ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bhs igi. 13 pp. 135-144
  • Jya wubaha impano y’ubuzima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wubaha impano y’ubuzima
  • Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Soma mu Icyo Bibiliya yigisha
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMANA IBONA ITE UBUZIMA?
  • JYA UBONA KO UBUZIMA ARI UBWERA
  • UBURYO BUMWE RUKUMBI YEHOVA YEMERA BWO GUKORESHA AMARASO
  • Ese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Tugiriye Imana, Twubahe Ubuzima n’Amaraso
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ha agaciro gakwiriye impano y’ubuzima ufite
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Mbese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Reba ibindi
Ni iki Bibiliya itwigisha?
bhs igi. 13 pp. 135-144

IGICE CYA 13

Jya wubaha impano y’ubuzima

1. Ni nde waturemye?

YEHOVA “ni Imana nzima” (Yeremiya 10:10). Ni we waturemye. Bibiliya ivuga ko ari we ‘waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko yabishatse’ (Ibyahishuwe 4:11). Yehova yifuzaga ko tubaho. Ubuzima ni impano y’agaciro yaduhaye.—Soma muri Zaburi ya 36:9.

2. Twakora iki ngo tugire ubuzima bwiza?

2 Yehova aduha ibyo dukeneye, urugero nk’ibyokurya n’amazi, kugira ngo dukomeze kubaho (Ibyakozwe 17:28). Ariko nanone yifuza ko tubaho twishimye (Ibyakozwe 14:15-17). Icyakora niba twifuza kugira ubuzima bwiza, tugomba no kumvira amategeko y’Imana.—Yesaya 48:17, 18.

IMANA IBONA ITE UBUZIMA?

3. Igihe Kayini yicaga Abeli, Yehova yakoze iki?

3 Bibiliya itwigisha ko Yehova abona ko ubuzima bwacu n’ubw’abandi ari ubw’agaciro kenshi. Urugero, igihe umuhungu wa Adamu na Eva witwaga Kayini yarakariraga murumuna we Abeli, Yehova yaramuburiye ngo ategeke uburakari bwe. Ariko Kayini yanze kumvira Yehova, ararakara cyane “yadukira murumuna we Abeli aramwica” (Intangiriro 4:3-8). Yehova yahannye Kayini amuziza kwica Abeli (Intangiriro 4:9-11). Bityo rero, uburakari n’urwango ni bibi cyane kuko bishobora gutuma tuba abanyarugomo n’abagome. Umuntu umeze atyo ntashobora kubona ubuzima bw’iteka. (Soma muri 1 Yohana 3:15.) Tugomba kwitoza gukunda abantu bose kugira ngo dushimishe Yehova.—1 Yohana 3:11, 12.

4. Rimwe mu mategeko Imana yahaye Abisirayeli rigaragaza ko ibona ite impano y’ubuzima?

4 Imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma yaho, Yehova yahaye Mose Amategeko Icumi. Rimwe muri yo ryaravugaga riti “ntukice” (Gutegeka kwa Kabiri 5:17). Ibyo byagaragazaga ko Yehova yabonaga ko ubuzima ari ubw’agaciro. Iyo umuntu yicaga undi abigambiriye, na we yagombaga kwicwa.

5. Imana ibona ite ibyo gukuramo inda?

5 Imana ibona ite ibyo gukuramo inda? Yehova abona ko ubuzima bw’umwana utaravuka na bwo ari ubw’agaciro. Mu Mategeko Yehova yahaye Abisirayeli, yavuze ko umuntu nahutaza umugore utwite maze umwana atwite agapfa, uwo muntu na we yagombaga kwicwa. (Soma mu Kuva 21:22, 23; Zaburi 127:3.) Ibyo bitwigisha ko gukuramo inda ari bibi.—Reba Ibisobanuro bya 28.

6, 7. Twagaragariza Yehova dute ko tubona ko ubuzima ari ubw’agaciro?

6 Twagaragariza Yehova dute ko tubona ko ubuzima bwacu n’ubw’abandi ari ubw’agaciro kenshi? Twabigaragaza twirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gushyira ubuzima bwacu cyangwa ubw’abandi mu kaga. Ni yo mpamvu twirinda kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge, kubera ko byangiza ubuzima bwacu kandi bishobora kutwica.

7 Imana ni yo yaduhaye ubuzima n’umubiri. Bityo rero, twagombye kubikoresha nk’uko ibishaka. Ku bw’ibyo, tugomba kwita ku mubiri wacu. Turamutse tutabikoze, Imana yabona ko twanduye (Abaroma 6:19; 12:1; 2 Abakorinto 7:1). Ntidushobora gusenga Yehova we waduhaye ubuzima kandi tutabona ko ubuzima ari ubw’agaciro. Nubwo kureka ingeso mbi bishobora kutugora cyane, nitwihatira kuzireka kubera ko tubona ko ubuzima ari ubw’agaciro, Yehova azadufasha.

8. Ni iki twakora kugira ngo tudashyira mu kaga ubuzima bwacu n’ubw’abandi?

8 Twize ko ubuzima ari impano y’agaciro. Yehova yiringiye ko tuzakora ibyo dushoboye byose ntidushyire mu kaga ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Ibyo tuzabikora twitondera uko dutwara imodoka, moto cyangwa ikindi kinyabiziga. Nanone tuzirinda siporo ziteje akaga cyangwa zirangwa n’urugomo (Zaburi 11:5). Dukora ibishoboka byose ngo mu ngo zacu harangwe umutekano. Yehova yategetse Abisirayeli ati “niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo, kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso.”—Gutegeka kwa Kabiri 22:8.

9. Twagombye gufata dute inyamaswa?

9 Nanone Yehova abona ko tugomba kwita ku buzima bw’inyamaswa. Yemera ko twica inyamaswa iyo dushaka ibyokurya, imyambaro cyangwa dushaka kwirinda akaga (Intangiriro 3:21; 9:3; Kuva 21:28). Ariko ntidukwiriye kuzigirira nabi cyangwa ngo tuzice tugamije kwinezeza gusa.—Imigani 12:10.

UBUZIMA NI UBW’AGACIRO

  • Ntituvanamo inda

  • Ntitwanga abandi bantu

  • Ntitunywa itabi cyangwa ngo dukoreshe ibiyobyabwenge

1. Umwana utaravuka; 2. Umuntu urimo ashwanyaguza ipaki y’itabi; 3. Incuti zidahuje ubwoko

JYA UBONA KO UBUZIMA ARI UBWERA

10. Ni iki kitwemeza ko amaraso ari yo buzima?

10 Yehova abona ko amaraso ari ayera kubera ko ari yo buzima. Kayini amaze kwica Abeli, Yehova yaramubwiye ati “amaraso ya murumuna wawe arantakira ari ku butaka” (Intangiriro 4:10). Amaraso ya Abeli yari ubuzima bwe, kandi Yehova yahannye Kayini amuziza ko yishe Abeli. Nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Yehova yongeye kugaragaza ko amaraso ari ubuzima. Yehova yemereye Nowa n’umuryango we kurya inyama. Yarababwiye ati “ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu. Mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.” Icyakora, hari ikintu Yehova yategetse ko batagombaga kurya. Yaravuze ati “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni ukuvuga amaraso yayo.”—Intangiriro 1:29; 9:3, 4.

11. Ni irihe tegeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli?

11 Nyuma y’imyaka igera kuri 800 Yehova ategetse Nowa kutarya amaraso, yongeye gutegeka abari bagize ubwoko bwe ati “umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe uzajya guhiga agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo ayatwikirize umukungugu.” Hanyuma yaravuze ati “ntimukarye amaraso” (Abalewi 17:13, 14). Yehova yifuzaga ko abari bagize ubwoko bwe babona ko amaraso ari ayera. Bashoboraga kurya inyama ariko ntibarye amaraso. Iyo bicaga inyamaswa bashaka kuyirya, bagombaga kuvushiriza amaraso yayo hasi.

12. Abakristo babona bate amaraso?

12 Nyuma y’imyaka mike Yesu apfuye, intumwa n’abasaza bo mu itorero rya gikristo ry’i Yerusalemu bateraniye hamwe, kugira ngo bemeze Amategeko yahawe Abisirayeli Abakristo bagombaga kubahiriza. (Soma mu Byakozwe 15:28, 29; 21:25.) Yehova yabafashije gusobanukirwa ko amaraso ari ay’agaciro kandi ko bagombaga gukomeza kubona ko ari ayera. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibashoboraga kunywa amaraso cyangwa kurya inyama zitavushijwe neza. Kubikora byari bibi kimwe no gusenga ibigirwamana cyangwa ubusambanyi. Kuva icyo gihe, Abakristo b’ukuri banze kurya amaraso cyangwa kuyanywa. Bimeze bite muri iki gihe? Na n’ubu Yehova yifuza ko tubona ko amaraso ari ayera.

13. Kuki Abakristo batemera guterwa amaraso?

13 Ese ibyo bivuga ko Abakristo batagomba guterwa amaraso? Yego rwose. Yehova yadutegetse kutarya amaraso no kutayanywa. Ese muganga aramutse akubujije inzoga, wayitera mu mubiri ukoresheje urushinge? Birumvikana ko utabikora! Mu buryo nk’ubwo, itegeko ritubuza kurya amaraso cyangwa kuyanywa rinasobanura ko tutagomba kuyaterwa.—Reba Ibisobanuro bya 29.

14, 15. Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bubaha ubuzima kandi bakumvira Yehova?

14 Ariko se byagenda bite muganga atubwiye ko nitudaterwa amaraso turi bupfe? Buri wese agomba kwifatira umwanzuro wo kumvira itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso. Twe Abakristo twubaha cyane impano y’ubuzima Imana yaduhaye, kandi dushakisha ubundi buryo bwo kwivuza bwatuma dukomeza kubaho. Ariko ntitwemera guterwa amaraso.

15 Dukora ibishoboka byose kugira ngo tugire amagara mazima, ariko ntidushobora kwemera guterwa amaraso kubera ko ubuzima ari impano y’agaciro ituruka ku Mana. Kumvira Yehova ni byo by’ingenzi kurusha kumusuzugura tugerageza kurama. Yesu yaravuze ati “ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe kubera jye azabubona” (Matayo 16:25). Twifuza kumvira Yehova kubera ko tumukunda. Azi icyatubera cyiza kandi tubona ko ubuzima ari ubw’agaciro, ndetse ko ari ubwera nk’uko Yehova na we abubona.—Abaheburayo 11:6.

16. Kuki abagaragu b’Imana bayumvira?

16 Abagaragu b’Imana b’indahemuka biyemeje kumvira itegeko ryayo rirebana n’amaraso. Birinda kurya cyangwa kunywa amaraso, kandi ntibemera kuvurwa hakoreshejwe amaraso.a Icyakora bemera kuvurwa hakoreshejwe ubundi buryo. Bemera badashidikanya ko Uwaremye ubuzima n’amaraso azi neza icyababera cyiza. Ese nawe wemera ko azi icyakubera cyiza?

UBURYO BUMWE RUKUMBI YEHOVA YEMERA BWO GUKORESHA AMARASO

17. Ni ubuhe buryo bumwe rukumbi Yehova yemereraga Abisirayeli gukoreshamo amaraso?

17 Mu Mategeko Yehova yahaye Mose, yabwiye Abisirayeli ati “ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso, kandi nayabashyiriye ku gicaniro ngo ababere impongano [cyangwa mubabarirwe ibyaha]. Amaraso ni yo ababera impongano” (Abalewi 17:11). Iyo Abisirayeli bakoraga ibyaha, basabaga imbabazi Yehova binyuze mu gutamba igitambo cy’itungo kandi bagasaba ko umutambyi asuka amaraso yaryo ku gicaniro cyo mu rusengero. Ubwo ni bwo buryo bwonyine Yehova yemereraga Abisirayeli gukoreshamo amaraso.

18. Ni izihe nyungu dukesha igitambo cya Yesu?

18 Igihe Yesu yari ku isi, yavanyeho ibitambo by’amatungo, atanga ubuzima bwe cyangwa amaraso ye, kugira ngo tubabarirwe ibyaha (Matayo 20:28; Abaheburayo 10:1). Ubuzima bwa Yesu bwari ubw’agaciro kenshi ku buryo Yehova amaze kumuzurira kuba mu ijuru, yashoboraga guha abantu bose ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16; Abaheburayo 9:11, 12; 1 Petero 1:18, 19.

Umukristokazi uri mu bitaro asobanurira muganga imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya ku birebana n’amaraso

Wagaragaza ute ko wubaha ubuzima n’amaraso?

19. Twakora iki ngo twirinde kugibwaho n’urubanza rw’“amaraso y’abantu bose”?

19 Dushimira Yehova ku bw’iyo mpano ihebuje y’ubuzima. Twifuza kubwira abantu bose ko nibizera Yesu bazabona ubuzima bw’iteka. Dukunda abantu, kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubigishe uko babona ubuzima bw’iteka (Ezekiyeli 3:17-21). Hanyuma, tuzaba dushobora kunga mu ry’intumwa Pawulo wagize ati ‘amaraso y’abantu bose ntandiho, kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi yose y’Imana’ (Ibyakozwe 20:26, 27). Koko rero, tugaragaza ko twubaha cyane ubuzima n’amaraso iyo tubwira abandi ibyerekeye Yehova n’ukuntu abona ko ubuzima ari ubw’agaciro kenshi.

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no guterwa amaraso, reba ipaji ya 77-79 mu gitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

INCAMAKE

INYIGISHO YA 1 JYA WUBAHA IMPANO Y’UBUZIMA

“Kuko aho uri ari ho hari isoko y’ubuzima.”​—Zaburi 36:9

Tugaragaza dute ko twubaha ubuzima?

  • Ibyakozwe 17:28; Ibyahishuwe 4:11

    Ubuzima ni impano ikomoka kuri Yehova, kandi twagombye kubuha agaciro.

  • Kuva 21:22, 23; Gutegeka kwa Kabiri 5:17

    Kwica no gukuramo inda ni icyaha.

  • 1 Yohana 3:11, 12, 15

    Kwanga abandi ni icyaha.

  • 2 Abakorinto 7:1

    Irinde imico mibi, urugero nko kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge.

  • Zaburi 11:5

    Irinde siporo n’imyidagaduro irimo urugomo.

INYIGISHO YA 2 UBUZIMA N’AMARASO

“Ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ni amaraso yacyo; ubugingo buba mu maraso.”​—Abalewi 17:14

Imana ibona ite ubuzima n’amaraso?

  • Intangiriro 4:10; Gutegeka kwa Kabiri 12:23

    Amaraso ni ubuzima.

  • Intangiriro 9:3, 4

    Dushobora kurya inyama ariko ntitugomba kurya amaraso.

  • Ibyakozwe 15:28, 29; 21:25

    Itegeko ry’Imana ryo kwirinda amaraso rikubiyemo kwirinda amaraso akoreshwa mu buvuzi.

  • Abaheburayo 11:6

    Ubucuti dufitanye na Yehova ni bwo bw’ingenzi kurusha ubuzima bwacu.

INYIGISHO YA 3 UBURYO YEHOVA YEMERA BWO GUKORESHA AMARASO

‘Amaraso ya Yesu atwezaho icyaha cyose.’​—1 Yohana 1:7

Ni izihe nyungu dukesha igitambo cya Yesu?

  • Abalewi 17:11

    Mu bihe bya Bibiliya, iyo Abisirayeli bakoraga icyaha, bashoboraga gusaba Yehova imbabazi batamba igitambo cy’itungo kandi bagasaba umutambyi gusuka amaraso yaryo ku gicaniro.

  • Matayo 20:28; Abaheburayo 9:11-14

    Igihe Yesu yazaga ku isi, yakuyeho ibitambo by’amatungo atanga ubuzima bwe cyangwa amaraso ye kugira ngo tubabarirwe ibyaha.

  • Yohana 3:16

    Ubuzima bwa Yesu bwari ubw’agaciro cyane ku buryo Yehova amaze kumuzurira kuba mu ijuru, yashoboraga guha abantu bose ubuzima bw’iteka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze