IGICE CYA 1
Ese ngeze igihe cy’irambagiza?
“Abantu benshi bamereye nabi, bambaza impamvu ntagira incuti y’umuhungu. Ariko kandi, abahungu beza na bo ni benshi.”—Whitney.
“Hari abakobwa bamereye nabi bansaba ko tugirana ubucuti, kandi numva nabemerera. Ariko nimbibaza ababyeyi banjye, icyo bazansubiza ndakizi.”—Phillip.
KUBA uri kumwe n’umuntu wumva ukunze kandi na we agukunda, nta muntu utabyifuza cyane, nubwo yaba akiri muto. Umukobwa witwa Jenifer yaravuze ati “igihe nari mfite imyaka 11, natangiye kumva nshaka incuti y’umuhungu.” Brittany we yaravuze ati “ku ishuri, iyo udafite incuti y’umuhungu wumva hari icyo ubura!”
Wowe ubibona ute? Ese ugeze igihe cy’irambagiza? Kugira ngo tubone igisubizo, dukeneye kubanza gusuzuma iki kibazo cy’ingenzi:
“Kurambagiza” bisobanura iki?
Kuri ibi bibazo bikurikira, shyira akamenyetso ku gisubizo:
Ukunze gusohokana n’umuntu mudahuje igitsina. Ese ubwo murarambagizanya?
□ Yego
□ Oya
Hari umuntu mudahuje igitsina wumva ukunze kandi na we ni uko. Mwohererezanya ubutumwa bugufi incuro nyinshi ku munsi cyangwa mukavugana kuri telefoni. Ese ubwo murarambagizanya?
□ Yego
□ Oya
Buri gihe iyo uri kumwe n’incuti zawe, hari umuntu mudahuje igitsina muhita mwicarana. Ese ubwo murarambagizanya?
□ Yego
□ Oya
Gusubiza ikibazo cya mbere bishobora kuba bitakugoye. Ariko mbere yo gusubiza ikibazo cya kabiri n’icya gatatu, ushobora kuba wabanje kwitonda. Mu by’ukuri, kurambagiza bisobanura iki? Kurambagiza ni imishyikirano ugirana n’umuntu, akaba ari we wibandaho mu buryo bwihariye kandi na we akabigenza atyo. Ubwo rero, igisubizo cya bya bibazo uko ari bitatu ni yego. Iyo wowe n’undi muntu mudahuje igitsina mufitanye ubucuti bwihariye, byaba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, kandi mukaganira buri gihe, haba kuri telefoni cyangwa imbonankubone, ubwo muba murambagizanya. Ese witeguye gutangira uwo mushinga? Gusuzuma ibibazo bitatu bikurikira bizagufasha kumenya niba witeguye.
Kuki wumva ko ugeze igihe cy’irambagiza?
Mu bihugu byinshi, kurambagiza ni uburyo bwemewe bukoreshwa kugira ngo umusore n’umukobwa barusheho kumenyana. Gusa kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.
Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we. Ndetse hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana mu bandi kugira ngo bakunde bemerwe. Akenshi, ubucuti nk’ubwo budafite ikintu gifatika bushingiyeho ntiburamba. Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “abenshi mu bakiri bato bagirana ubucuti, bashwana hataranashira icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Ubucuti bwabo babufata nk’igihe bacamo kibategurira kuzatana, aho kubategurira kuzagira urugo rwiza.”
Mu by’ukuri iyo urambagizanya n’umuntu, bituma ari wowe yerekezaho umutima. Ubwo rero, mwagombye kurambagizanya mufite intego zikwiriye. Ngaho nawe tekereza: ese wakwifuza ko hagira ukinisha ibyiyumvo byawe nk’aho ari igikinisho cy’abana, akagirana nawe ubucuti bw’akanya gato, nyuma gato akakureka akigendera? Umukobwa witwa Chelsea yaravuze ati “njya numva kurambagizanya byagombye kuba ari ukwishimisha gusa, ariko iyo umwe abihaye agaciro undi akumva ari imikino gusa, ntibiba bikiri ibyo kwishimira.”
Harya ufite imyaka ingahe?
Ese wumva umuhungu n’umukobwa batangira kurambagizanya bafite imyaka ingahe? ․․․․․
Noneho, baza icyo kibazo ababyeyi bawe, maze wandike icyo bagushubije. ․․․․․
Ushobora gusanga umubare wanditse ku kibazo cya kabiri uruta uwo wanditse ku kibazo cya mbere. Ushobora no gusanga atari uko bimeze. Birashoboka ko uri umwe mu basore n’inkumi babaye baretse kurambagiza kugeza igihe bazaba bakuze bihagije kandi biyizi neza. Uko ni ko umukobwa witwa Danielle, ufite imyaka 17, yahisemo kubigenza. Yaravuze ati “iyo nibutse uko natekerezaga mu myaka ibiri ishize, nsanga ibyo nifuzaga ku wo tuzashakana bitandukanye cyane n’ibyo mwifuzaho muri iki gihe. Mvugishije ukuri, nanjye ubwanjye ubu numva ntiyizeye ku buryo nafata uwo mwanzuro. Nyuma y’imyaka runaka, igihe nzaba numva ko nkuze mu bitekerezo, nzareba niba natangira kurambagizwa.”
Hari indi mpamvu yagombye gutuma uba wihanganye. Bibiliya ikoresha amagambo “igihe cy’amabyiruka,” ishaka gusobanura igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, igihe umuntu arushaho kugira icyifuzo cyo gukunda uwo badahuje igitsina (1 Abakorinto 7:36). Gukomeza kugirana ubucuti bwihariye n’umuntu mudahuje igitsina ukiri muri icyo gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma irari rikugurumanamo ryiyongera cyane, mukaba mwakwishora mu bikorwa bidakwiriye. Icyakora bagenzi bawe bo bashobora kuba batabibona batyo. Abenshi muri bo baba bifuza cyane kumva uko imibonano mpuzabitsina imera. Icyakora, ushobora kwikuramo imitekerereze nk’iyo (Abaroma 12:2). N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Abakorinto 6:18). Nutegereza ukageza igihe uzaba umaze kurenga igihe cy’amabyiruka, bishobora ‘kukurinda ibyago.’—Umubwiriza 11:10.
Ese ugeze igihe cyo gushaka?
Mbere yo gusubiza icyo kibazo, banza wisuzume. Genzura ibi bikurikira:
Imishyikirano ugirana n’abandi. Ufata ute ababyeyi bawe n’abo muvukana? Ese ukunze kuvugana nabi na bo, wenda ugakoresha amagambo atyaye kugira ngo wumvikanishe igitekerezo cyawe? Ese bo bakuvugaho iki? Uko ubanye n’abagize umuryango wawe, bigaragaza uko uzabana n’uwo muzashakana.—Soma mu Befeso 4:31.
Uko witwara. Ese urangwa n’icyizere cyangwa ubangukirwa no kunenga? Ese ushyira mu gaciro cyangwa uhora ushaka ko ibintu bikorwa nk’uko ubishaka? Ese iyo hagize ikintu kiguhangayikisha, ukomeza gutuza? Ese urihangana? Niba ubu witoza kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana, bizagufasha kuba umugabo cyangwa umugore mu gihe kiri imbere.—Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.
Uko ukoresha amafaranga. Ese ukoresha neza amafaranga? Ese uhora mu myenda? Ese uramba ku kazi? Niba atari ko biri se, biterwa n’iki? Byaba biterwa n’akazi ubwako? Biterwa se n’umukoresha? Aho ntibyaba biterwa n’ingeso cyangwa imico wagombye kunonosora? None se niba unanirwa gukoresha neza amafaranga yawe, ubwo ntuzasesagura ay’umuryango?—Soma muri 1 Timoteyo 5:8.
Gukorera Imana. Niba uri Umuhamya wa Yehova, ubu uhagaze ute mu buryo bw’umwuka? Ese ufata iya mbere ugasoma Ijambo ry’Imana, ukitabira umurimo wo kubwiriza kandi ukajya mu materaniro? Uwo uteganya gushaka yari akwiriye kuzasanga uri umuntu ufite intego zihamye zo gukorera Imana.—Soma mu Mubwiriza 4:9, 10.
Icyo wakora
Guhatirwa kurambagiza utarageza igihe, ni kimwe no guhatirwa gukora ikizamini cy’isomo ugitangira kwiga. Ibyo ntibyaba bikwiriye rwose! Ukeneye igihe gihagije cyo kwiga iryo somo neza kugira ngo witegure ibibazo uzabazwa mu kizamini.
Ibyo ni kimwe no kurambagiza. Nk’uko twabibonye, kurambagiza si ikintu cyoroshye. Mbere y’uko werekeza ibitekerezo ku muntu umwe gusa, ugomba gufata igihe ugasuzuma uko wagirana ubucuti n’umuntu, kuko ari iby’ingenzi cyane. Nyuma nubona umuntu mukwiriye gushakana, uzaba ushobora kugirana na we ubucuti bukomeye. N’ubundi kandi, ishyingiranwa ryiza ni irihuje abantu babiri basanzwe bafitanye ubucuti.
Nuba uretse kurambagiza, ntibizakubuza umudendezo. Ahubwo bizatuma urushaho kugira umudendezo ‘wishimire ubusore bwawe’ (Umubwiriza 11:9). Uzagira igihe gihagije cyo kwitoza imico myiza, kandi icy’ingenzi cyane ni uko uzakura mu buryo bw’umwuka.—Amaganya 3:27.
Hagati aho, ushobora kujya ushyikirana n’abo mudahuje igitsina. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubikora? Mushobora guhurira ahantu hari n’abandi bantu, abahungu n’abakobwa, ndetse hari n’abantu bakuru. Umukobwa witwa Tammy yaravuze ati “biba byiza cyane iyo ubigenje utyo. Ni byiza kugira incuti nyinshi.” Uwitwa Monica na we arabyemeza. Yaravuze ati “guhurira hamwe muri benshi ni byiza rwose, kubera ko uhura n’abantu bafite imico itandukanye.”
Ariko nanone, iyo ukunze umuntu umwe kandi utaragera igihe cyo gushaka, uba ushobora kuzahura n’ibibazo. Ni yo mpamvu ari byiza kwiha igihe gihagije. Koresha iyo myaka yo mu buzima bwawe witoza uko wagirana n’abandi ubucuti kandi ukabukomeza. Nyuma yaho nuhitamo kurambagiza, uzaba wiyizi neza kandi uzi n’icyo wifuza ku muntu muteganya kuzabana.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 29 N’ICYA 30
Ese ujya wumva ushaka guhisha ababyeyi bawe ko hari umuntu mudahuje igitsina mufitanye ubucuti? Hari ibibazo ushobora guhura na byo.
UMURONGO W’IFATIZO
“Umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.
INAMA
Kugira ngo witegure igihe cy’irambagiza no gushaka, soma muri 2 Petero 1:5-7, maze utoranye umuco ukeneye kunonosora. Nihashira ukwezi, uzarebe aho ugeze wiga uwo muco n’aho ugeze uwushyira mu bikorwa.
ESE WARI UBIZI . . .?
Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko abantu bashakana bataragira imyaka 20, bakunze gutana mu myaka itanu ya mbere y’ishyingiranwa ryabo.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Mu gihe nitegura gushaka, dore imico ngomba kunonosora: ․․․․․
Iyo mico nzayinonosora nkora ibi bikurikira: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni mu yihe mimerere ikwiriye ushobora kwifatanya n’abo mudahuje igitsina?
● Ubonye uwo muvukana ukiri muto atangiye kugirana ubucuti n’uwo badahuje igitsina, wamufasha ute?
● Ni mu buhe buryo ushobora kwangiza ibyiyumvo by’undi, iyo mufitanye ubucuti ariko mudafite intego yo kuzashakana?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 18]
“Jye ntekereza ko abantu bakwiriye kurambagizanya ari ba bandi bumva bakundana by’ukuri kandi bakaba bashobora kuzabana. Abantu nk’abo bitanaho by’ukuri, ntibaba ari incuti gusa.’’—Amber
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Umuntu urambagiza nta ntego yo gushaka afite, aba ameze nk’umwana ukinisha igikinisho aharaye maze yakirambirwa akakijugunya