwa si byo . . .
Uko byagenda kose, mu gihe abantu barambagizanya ntibikwiriye ko hagira ukora ku wundi.
□ Ni byo
□ Si byo
Abarambagizanya bashobora kwirinda imibonano mpuzabitsina, ariko bakagwa mu cyaha cy’ubwiyandarike.
□ Ni byo
□ Si byo
Niba abantu barambagizanya ariko ntibasomane cyangwa ngo bakorakorane, ntibaba bakundana by’ukuri.
□ Ni byo
□ Si byo
USHOBORA kuba wibaza byinshi kuri iyo ngingo. Kandi koko, niba ufite umuntu murambagizanya, kumenya imipaka mudakwiriye kurenga mugaragarizanya urukundo bishobora kutaborohera. Reka dusuzume ibintu bitatu byavuzwe haruguru turebe niba ari byo cyangwa atari byo. Turi bwifashishe Ijambo ry’Imana kugira ngo tubone igisubizo cy’iki kibazo kigira kiti “ni iyihe mipaka mutagombye kurenga?”
● Uko byagenda kose, mu gihe abantu barambagizanya ntibikwiriye ko hagira ukora ku wundi.
Si byo. Bibiliya yemera ko abantu bagaragarizanya urukundo mu buryo bukwiriye. Urugero, Bibiliya ivuga inkuru y’umukobwa w’Umushulami wakundanaga n’umusore w’umushumba. Igihe barambagizanyaga, birinze kurengera. Ariko nanone, ntibyababujije kugira ibikorwa bimwe na bimwe bakora bagaragarizanya urukundo mbere y’uko bashakana (Indirimbo ya Salomo 1:2; 2:6; 8:5). Muri iki gihe, abantu bakundana kandi bateganya kuzashakana, bashobora kumva bikwiriye ko bagaragarizanya urukundo ariko bakirinda kurengera.a
Ariko rero, umusore n’umukobwa barambagizanya bakwiriye kwitonda cyane. Gusomana, guhoberana cyangwa gukora ikindi kintu cyose kibyutsa irari ry’ibitsina, bishobora kubashora mu bikorwa by’ubwiyandarike. Nubwo baba atari byo bagamije, biroroshye cyane ko umusore n’umukobwa batwarwa, ugasanga baguye mu busambanyi.—Abakolosayi 3:5.
● Abarambagizanya bashobora kwirinda imibonano mpuzabitsina, ariko bakagwa mu cyaha cy’ubwiyandarike.
Ni byo. Ijambo ry’umwimerere ry’ikigiriki ryahinduwemo “ubusambanyi” (por·neiʹa) rifite ibisobanuro byagutse. Ryerekeza ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe, kandi rikibanda ku mikoreshereze idakwiriye y’imyanya ndangagitsina. Bityo rero, ubusambanyi ntibwerekeza ku mibonano mpuzabitsina gusa, ahubwo bukubiyemo no gukorakora imyanya ndangagitsina y’undi muntu, kwendana mu kanwa no mu kibuno.
Ikindi nanone, Bibiliya nticiraho iteka ubusambanyi gusa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana, ibikorwa by’umwanda [no] kwiyandarika.” Yongeyeho ati ‘abakora ibyo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.’—Abagalatiya 5:19-21.
“Ibikorwa by’umwanda” ni ibihe? Ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “ibikorwa by’umwanda” ryerekeza ku mwanda w’uburyo bwose, haba mu magambo no mu bikorwa. Gushora ukuboko mu myenda y’undi, kumwambura imyenda cyangwa kumukorakora nko ku mabere, ni igikorwa cy’umwanda. Muri Bibiliya, gukorakora amabere ni uburyo bwo kwishimisha bugenewe gusa abashakanye.—Imigani 5:18, 19.
Hari bamwe mu rubyiruko batagira isoni zo kurenga nkana ku mahame y’Imana. Barenga imipaka babigambiriye, cyangwa ugasanga bashakana umururumba abantu batandukanye bakorana ibyo bikorwa by’umwanda by’ubusambanyi. Abantu nk’abo baba bakoze icyo intumwa Pawulo yise ‘ubwiyandarike.’ Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘ubwiyandarike’ ryumvikanisha “ibikorwa by’akahebwe, kurengera imipaka, guta isoni n’irari ritagira rutangira.” Birumvikana ko utifuza kugera ubwo ‘uta isoni,’ ngo wishore ‘mu bwiyandarike, ukore ibikorwa by’umwanda by’uburyo bwose ufite umururumba.’—Abefeso 4:17-19.
● Niba abantu barambagizanya ariko ntibasomane cyangwa ngo bakorakorane, ntibaba bakundana by’ukuri.
Si byo. Nubwo ari ko benshi babitekereza, gusomana cyangwa gukorakorana si byo bikomeza urukundo abantu bafitanye. Ahubwo bituma mudakomeza kubahana no kwizerana. Reka turebe ibyabaye kuri Laura. Yaravuze ati “umunsi umwe, umuhungu w’incuti yanjye yaje iwacu igihe mama atari ahari, yitwa ko aje kureba televiziyo. Yabanje kumfata mu kiganza. Ariko mu buryo butunguranye, nagiye kumva numva atangiye kunkorakora. Nagize ubwoba bwo kumubuza, ntinya ko ndamutse mubujije yarakara agashaka kwigendera.”
Ubitekerezaho iki? Ese koko iyo ncuti ya Laura yamwitagaho cyangwa yishakiraga gusa guhaza irari ryayo? Ese umuntu ugerageza kugushora mu bikorwa by’umwanda, mu by’ukuri aba agaragaza ko agukunda?
Iyo umusore ahatiye umukobwa kurenga ku mahame ya gikristo yigishijwe ndetse no kwirengagiza umutimanama we, aba arenze ku mategeko y’Imana kandi biba binyomoza ibyo yamubwiye ngo aramukunda. Nanone kandi, iyo umukobwa abyemeye, aba yemereye uwo musore kumukoresha icyo ashaka. Ikirushijeho kuba kibi, ni uko aba akoze igikorwa cy’umwanda, wenda akaba yanasambanye.b—1 Abakorinto 6:9, 10.
Mwishyirireho imipaka ntarengwa
Ese niba murambagizanya, mwakwirinda mute kugaragarizanya urukundo mu buryo budakwiriye? Uburyo bwiza ni ukwishyiriraho imipaka ntarengwa hakiri kare. Mu Migani 13:10 hagira hati “ubwenge bufitwe n’abajya inama.” Ganira n’iyo ncuti yawe mwumvikane uburyo bukwiriye muzajya mugaragarizanyamo urukundo. Gushyiraho imipaka ntarengwa ari uko mwamaze gutwarwa n’ibyiyumvo, ni kimwe no gutegereza ko inzu yawe ishya ngo ubone gushyiraho inzogera izajya ikuburira ko iyo nzu igiye gufatwa n’inkongi y’umuriro.
Ni koko, kuganira ibyo kwishyiriraho imipaka bishobora kugorana ndetse bikagutera isoni, cyane cyane niba ari bwo mugitangira kurambagizanya. Ariko iyo mwishyiriyeho imipaka, bigira uruhare runini mu kubarinda ibibazo bikomeye mwari kuzahura na byo. Imipaka mwishyiriyeho ishobora kugereranywa na twa twuma twumva umwotsi, tugahita tuvuza inzogera ikuburira ko inzu igiye gushya. Ikindi nanone, ubushobozi mufite bwo kuganira ku ngingo nk’izo, ni ikimenyetso cyerekana uko ubucuti bwanyu buzamera mu gihe kiri imbere. Kumenya kwifata, kwihangana no kutikunda, ni imico y’ingenzi izatuma munyurwa n’imibonano mpuzabitsina mumaze gushaka.—1 Abakorinto 7:3, 4.
Mu by’ukuri kugendera ku mahame y’Imana ntibyoroshye. Ariko ushobora kwiringira inama Yehova atanga. N’ubundi kandi, muri Yesaya 48:17, Yehova avuga ko ari we ‘ukwigisha ibikugirira umumaro, akakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.’ Yehova akwitaho abikuye ku mutima.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 24
Kuba ukiri isugi ntibivuga ko utari muzima. Ahubwo ni ibyo gushimirwa. Reka dusuzume impamvu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu bihugu bimwe na bimwe, iyo abantu batashakanye bagaragarizanyije urukundo bari mu bandi, abababona ntibibashimisha kandi babona ko biteye isoni. Abakristo baritwararika kugira ngo imyifatire yabo idasitaza abandi.—2 Abakorinto 6:3.
b Birumvikana ariko ko ibivugwa muri iyi paragarafu bireba umusore ndetse n’umukobwa.
UMURONGO W’IFATIZO
“Urukundo . . . ntirwitwara mu buryo buteye isoni.”—1 Abakorinto 13:4, 5.
INAMA
Igihe murambagizanya, mukwiriye kuba muri kumwe n’abandi cyangwa undi muntu ubaherekeje. Mujye mwirinda imimerere ishobora gutuma mugwa mu cyaha, urugero nko kuba muri mwenyine mu modoka ihagaze cyangwa muri mu nzu mwenyine.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Niba ufite umuntu murambagizanya, muba mugomba no kuganira ibirebana n’ibitsina. Ariko kugirana ibiganiro byeruye bigamije kubyutsa irari ry’ibitsina ni igikorwa cy’umwanda, byaba bivugiwe kuri telefoni cyangwa mu butumwa bugufi bwoherezwa kuri telefoni.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo nirinde gukora ibintu byanshora mu bwiyandarike: ․․․․․
Dore icyo nzakora umuntu turambagizanya nashaka kumpatira gukora ibikorwa by’umwanda: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni iyihe mipaka ntarengwa wakwishyiriraho mu gihe uri kumwe n’umuntu mudahuje igitsina?
● Sobanura aho ubusambanyi butandukaniye n’ibikorwa by’umwanda n’ubwiyandarike.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 46]
“Jye na fiyanse wanjye twasomeye hamwe ingingo zishingiye kuri Bibiliya zigaragaza uko twakwirinda ibikorwa by’umwanda. Twishimira uburyo zadufashije gukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza.’’—Leticia
[Agasanduku ko ku ipaji ya 44]
Twakora iki niba twararenze imipaka?
Bite se niba warakoze igikorwa cy’umwanda? Ntukishuke ngo wibwire ko icyo kibazo wacyikemurira wenyine. Hari umukobwa wavuze ati “narasengaga nti ‘Mana, uzadufashe ntituzongere kubikora. Rimwe na rimwe twarabishoboraga, ariko hari incuro nke byatunaniye.’” Bityo rero, ujye ubibwira ababyeyi bawe. Bibiliya na yo yatanze inama igira iti ‘tumira abasaza b’itorero’ (Yakobo 5:14). Abo bungeri b’Abakristo bashobora kukugira inama kandi bakagukosora, kugira ngo wongere kugirana n’Imana imishyikirano myiza.
[Amafoto yo ku ipaji ya 47]
Ese wategereza ko inzu yawe ishya ngo ubone gushyiraho inzogera izajya ikuburira ko iyo nzu igiye gufatwa n’inkongi y’umuriro? Ntuzategereze rero ko irari rikubana ryinshi kugira ngo ubone gushyiraho imipaka ntarengwa