IGICE CYA 17
Ese kugirana ubucuti n’abo twigana hari icyo bitwaye?
“Hari igihe njya mbona nk’abo tungana bari kumwe, maze ngatekereza nti ‘mbega ibintu byiza! Barakundana pe! Ndumva nshaka kuba incuti yabo.’”—Joe.
“Kugira incuti ku ishuri byaranyoroheraga cyane. Ariko ibyo byankururiraga ibibazo.”—Maria.
BURI wese akenera incuti; akenera abantu basangira ibyishimo kandi habaho ibyago na bwo bakamuba hafi. Yesu na we yagiraga incuti kandi yakundaga kwishimana na zo (Yohana 15:15). Ndetse igihe yari ku giti cy’umubabaro ari hafi yo gupfa, Yohana wari incuti magara ya Yesu akaba n’“umwigishwa yakundaga,” yari ahari (Yohana 19:25-27; 21:20). Nawe rero ukeneye incuti nk’izo, zizakuba hafi mu bibi no mu byiza.
Birashoboka ko waba wibwira ko wabonye incuti nk’izo ku ishuri, wenda akaba ari umunyeshuri umwe cyangwa babiri mwigana wumva wisanzuyeho. Ibibashishikaza ni bimwe kandi wishimira kuganira na bo. Wowe iyo ubireba, ubona rwose ko kugirana ubucuti na bo atari ‘ukwifatanya n’ababi’ (1 Abakorinto 15:33). Hari umukobwa w’umwangavu witwa Anne, wavuze ati “kubera ko abanyeshuri mwigana ubabona buri munsi, ugeraho ukabamenyera ku buryo iyo uri kumwe na bo wumva wisanzuye. Si kimwe n’iyo uri mu itorero uri kumwe n’Abakristo bagenzi bawe, kuko ho hari igihe bigusaba kwitwararika. Ariko iyo uri ku ishuri witwara uko ushaka.” Biranashoboka ko waba wumva umeze nk’umukobwa witwa Lois, wavuze ati “nifuzaga ko abanyeshuri twiganaga b’incuti zanjye babona ko Abahamya ba Yehova badatandukanye n’abandi nk’uko benshi babitekereza.” Ese izo zaba ari zo mpamvu zituma wifuza kugirana ubucuti n’abo mwigana?
Kuki ukwiriye kugira amakenga?
Reka dusuzume ibyabaye kuri Maria wavuzwe mu ntangiriro y’iki gice. Kuba yari umuntu wishyikirwaho byatumaga kubona incuti bimworohera, ariko nanone kumenya imipaka ubwo bucuti butagombaga kurenga byaramugoraga. Yaravuze ati “nishimiraga ko nakundwaga n’abakobwa ndetse n’abahungu. Ariko amaherezo naje gusanga naraguye mu mutego ntashoboraga kwikuramo.” Lois na we ibyo byamubayeho. Yaravuze ati “imyitwarire y’incuti zanjye yangizeho ingaruka. Nanjye natangiye kwitwara nka bo.”
Ibyabaye kuri abo bakobwa ntibitangaje, kuko kugira ngo ugirane ubucuti n’umuntu, ni uko muba mukunda ibintu bimwe. Ubwo rero, niba ushaka kugirana ubucuti bwihariye n’abantu mudahuje imyizerere kandi batagendera ku mahame ugenderaho ashingiye ku Byanditswe, byanze bikunze ubwo bucuti buzagira ingaruka ku myifatire yawe (Imigani 13:20). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse ati “ntimukifatanye n’abatizera kuko mudahuje.”—2 Abakorinto 6:14.
Icyo wakora
Ese iyo nama Pawulo yatanze yaba ivuga ko ukwiriye kwitarura abanyeshuri mwigana, ukaba nyamwigendaho? Oya rwose. Kugira ngo Abakristo bashobore gusohoza inshingano bahawe yo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose,’ bagomba kumenya uko bashyikirana n’abagabo n’abagore bo mu moko atandukanye, mu madini atandukanye kandi bakuriye mu mico itandukanye.—Matayo 28:19.
Intumwa Pawulo yadusigiye urugero rwiza ku birebana n’ibyo. Yari azi kuganira n’‘abantu b’ingeri zose,’ nubwo batari bahuje idini (1 Abakorinto 9:22, 23). Nawe ushobora kwigana urugero rwa Pawulo. Jya urangwa n’akanyamuneza kandi umenye kuganira na bagenzi bawe. Icyakora, ujye wirinda ko imvugo yawe n’imyitwarire yawe bihinduka nk’iby’abanyeshuri mwigana. Ahubwo ukore uko ushoboye kose hakiri kare usobanurire abo banyeshuri ububashye, ubabwire impamvu wahisemo kugendera ku mahame yo muri Bibiliya.—2 Timoteyo 2:25.
Ni koko bazabona ko utandukanye na bo kandi ibyo ntibyoroshye kubibasobanurira (Yohana 15:19). Ariko se kuki utahindura uko ubona ibintu? Dufate urugero: reka tuvuge ko uri mu bwato maze ukabona abantu benda kurohama. Ubwo se niba ushaka kubafasha, wahita uva mu bwato maze ugasimbukira mu mazi ukabasangamo? Birumvikana ko atari ko wabigenza.
Mu buryo nk’ubwo, iyo uri ku ishuri uba uri kumwe n’abantu badafite uburinzi ukesha kuba uri incuti ya Yehova (Zaburi 121:2-8). Nureka amahame ya Yehova ngo ukunde ube incuti magara z’abo mwigana, nta kindi bizakumarira uretse kumunga imishyikirano ufitanye na Yehova kandi ukabura ibyishimo (Abefeso 4:14, 15; Yakobo 4:4). Ese ntibyarushaho kuba byiza ufashije abo mwigana kugusanga mu bwato urimo bw’ikigereranyo, ukabereka uko bakorera Yehova? Mbega ukuntu ubwo ari bwo waba ugaragaje ko uri incuti nyancuti!
UMURONGO W’IFATIZO
“Byose mbikora ku bw’ubutumwa bwiza, kugira ngo mbugeze ku bandi.”—1 Abakorinto 9:23.
INAMA
Niba koko ubona ko abo mwigana bashaka kumenya ibyo wizera, bareke na bo bakubwire ibyo batekereza. Batege amatwi ubitayeho. Nujya kuvuga, ‘ubikore mu bugwaneza kandi wubaha cyane.’—1 Petero 3:15.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Hari abantu benshi bakorera Imana muri iki gihe, bize Bibiliya babifashijwemo n’umunyeshuri biganaga wagize ubutwari bwo kubabwira ibyo yizera.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Nimbona hari umunyeshuri twigana dusigaye dufitanye ubucuti budasanzwe, dore icyo nzakora: ․․․․․
Nihagira umunyeshuri unseka bitewe n’imyizerere yanjye, dore uko nzabyitwaramo: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki:
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki utekereza ko kubona incuti ku ishuri ari byo byoroshye kuruta kuzibona mu itorero rya gikristo?
● Ni akahe kaga ko kumarana igihe kirekire n’umunyeshuri mwigana utizera mwidagadura nyuma y’amasomo?
● Ni ibihe byiza byo kumenyesha abo mwigana ko uri Umuhamya wa Yehova?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 143]
“Kubera ko nakoraga ibyo abandi banyeshuri bakoraga, kubona incuti ku ishuri byaranyoroheraga. Icyakora nakuye amasomo ku makosa nagiye nkora. Ubu mfite incuti niringira mu itorero.”—Daniel
[Ifoto yo ku ipaji ya 146]
Watabara ute umuntu ugiye kurohama? Ese nawe wasimbukira mu mazi cyangwa wakoresha ubundi buryo ukamurokora?