ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bhs igi. 14 pp. 145-153
  • Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Soma mu Icyo Bibiliya yigisha
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO IMANA ISABA ABAGABO
  • ICYO IMANA ISABA ABAGORE
  • ICYO IMANA ISABA ABABYEYI
  • ICYO IMANA ISABA ABANA
  • UMURYANGO WAWE USHOBORA KUGIRA IBYISHIMO
  • Imibereho yo mu Muryango Ishimisha Imana
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ubulyo bwo Kwitegulira Imibereho y’Ibyishimo mu Mulyango
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ibintu bibiri byatuma abantu bagira ishyingiranwa rirambye
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Inama zagufasha kugira umuryango wishimye
    Nimukanguke!—2021
Reba ibindi
Ni iki Bibiliya itwigisha?
bhs igi. 14 pp. 145-153

IGICE CYA 14

Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo

1, 2. Ni iki Yehova yifuriza imiryango?

YEHOVA ni we watangije umuryango wa mbere. Bibiliya itubwira ko yaremye umugabo wa mbere, ari we Adamu, arema n’umugore “aramumuzanira.” Adamu yarishimye cyane maze aravuga ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye” (Intangiriro 2:22, 23). Ibi bitwereka ko Yehova yifuza ko abashakanye bagira ibyishimo.

2 Ikibabaje ariko, abantu benshi ntibabonera ibyishimo mu muryango. Icyakora muri Bibiliya harimo amahame menshi yafasha abagize umuryango kurangwa n’ibyishimo kandi bakishimira kubana.—Luka 11:28.

ICYO IMANA ISABA ABAGABO

3, 4. (a) Umugabo yagombye gufata ate umugore we? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko umugabo n’umugore bababarirana?

3 Bibiliya ivuga ko umugabo mwiza agomba gukunda umugore we kandi akamwubaha. Soma mu Befeso 5:25-29. Umugabo agomba guhora agaragariza umugore we urukundo. Nanone azamurinda, amwiteho kandi yirinde kumukorera ikintu cyamubabaza.

4 Ariko se umugabo yagombye gukora iki mu gihe umugore we akosheje? Bibiliya ibwira abagabo iti “mukomeze gukunda abagore banyu kandi ntimubasharirire” (Abakolosayi 3:19). Bagabo, mwibuke ko namwe mukora amakosa. Niba mwifuza ko Imana ibababarira, namwe mugomba kubabarira abagore banyu (Matayo 6:12, 14, 15). Iyo umugabo n’umugore bafite ubushake bwo kubabarirana, bibafasha kugira ishyingiranwa ryiza.

5. Kuki umugabo yagombye kubaha umugore we?

5 Yehova yiteze ko umugabo yubaha umugore we. Umugabo agomba gutekereza yitonze ku byo umugore we akeneye. Ibyo ni ibintu bigomba gufatanwa uburemere. Niba umugabo adafata neza umugore we, Yehova ashobora kwanga kumva amasengesho ye (1 Petero 3:7). Yehova aha abantu agaciro bitewe n’urukundo bamukunda. Ntibiterwa no kuba umuntu ari umugabo cyangwa ari umugore.

6. Kuba umugabo n’umugore bagomba kuba “umubiri umwe” bisobanura iki?

6 Yesu yavuze ko umugabo n’umugore ‘baba batakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe’ (Matayo 19:6). Buri wese abera mugenzi we indahemuka kandi nta wugomba guca undi inyuma (Imigani 5:15-21; Abaheburayo 13:4). Ibyo bisobanura ko buri wese mu bashakanye agomba kwita ku byo mugenzi we akenera mu bihereranye n’imibonano mpuzabitsina (1 Abakorinto 7:3-5). Umugabo agomba kwibuka ko ‘nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo awugaburira kandi akawukuyakuya.’ Bityo rero, agomba gukunda umugore we kandi akamukundwakaza. Ikintu umugore aba yifuza kuruta ibindi byose, ni uko umugabo we yamugaragariza ineza yuje urukundo.—Abefeso 5:29.

ICYO IMANA ISABA ABAGORE

7. Kuki buri muryango ukenera umutware?

7 Buri muryango ukenera umutware uwuyobora kugira ngo abawugize bakorere hamwe. Mu 1 Abakorinto 11:3 Bibiliya ivuga ko “umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana.”

8. Umugore yagaragariza umugabo we ate ko amwubaha cyane niyo baba badahuje imyizerere?

8 Nta mugabo udakosa. Ariko iyo umugore ashyigikiye umugabo we kandi bagatahiriza umugozi umwe, bigirira umuryango wose akamaro (1 Petero 3:1-6). Bibiliya igira iti “umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Byagenda bite se niba umugabo adahuje imyizerere n’umugore we? Icyo gihe na bwo umugore agomba kubaha cyane umugabo we. Bibiliya igira iti “bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane” (1 Petero 3:1, 2). Urugero umugore atanga rushobora gufasha umugabo we kwemera imyizerere ye kandi akayubaha.

9. (a) Umugore yakora iki niba hari icyo atumvikanyeho n’umugabo we? (b) Muri Tito 2:4, 5 hagira iyihe nama abagore?

9 Umugore yakora iki niba hari ibyo atumvikanyeho n’umugabo we? Yagombye kugaragaza icyo atekereza mu buryo burangwa no kubaha. Urugero, Sara yabwiye Aburahamu ikintu kitamushimishije ariko Yehova yabwiye Aburahamu ati “umwumvire” (Intangiriro 21:9-12). Ntibikunze kubaho ko umugabo w’Umukristo yafata umwanzuro unyuranyije n’ibyo Bibiliya ivuga. Bityo rero, umugore yagombye kumushyigikira (Ibyakozwe 5:29; Abefeso 5:24). Umugore mwiza yita ku muryango we. (Soma muri Tito 2:4, 5.) Iyo umugabo n’abana babonye ukuntu akorana umwete barushaho kumukunda no kumwubaha.—Imigani 31:10, 28.

Aburahamu ateze amatwi Sara

Ni mu buhe buryo Sara yabereye urugero rwiza abagore?

10. Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no kwahukana no gutana?

10 Rimwe na rimwe abashakanye bajya bahubuka bagafata umwanzuro wo kwahukana cyangwa uwo gutana. Icyakora Bibiliya igira iti ‘umugore ntagomba kuva ku mugabo we’ kandi “umugabo na we ntagomba gusiga umugore we” (1 Abakorinto 7:10, 11). Hari ibibazo bikomeye cyane bishobora gutuma abashakanye bahukana, ariko uwo si umwanzuro umuntu apfa gufata. Bite se ku bihereranye no gutana? Bibiliya igaragaza ko impamvu imwe ikomeye yatuma abashakanye batana ari ubusambanyi.—Matayo 19:9.

ICYO IMANA ISABA ABABYEYI

1. Yesu ari kumwe n’abana; 2. Umubyeyi aganira n’umwana we ku isomo riri mu gitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe

Yesu yasigiye urugero rwiza buri wese mu bagize umuryango

11. Ni iki abana bakeneye kuruta ibindi byose?

11 Babyeyi, mujye mumarana n’abana banyu igihe kinini uko bishoboka kose. Abana banyu barabakeneye kandi icyo bakeneye kuruta ibindi byose ni uko mubigisha ibyerekeye Yehova.—Gutegeka kwa Kabiri 6:4-9.

12. Ababyeyi bakora iki kugira ngo barinde abana babo?

12 Abantu bo muri iyi si ya Satani bagenda barushaho kuba babi, kandi harimo abashaka kwangiza abana bacu hakubiyemo no kubafata ku ngufu. Kuvuga kuri iyo ngingo bigora ababyeyi bamwe na bamwe. Icyakora ababyeyi bagomba kuburira abana babo iby’abo bantu, bakanabigisha uko babirinda. Babyeyi, mugomba kurinda abana banyu.a—1 Petero 5:8.

13. Ababyeyi bagombye guhana abana babo bate?

13 Ababyeyi bafite inshingano yo kwigisha abana babo uko bagomba kwitwara. Wakwigisha ute abana bawe? Igisha abana bawe basobanukirwe impamvu bagomba kumvira (Abefeso 6:4; Abaheburayo 12:9-11). Abana bawe bagomba guhanwa, ariko igihano ntikigomba gutanganwa umujinya cyangwa ubugome (Yeremiya 30:11). Bityo rero, ntugahane umwana wawe ukirakaye. Ntiwifuza ko amagambo yawe yamera “nk’inkota,” agakomeretsa abana bawe.—Imigani 12:18; reba Ibisobanuro bya 30.

ICYO IMANA ISABA ABANA

14, 15. Kuki abana bagomba kumvira ababyeyi babo?

14 Buri gihe Yesu yumviraga Se n’igihe byabaga bitamworoheye (Luka 22:42; Yohana 8:28, 29). Yehova ategeka abana kumvira ababyeyi babo.—Abefeso 6:1-3.

15 Bana, nubwo kumvira ababyeyi banyu mushobora kumva ari ibintu bitoroshye, mwibuke ko iyo mubumviye, Yehova n’ababyeyi banyu babishimira.b—Imigani 1:8; 6:20; 23:22-25.

Umwana w’umuhungu ahakanira bagenzi be bamushukaga ngo anywe itabi

Ni iki kizafasha abakiri bato kubera Imana indahemuka mu gihe bazaba bahanganye n’ibishuko byo gukora ibibi?

16. (a) Satani agerageza ate gushuka abakiri bato kugira ngo bakore ibibi? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko ushaka incuti zikunda Yehova?

16 Satani ashobora gukoresha incuti zawe cyangwa abandi bana bakagushuka kugira ngo mukore ibintu bibi. Satani azi ko gutsinda bene ibyo bishuko bitoroshye. Urugero, umukobwa wa Yakobo ari we Dina, yari afite incuti zitasengaga Yehova. Ibyo byamuteje ibyago byinshi we n’umuryango we (Intangiriro 34:1, 2). Niba ufite incuti zidasenga Yehova, zishobora kugushuka ugakora ibintu Yehova yanga, bikakubabaza cyane, bikababaza umuryango wawe kandi bikababaza Imana (Imigani 17:21, 25). Ni yo mpamvu ari iby’ingenzi cyane ko ushaka incuti zikunda Yehova.—1 Abakorinto 15:33.

UMURYANGO WAWE USHOBORA KUGIRA IBYISHIMO

17. Ni iyihe nshingano buri wese mu bagize umuryango afite?

17 Iyo abagize umuryango bakurikije inama zitangwa n’Imana, bibarinda ingorane n’ibibazo byinshi. Bityo rero niba uri umugabo, kunda umugore wawe kandi ubimwereke. Niba uri umugore, ubaha umugabo wawe, umugandukire kandi wigane urugero rw’umugore uvugwa mu Migani 31:10-31. Niba uri umubyeyi, igisha abana bawe gukunda Imana (Imigani 22:6). Niba uri umugabo, yobora “neza” umuryango wawe (1 Timoteyo 3:4, 5; 5:8). Bana, mwumvire ababyeyi banyu (Abakolosayi 3:20). Wibuke ko buri wese mu bagize umuryango ashobora gukora amakosa, bityo mujye mwicisha bugufi musabane imbabazi. Koko rero, Yehova ayobora buri wese mu bagize umuryango akoresheje Bibiliya.

a Ushobora kubona ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’uko warinda abana bawe mu gice cya 32 cy’igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Umwana ntagomba kumvira ababyeyi igihe bamusabye gukora ikintu kinyuranye n’amategeko y’Imana.—Ibyakozwe 5:29.

INCAMAKE

INYIGISHO YA 1 YEHOVA NI WE WATANGIJE UMURYANGO

“Kubera iyo mpamvu, mfukamira Data, uwo imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ikomoraho izina ryayo.”​—Abefeso 3:14, 15

Umuryango wawe wagira ibyishimo ute?

  • Intangiriro 1:26-28

    Yehova yatangije umuryango.

  • Abefeso 5:1, 2

    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango ni ukwigana Yehova na Yesu.

INYIGISHO YA 2 UKO WABA UMUGABO MWIZA CYANGWA UMUGORE MWIZA

“Umuntu wese muri mwe agomba gukunda umugore we . . . Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”​—Abefeso 5:33

Umugabo n’umugore bagombye kubana bate?

  • Abefeso 5:22-29

    Umugabo ni umutware w’umuryango. Agomba gukunda umugore we, umugore na we agashyigikira imyanzuro umugabo yafashe.

  • Abakolosayi 3:19; 1 Petero 3:4

    Bagomba kurangwa n’ineza kandi bakitanaho.

  • 1 Petero 3:1, 2, 7

    Umugabo n’umugore bagomba kubahana.

  • 1 Timoteyo 5:8; Tito 2:4, 5

    Umugabo yagombye gutunga umuryango we. Umugore yagombye kwita ku mugabo we.

INYIGISHO YA 3 UKO WABA UMUBYEYI MWIZA

“Ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.”​—Abefeso 6:4

Ababyeyi bafite iyihe nshingano?

  • Gutegeka kwa Kabiri 6:4-9; Imigani 22:6

    Ugomba gushaka igihe cyo kwigisha abana bawe ibyerekeye Yehova. Jya utangira bakiri bato cyane, ufashe wihanganye buri mwana wese kuba incuti ya Yehova.

  • 1 Petero 5:8

    Igisha abana bawe uko bakwirinda gufatwa ku ngufu n’akandi kaga.

  • Yeremiya 30:11; Abaheburayo 12:9-11

    Ugomba guhana abana bawe ariko utarakaye cyangwa ubigiranye ubugome.

INYIGISHO YA 4 NI IKI IMANA ISABA ABANA

“Bana, mwumvire ababyeyi banyu.”​—Abefeso 6:1

Bana, kuki mwagombye kumvira ababyeyi banyu?

  • Imigani 23:22-25; Abakolosayi 3:20

    Nimwumvira muzashimisha Yehova n’ababyeyi banyu.

  • 1 Abakorinto 15:33

    Shaka incuti zikunda Yehova. Ibyo bizatuma gukora ibyiza bikorohera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze