IGICE CYA 14
Ese uwakwipfira bikarangira?
“GUPFA bindutira kubaho.” Ni nde wavuze ayo magambo? Ese yari umuntu utarizeraga Imana? Ese ni umuntu wari wararetse gukorera Imana? Yaba se yari umuntu Imana itemera? Ibyo byose si byo. Uwavuze ayo magambo yari umuntu wakoreraga Imana witwaga Yona, ariko yari yarakaye cyane.—Yona 4:3.
Bibiliya ntivuga ko Yona yari agiye kwiyahura. Ariko kandi, amagambo yavuze yo kwiheba agaragaza ikintu gikomeye dukwiriye kuzirikana: burya n’umugaragu w’Imana ashobora gushengurwa n’agahinda.—Zaburi 34:19.
Hari bamwe mu bakiri bato bumva bafite agahinda kenshi ku buryo baba batifuza gukomeza kubaho. Bashobora kuba bameze nk’umukobwa witwa Laura, ufite imyaka 16, wavuze ati “mu gihe cy’imyaka myinshi, nagiye ngira ibibazo by’ihungabana. Incuro nyinshi natekerezaga kwiyahura.” None se wakora iki niba hari umuntu uzi ufite igitekerezo cyo kwiyahura, cyangwa nawe ukaba ugifite? Reka turebe impamvu zishobora gutuma umuntu agira igitekerezo nk’icyo.
Impamvu zituma abantu biheba
Ni iki gishobora gutuma umuntu atekereza kwiyahura? Hari impamvu nyinshi zishobora kubitera. Impamvu imwe ni uko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ kandi abenshi mu rubyiruko bagerwaho n’ibibazo bikomeye by’ubuzima (2 Timoteyo 3:1). Nanone kandi, kuba abantu badatunganye bishobora gutuma bamwe bumva biyanze kandi bakumva ko n’abantu bose babanga (Abaroma 7:22-24). Akenshi ibyo biterwa no kuba barakorewe ibintu bibi. Hari n’igihe bishobora kuba biterwa n’uburwayi. N’ikimenyimenyi, mu gihugu kimwe basanze 90 ku ijana by’abantu biyahuye, barabitewe n’uko bari bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.a
Nta muntu n’umwe udashobora kugerwaho n’ibibazo. Na Bibiliya ivuga ko “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe” (Abaroma 8:22). Muri ibyo byaremwe harimo n’abakiri bato. Kandi koko, urubyiruko rushobora kubabazwa cyane n’ibintu nk’ibi bikurikira:
● Gupfusha mwene wabo cyangwa incuti
● Amakimbirane yo mu muryango
● Gutsindwa mu ishuri
● Iyo umusore cyangwa umukobwa w’incuti ye yamwanze
● Gukorerwa ibintu bibi (gukubitwa cyangwa gufatwa ku ngufu)
Ibyo ari byo byose, abakiri bato ntibabura guhura na kimwe muri ibyo bibazo tumaze kuvuga. Kuki hari bamwe bashobora kubyihanganira kurusha abandi? Abahanga bavuga ko abakiri bato bananirwa kwihangana, ari abumva ko nta muntu ushobora kubafasha kandi bakumva ibibazo byabo bidashobora kubonerwa umuti. Mu yandi magambo, babona nta cyiza bakwitega mu bihe biri imbere. Mu by’ukuri ntibaba bifuza gupfa, ahubwo baba bifuza icyatuma umubabaro wabo ushira.
Ese koko kwiyahura ni wo muti?
Ushobora kuba uzi umuntu uhora yifuza icyamumara umubabaro, akabyifuza cyane ku buryo avuga ko atacyifuza kubaho. None se niba ari uko bimeze, wakora iki?
Niba ufite incuti yihebye, ku buryo yifuza kwiyahura, gerageza kumugira inama yo gushaka umuntu wamufasha. Nubwo yaba atifuza ko ubivuga, ntibizakubuze kubibwira umuntu mukuru. Ntuzagire impungenge z’uko ubucuti mwari mufitanye bwahagarara. Kugira uwo ubibwira, bishobora kurokora ubuzima bw’iyo ncuti yawe.
None se byagenda bite niba nawe warigeze kugira igitekerezo cyo kwiyahura? Jya ubwira abandi uko umerewe. Bibwire umubyeyi wawe, incuti cyangwa undi muntu ukwitaho, ushobora kwiyumvisha ibiguhangayikishije kandi akabiha agaciro. Nuvuga ibibazo byawe, nta cyo uzaba uhombye, ahubwo bizakugirira akamaro.b
Gusa ukwiriye kuzirikana ko nugira uwo ubwira ibibazo byawe, atari ko bizahita bishira. Icyakora gufashwa n’incuti yawe wizeye, bishobora kuba ari cyo kintu wari ukeneye kugira ngo wongere kugira icyizere cy’ubuzima buri imbere. Bishobora no kugufasha kubona umuti w’ibibazo byawe.
Ibintu bishobora guhinduka
Mu gihe uri mu makuba, hari ikintu ukwiriye kuzirikana: nubwo waba nta cyizere ufite cy’uko ibintu bizahinduka, jya uzirikana ko nta joro ridacya. Hari igihe Dawidi, umwanditsi wa zaburi wahuye n’ibibazo byinshi, yabwiye Imana mu isengesho ati “umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino.”—Zaburi 30:11.
Dawidi na we yari azi ko atari kuzahora yishimye. Ahereye ku byamubayeho, yari azi ko ubuzima ari gatebe gatoki. Ese nawe ubona ari ko bimeze ukurikije ibibazo ufite? Mu gihe ubirimo, ushobora kuba ubona bimwe muri byo bigukomereye cyane. Icyakora wowe ihangane gusa. Ibintu birahinduka, kandi akenshi bihinduka biba byiza. Hari igihe ibibazo byoroha mu buryo utatekerezaga. Nanone kandi, ushobora kugira utya ukabona umuti wabyo, nyamara utari waratekerejeho. Icyo umuntu yazirikana ni uko ibibazo bitesha umutwe bitazahoraho iteka.—2 Abakorinto 4:17.
Akamaro k’isengesho
Isengesho ni bwo buryo buruta ubundi bwose bwo kuganira n’Imana. Ushobora gusenga nk’uko Dawidi yasenze agira ati “Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, maze unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka.”—Zaburi 139:23, 24.
Isengesho si umuti wo guhangana n’ibibazo gusa. Ni n’uburyo bwiza bwo kuganira na So wo mu ijuru, ushaka ko ‘usuka imbere ye ibiri mu mutima wawe’ (Zaburi 62:8). Zirikana ibi bintu by’ukuri bivugwa ku Mana:
● Izi neza impamvu ziba zaguteye kubabara.—Zaburi 103:14.
● Irakuzi kuruta uko wiyizi.—1 Yohana 3:20.
● ‘Ikwitaho.’—1 Petero 5:7.
● Mu isi nshya, Imana “izahanagura amarira yose” ku maso yawe.—Ibyahishuwe 21:4.
Mu gihe byaba biterwa n’uburwayi
Nk’uko twigeze kubivuga, gushaka kwiyahura akenshi biterwa n’ibibazo by’uburwayi umuntu aba afite. Niba nawe ari cyo kibazo ufite, ntukagire isoni zo gushaka ugufasha. Yesu yavuze ko abarwayi ari bo bashaka umuganga (Matayo 9:12). Igishimishije ni uko indwara nyinshi ziba zishobora kuvurwa. Kandi kwivuza bishobora gutuma urushaho kumererwa neza.c
Bibiliya itanga isezerano rihumuriza rivuga ko mu isi nshya y’Imana, “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye’” (Yesaya 33:24). Imana isezeranya ko icyo gihe ‘ibya kera bitazibukwa ukundi kandi bitazatekerezwa’ (Yesaya 65:17). Ariko mu gihe ibyo bitaraba, kora uko ushoboye kose uhangane n’ibibazo uhura na byo mu buzima, kandi wizere ko igihe Imana yagennye nikigera, ibibazo by’ihungabana bitazongera kubaho.—Ibyahishuwe 21:1-4.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, KU GICE CYA 9
Ababyeyi bawe baba bashaka kumenya ikintu cyose kirebana n’ubuzima bwawe, ndetse n’ibyo uba udashaka ko bamenya. Ese hari icyo wakora kugira ngo ababyeyi bawe badakomeza kukwinjirira mu buzima?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyakora, uzirikane ko abenshi mu rubyiruko bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe batiyahura.
b Abakristo bihebye bashobora nanone gufashwa n’abasaza b’itorero.—Yakobo 5:14, 15.
c Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 13.
UMURONGO W’IFATIZO
“Ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.” —Abafilipi 4:6, 7.
INAMA
Niba wumva wacitse intege, kora akagendo gato n’amaguru. Gusohoka ugakora siporo bishobora gutuma wumva utuje kandi uguwe neza.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Ingaruka zo kwiyahura ntizigera ku bantu biyahura gusa, ahubwo zigera no ku bantu uwiyahuye yakundaga.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Ninumva ntakunzwe kandi nta cyo maze, dore uwo nzabibwira (andika izina ry’umuntu wabibwira): ․․․․․
Kimwe mu bintu byiza nabonye mu buzima bwanjye nshobora kwibuka: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Nubwo ibibazo byaba bikomeye bite, biba ari iby’igihe gito. Ni mu buhe buryo kuzirikana ukuri kw’ayo magambo byagufasha?
● Ni mu buhe buryo iyo umuntu yiyahuye aba ateje abandi ibibazo?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 104]
“Hari igihe nigeze kugira ikibazo cy’ihungabana ku buryo nifuzaga gupfa, ariko gusenga ubudasiba hamwe no kwivuza, byatumye nongera gusubira ku murongo.”—Heidi
[Agasanduku ko ku ipaji ya 100]
Niba wumva ufite agahinda kenshi
Hari igihe abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, bagiraga agahinda kenshi bitewe n’imihangayiko y’ubuzima. Reka turebe ingero za bamwe muri bo.
Rebeka: “Niba ari uku bimeze, kubaho bimariye iki?”—Intangiriro 25:22.
Mose: “Nyica birangire . . . , ne kubona ibyago bingeraho.”—Kubara 11:15.
Eliya: “Yehova, ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.”—1 Abami 19:4.
Yobu: “Icyampa ukampisha mu mva, . . . ukanshyiriraho igihe ntarengwa.”—Yobu 14:13.
Amaherezo imimerere buri wese muri bo yarimo yaje guhinduka myiza mu buryo atari yiteze. Izere udashidikanya ko nawe bishobora kukugendekera bityo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 102]
Gushengurwa n’agahinda twabigereranya n’ibicu by’imvura; biraza ariko amaherezo bikagenda