-
Ubwami bw’Imana ni iki?Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
ISOMO RYA 31
Ubwami bw’Imana ni iki?
Ubutumwa bw’ingenzi Bibiliya yibandaho ni ubuvuga iby’Ubwami bw’Imana. Yehova azakoresha ubwo Bwami kugira ngo asohoze umugambi yari afitiye isi kuva kera. Ubwami bw’Imana ni iki? Ni iki kitwemeza ko butegeka? Ni iki bumaze kugeraho, kandi se ni iki buzakora mu gihe kizaza? Ibyo bibazo tuzabisubiza muri iri somo no mu yandi abiri akurikiraho.
1. Ubwami bw’Imana ni iki kandi se Umwami wabwo ni nde?
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho na Yehova Imana. Umwami wabwo ni Yesu Kristo kandi ategekera mu ijuru (Matayo 4:17; Yohana 18:36). Bibiliya ivuga ko Yesu ‘azaba umwami agategeka iteka ryose’ (Luka 1:32, 33). Umwami w’Ubwami bw’Imana ari we Yesu, azategeka abatuye isi bose.
2. Ni ba nde bazafatanya na Yesu gutegeka?
Yesu ntazategeka wenyine. Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose bazategeka isi’ (Ibyahishuwe 5:9, 10). Abo bantu ni bangahe? Kuva igihe Yesu yari ku isi hari Abakristo babarirwa muri za miriyoni babaye abigishwa be. Ariko abantu 144.000 bonyine ni bo bajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka. (Soma mu Byahishuwe 14:1-4). Abandi Bakristo bose bari ku isi bazaba abayoboke b’ubwo Bwami.—Zaburi 37:29.
3. Kuki Ubwami bw’Imana ari bwiza cyane kuruta ubutegetsi bw’abantu?
Nubwo hari abategetsi b’abantu bagerageza gukora ibyiza, nta bushobozi bafite bwo gukora ibyo bifuza byose. Hari n’igihe basimburwa n’abandi bategetsi bikunda, kandi badashaka gufasha abaturage. Ariko Umwami w’Ubwami bw’Imana ari we Yesu, ntazigera asimburwa. Imana yashyizeho ‘ubwami butazigera burimburwa’ (Daniyeli 2:44). Yesu azategeka isi yose kandi ntazajya akoresha ikimenyane. Arangwa n’urukundo, ubugwaneza n’ubutabera kandi azigisha abantu kwita ku bandi, na bo bagaragaze urukundo, ubugwaneza n’ubutabera nka we.—Soma muri Yesaya 11:9.
IBINDI WAMENYA
Reba impamvu Ubwami bw’Imana ari bwiza cyane kuruta ubutegetsi bw’abantu.
4. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bukomeye buzategeka isi yose
Yesu Kristo afite ubushobozi bwo gutegeka neza kurusha abategetsi bose. Musome muri Matayo 28:18, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ububasha bwa Yesu butandukaniye he n’ubw’abategetsi b’abantu?
Ubutegetsi bw’abantu burahindagurika kandi usanga buri mutegetsi ayobora gusa agace runaka k’isi. Bimeze bite ku Bwami bw’Imana? Musome muri Daniyeli 7:14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki twishimira ko Ubwami bw’Imana ‘butazarimburwa’?
Kuki twishimira ko Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose?
5. Ubutegetsi bw’abantu bukwiriye gusimburwa
Kuki Ubwami bw’Imana bukwiriye gusimbura ubutegetsi bw’abantu? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ni ibihe bibazo ubutegetsi bw’abantu bwateje?
Musome mu Mubwiriza 8:9, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese utekereza ko Ubwami bw’Imana bukwiriye gusimbura ubutegetsi bw’abantu? Kubera iki?
6. Ubwami bw’Imana bufite abayobozi bashobora kwishyira mu mwanya wacu
Umwami wacu ari we Yesu, ashobora “kwiyumvisha intege nke zacu” kubera ko yigeze kuba umuntu (Abaheburayo 4:15). Yehova yatoranyije abagabo n’abagore 144.000 b’indahemuka kugira ngo bazafatanye na Yesu gutegeka. Abo bantu yabakuye “mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose.”—Ibyahishuwe 5:9.
Ese kuba Yesu n’abazafatanya na we gutegeka bazi ibibazo abantu bahura na byo, birahumuriza? Kubera iki?
Yehova yatoranyije abagabo n’abagore b’ingeri zose kugira ngo bazafatanye na Yesu gutegeka
7. Ubwami bw’Imana bufite amategeko meza kuruta ay’ubutegetsi bw’abantu
Ubutegetsi bw’abantu bushyiraho amategeko butekereza ko yagirira abaturage akamaro kandi akabarinda. Ubwami bw’Imana na bwo bufite amategeko abayoboke babwo bagomba gukurikiza. Musome mu 1 Abakorinto 6:9-11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Utekereza ko isi yaba imeze ite abantu bose baramutse bakurikiza amategeko y’Imana agenga imyifatire?a
Ese utekereza ko Yehova afite uburenganzira bwo gusaba abayoboke b’Ubwami bwe kubahiriza ayo mategeko? Kubera iki?
Ni iki kigaragaza ko abantu badakurikiza ayo mategeko bashobora guhinduka?—Reba umurongo wa 11.
Ubutegetsi bushyiraho amategeko arinda abaturage kandi akabagirira akamaro. Ubwami bw’Imana bufite amategeko meza kurusha ay’abantu, arinda abayoboke babwo kandi akabagirira akamaro
HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Ubwami bw’Imana ni iki?”
Wabasubiza iki?
INCAMAKE
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi butegekera mu ijuru, kandi buzategeka isi yose.
Ibibazo by’isubiramo
Ni ba nde bazategeka mu Bwami bw’Imana?
Kuki Ubwami bw’Imana ari bwiza cyane kuruta ubutegetsi bw’abantu?
Ni iki Yehova yiteze ku bayoboke b’Ubwami bwe?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya icyo Yesu yigishije ku birebana n’aho Ubwami bw’Imana buba.
“Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima wawe?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Kuki Abahamya ba Yehova bumvira Ubwami bw’Imana kuruta ubutegetsi bw’abantu?
Sobanukirwa icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abantu 144.000 Yehova yatoranyije ngo bazafatanye na Yesu gutegeka.
Ni iki cyemeje umugore wari ufunzwe ko Imana yonyine ari yo izazana ubutabera ku isi?
“Namenye uko akarengane kazavaho” (Nimukanguke!, Ugushyingo 2011)
a Amwe muri ayo mategeko agenga imyifatire tuzayiga mu gice cya 3.
-
-
Ubwami bw’Imana burategekaIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
ISOMO RYA 32
Ubwami bw’Imana burategeka
Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegekera mu ijuru, mu mwaka wa 1914. Muri uwo mwaka ni bwo iminsi y’imperuka y’ubutegetsi bw’abantu yatangiye. Tubibwirwa n’iki? Tugiye kureba icyo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwabivuzeho, ibyari kuba ku isi kuva muri uwo mwaka, n’uko abantu bari kwitwara.
1. Ni iki ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwabivuzeho?
Igitabo cya Daniyeli cyo muri Bibiliya cyavuze ko Ubwami bw’Imana bwari kuzatangira gutegeka ku iherezo ry’‘ibihe birindwi’ (Daniyeli 4:16, 17). Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana, Yesu yavuze ko ibyo ari ‘ibihe byagenwe by’amahanga’ kandi yigishije ko byari bitaragera ku iherezo (Luka 21:24). Nk’uko turi buze kubibona, ibyo bihe birindwi byarangiye mu mwaka wa 1914.
2. Ni ibihe bintu byabaye kuva mu mwaka wa 1914, kandi se ni iyihe myifatire abantu bagaragaza?
Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Matayo 24:3). Ni iki yabashubije? Yababwiye ibintu byinshi byari kuzabaho amaze gutangira gutegekera mu ijuru, ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Mu byo yababwiye harimo intambara, inzara n’imitingito. (Soma muri Matayo 24:7.) Nanone Bibiliya yahanuye ko imyifatire y’abantu bo ‘mu minsi y’imperuka’ yari kuzatuma tubaho mu buzima ‘bugoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1-5). Ibyo bintu byose byatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 1914.
3. Kuki ibintu byarushijeho kuba bibi, igihe Ubwami bw’Imana bwatangiraga gutegeka?
Yesu akimara kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, mu ijuru habaye intambara, Yesu arwana na Satani n’abadayimoni be kandi arabatsinda. Bibiliya ivuga ko ‘Satani yajugunywe ku isi, abamarayika be na bo bakajugunyanwa na we’ (Ibyahishuwe 12:9, 10, 12). Satani afite uburakari bwinshi kuko azi ko agiye kurimbuka. Ni yo mpamvu ateza ibibazo n’imibabaro hirya no hino ku isi. Ntibitangaje rero kuba ibintu bigenda birushaho kuba bibi hano ku isi. Ubwami bw’Imana buzakemura ibyo bibazo byose.
IBINDI WAMENYA
Sobanukirwa impamvu twemeza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka 1914, n’icyo biturebaho.
4. Uko Bibiliya yakurikiranyije ibihe bigahuza n’umwaka wa 1914
Imana yatumye umwami witwaga Nebukadinezari arota inzozi zarimo ubuhanuzi. Izo nzozi hamwe n’ibisobanuro Daniyeli yazitanzeho, byerekeza ku butegetsi bwa Nebukadinezari no ku Bwami bw’Imana.—Musome muri Daniyeli 4:17.a
Musome muri Daniyeli 4:20-26, hanyuma musubize ibibazo bikurikira mukurikije imbonerahamwe yatanzwe:
(A) Ni iki Nebukadinezari yabonye mu nzozi yarose?—Murebe umurongo wa 20 n’uwa 21.
((B) Igiti kivugwa hano byari kuzakigendekera bite?—Murebe umurongo wa 23.
(C) Byari kuzagenda bite ku “iherezo ry’ibihe birindwi”?—Murebe umurongo wa 26.
Aho inzozi zivuga iby’igiti zihuriye n’Ubwami bw’Imana
UBUHANUZI (Daniyeli 4:20-36)
Ubutegetsi
(A) Igiti kinini
Ubutegetsi bukurwaho
(B) “Gutsinda icyo giti,” kikamara “ibihe birindwi”
Ubutegetsi busubizwaho
(C) “Uzasubizwa ubwami bwawe”
Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi . . .
(D) Igiti kigereranya nde?—Murebe umurongo wa 22.
(E) Ubutegetsi bwe bwakuweho bute?—Musome muri Daniyeli 4:29-33.
(F) Byagendekeye bite Nebukadinezari, ku iherezo ry’“ibihe birindwi”?—Musome muri Daniyeli 4:34-36.
UKO BWASOHOYE BWA MBERE
Ubutegetsi
(D) Nebukadinezari, umwami wa Babuloni
Ubutegetsi bukurwaho
(E) Nyuma y’umwaka wa 606 Mbere ya Yesu, Nebukadinezari yataye ubwenge amara imyaka irindwi adategeka
Ubutegetsi busubizwaho
(F) Nebukadinezari yabaye muzima arongera arategeka
Mu isohozwa rya kabiri ry’ubwo buhanuzi . . .
(G) Igiti kigereranya ba nde?—Musome mu 1 Ngoma 29:23.
(H) Ubutegetsi bwabo bwakuweho bute? Ni iki kitwemeza ko igihe Yesu yari ku isi bwari butarasubizwaho?—Musome muri Luka 21:24.
(I) Ubwo butegetsi bwasubiyeho ryari kandi se bwategekeraga he?
UKO BWASOHOYE BWA KABIRI
Ubutegetsi
(G) Abami b’Abisirayeli bari bahagarariye Ubwami bw’Imana
Ubutegetsi bukurwaho
(H) Yerusalemu yararimbuwe, abami b’Abisirayeli bamara imyaka 2.520 badategeka
Ubutegetsi busubizwaho
(I) Yesu yatangiye gutegeka mu ijuru ari Umwami w’Ubwami bw’Imana
Ibihe birindwi bireshya bite?
Hari imirongo yo muri Bibiliya idufasha gusobanukirwa indi mirongo. Urugero, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko ibihe 3,5 bingana n’iminsi 1.260 (Ibyahishuwe 12:6, 14). Ubwo rero ibihe 7 , ni iyo minsi uyikubye 2, bikaba iminsi 2.520. Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo umunsi, yerekeza ku mwaka (Ezekiyeli 4:6). Ni yo mpamvu ibihe birindwi bivugwa mu gitabo cya Daniyeli bingana n’imyaka 2.520.
5. Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914
Yesu yavuze ibyari kuzaba ku isi amaze kuba Umwami. Musome muri Luka 21:9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Mu bintu bivuzwe muri iyi mirongo, ni ibihe wabonye cyangwa wumvise?
Intumwa Pawulo yavuze uko abantu bari kwitwara mu minsi y’imperuka y’ubutegetsi bw’abantu. Musome muri 2 Timoteyo 3:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ese hari abantu wabonye bakora ibintu nk’ibyo muri iki gihe?
6. Jya ugaragaza ko wemera ko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe
Musome muri Matayo 24:3, 14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni uwuhe murimo w’ingenzi ugaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka?
Ni iki wakora kugira ngo ugire uruhare muri uwo murimo?
Ubwami bw’Imana burategeka kandi vuba aha buzategeka isi yose. Musome mu Baheburayo 10:24, 25, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni iki buri wese akwiriye gukora, ‘uko tubona urya munsi ugenda wegereza?’
Wakora iki uramutse umenye ikintu cyafasha abandi kandi kikabarokora?
HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Kuki Abahamya ba Yehova bakunda kuvuga iby’umwaka wa 1914?”
Wabasubiza iki?
INCAMAKE
Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, uko Bibiliya yagiye ikurikiranya ibihe n’ibibera ku isi, bigaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka. Tugaragaza ko tubyizera, tubwiriza iby’ubwo Bwami kandi tukajya mu materaniro.
Ibibazo by’isubiramo
Byagenze bite ku iherezo ry’ibihe birindwi bivugwa mu buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli?
Ni iki kikwemeza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914?
Wagaragaza ute ko wemera ko Ubwami bw’Imana butegeka?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba ibyo abahanga mu by’amateka n’abandi bantu bavuze ku birebana n’uko ibibera ku isi byahindutse kuva mu mwaka wa 1914.
“Kuba abantu barataye umuco bigaragaza iki?” (Nimukanguke!, Mata 2007)
Soma iyi ngingo urebe ukuntu umugabo uvugwamo yamenye iby’ubuhanuzi buvugwa muri Matayo 24:14, bigahindura ubuzima bwe.
Ni iki kitwemeza ko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 4 bwerekeza ku Bwami bw’Imana?
“Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (Igice cya 1)” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2014)
Ni iki kigaragaza ko ibihe birindwi bivugwa muri Daniyeli igice cya 4 byarangiye mu mwaka wa 1914?
“Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (Igice cya 2)” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2014)
a Reba ingingo ebyiri zisoza mu gice cy’iri somo kivuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro.”
-
-
Icyo Ubwami bw’Imana buzakoraIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
ISOMO RYA 33
Icyo Ubwami bw’Imana buzakora
Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Vuba aha, bugiye guhindura ibintu byinshi ku isi. Reka turebe bimwe mu bintu byiza cyane buzatugezaho mu gihe kiri mbere.
1. Ubwami bw’Imana buzazana bute amahoro n’ubutabera mu isi?
Yesu, ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana azarimbura abantu babi, avaneho n’ubutegetsi bw’abantu, mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Icyo gihe hari isezerano ryo muri Bibiliya rizasohora mu buryo bwuzuye. Iryo sezerano rigira riti “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho” (Zaburi 37:10). Igihe Yesu azaba ari Umwami, azazana amahoro n’ubutabera ku isi hose.—Soma muri Yesaya 11:4.
2. Ubuzima buzaba bumeze bute igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi?
Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, “abakiranutsi bazaragwa isi kandi bayitureho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Tekereza igihe isi izaba ituwe n’abakiranutsi gusa, bakunda Yehova kandi bakundana! Nta ndwara zizongera kubaho kandi abantu bose bazabaho iteka ryose.
3. Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora ababi bamaze kurimbuka?
Ababi nibamara kurimbuka, Yesu azategeka imyaka 1.000. Icyo gihe, Yesu n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka, bazafasha abantu kubaho batunganye, badakora icyaha. Nyuma y’iyo myaka, isi izaba paradizo nziza cyane ituwe n’abantu bishimye, bitewe n’uko bazaba bumvira amategeko ya Yehova. Hanyuma, Yesu azasubiza Se Yehova ubutegetsi. Izina rya Yehova ‘rizezwa’ kuruta mbere hose (Matayo 6:9, 10). Bizaba byaragaragaye ko Yehova ari Umutegetsi mwiza wita ku bagaragu be. Yehova azarimbura Satani, abadayimoni n’abandi bose bazigomeka ku butegetsi bwe (Ibyahishuwe 20:7-10). Ibintu byiza Ubwami bw’Imana buzazana bizahoraho iteka ryose.
IBINDI WAMENYA
Menya impamvu twizera ko Imana izakoresha Ubwami bwayo igasohoza amasezerano yo muri Bibiliya arebana n’igihe kizaza.
4. Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu
Bibiliya ivuga ko “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Yehova azakuraho ako karengane akoresheje Ubwami bwe.
Musome muri Daniyeli 2:44 no mu 2 Abatesalonike 1:6-8, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni iki Yehova n’Umwana we Yesu bazakorera abategetsi b’abantu n’ababashyigikiye?
Ibyo wamenye kuri Yehova na Yesu bikwizeza bite ko ibyo bazakora bizaba bikwiriye kandi bihuje n’ubutabera?
5. Yesu ni we Mwami uruta abandi
Yesu, ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana, azafasha abantu bazaba bari ku isi, abakorere ibintu bitandukanye. Murebe VIDEWO kugira ngo mumenye ukuntu Yesu yagaragaje ko afite icyifuzo cyo gufasha abantu kandi ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo kubikora.
Ibyo Yesu yakoze ari ku isi, bigaragaza muri make ibyo Ubwami bw’Imana buzakora. Mu bintu byavuzwe hasi aha, ni ibihe wumva wifuza cyane kuzabona? Musome imirongo ibivuga.
IBYO YESU YAKOZE ARI KU ISI
IBYO YESU AZAKORA ARI MU IJURU
Yagaragaje ko afite ububasha ku muyaga n’inyanja.—Mariko 4:36-41.
Azakemura ibibazo bituma ibidukikije byangirika.—Yesaya 35:1, 2.
Yakoze ibitangaza agaburira abantu babarirwa mu bihumbi.—Matayo 14:17-21.
Azakura inzara ku isi.—Zaburi 72:16.
Yakijije abantu benshi indwara.—Luka 18:35-43.
Azatuma abantu bose bagira ubuzima butunganye.—Yesaya 33:24.
Yazuye abapfuye.—Luka 8:49-55.
Azazura abantu kandi avaneho urupfu.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
6. Ubwami bw’Imana buzakorera abantu ibintu bihebuje
Ubwami bw’Imana buzasohoza mu buryo bwuzuye umugambi Yehova yari afitiye abantu igihe yabaremaga. Bazabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo. Murebe VIDEWO maze mumenye uko Yehova akoresha Umwana we Yesu kugira ngo asohoze umugambi we.
Musome muri Zaburi 145:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kumenya ko Yehova ‘azahaza ibyifuzo by’ibibaho byose’ bituma wiyumva ute?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Dufatanyirije hamwe twakemura ibibazo isi ifite.”
Ni ibihe bibazo Ubwami bw’Imana buzakemura, ubutegetsi bw’abantu budashobora gukemura?
INCAMAKE
Ubwami bw’Imana buzasohoza umugambi wayo. Buzahindura iyi si yose paradizo, iturwe n’abantu beza bazasenga Yehova iteka ryose.
Ibibazo by’isubiramo
Ubwami bw’Imana buzeza izina rya Yehova bute?
Ni iki kikwizeza ko Ubwami bw’Imana buzasohoza amasezerano avugwa muri Bibiliya?
Mu byo Ubwami bw’Imana buzakora, ni iki wifuza cyane kuzabona?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Sobanukirwa icyo Harimagedoni ari cyo.
“Intambara ya Harimagedoni ni iki?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Menya ibintu bizabaho mu gihe Yesu yise “umubabaro ukomeye.”—Matayo 24:21.
Reba uko abagize umuryango batekereza ku migisha tuzabona mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.
Soma inkuru ivuga ngo “Hari ibibazo byinshi nibazaga,” umenye uko umuntu wari warigometse ku butegetsi yabonye ibisubizo by’ibibazo yibazaga.
“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2012)
-