ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 20
  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Abasaza bafasha itorero bate?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • ‘Mujye mwubaha abakorana umwete muri mwe’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya usaba abasaza bagufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • “Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 20
Isomo rya 20. Umuvandimwe abajije ikibazo, abantu baramanika kugira ngo basubize.

ISOMO RYA 20

Uko itorero rya gikristo riyoborwa

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Yehova ni Imana igira gahunda (1 Abakorinto 14:33). Ubwo rero twagombye kwitega ko n’abamusenga bakorera kuri gahunda. None se itorero rya gikristo riyoborwa rite? Ni iki twakora ngo rikomeze kugendera kuri gahunda?

1. Ni nde uyobora itorero?

‘Kristo ni we mutware w’itorero’ (Abefeso 5:23). Agenzura ibyo Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bakora, ari mu ijuru. Yesu yashyizeho “umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,” ni ukuvuga itsinda rito ry’abasaza b’inararibonye, nanone ryitwa Inteko Nyobozi. (Soma muri Matayo 24:45-47.) Kimwe n’intumwa n’abasaza bo mu kinyejana cya mbere, Inteko Nyobozi na yo iha amabwiriza amatorero yo ku isi (Ibyakozwe 15:2). Icyakora abo bagabo si bo ubwabo bayobora umuryango wacu. Bakurikiza amabwiriza Yehova atanga mu Ijambo rye kandi bakumvira ubuyobozi bwa Yesu.

2. Abasaza bakora iki mu itorero?

Abasaza b’itorero ni abagabo b’Abakristo b’inararibonye, bigisha abagize ubwoko bwa Yehova bakoresheje Bibiliya, bakabitaho kandi bakabahumuriza. Ibyo bakora ntibabihemberwa. Babikora ‘babikunze, batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo bakabikora babishishikariye’ (1 Petero 5:1, 2). Abasaza bafashwa n’abakozi b’itorero. Abakozi b’itorero na bo bashobora kuzuza ibisabwa bakazaba abasaza.

Inteko Nyobozi ishyiraho abasaza bamwe na bamwe bakaba abagenzuzi basura amatorero. Basura amatorero, bakayaha amabwiriza kandi bakayakomeza. Bashyiraho abasaza n’abakozi b’itorero bujuje ibisabwa biboneka muri Bibiliya.—1 Timoteyo 3:1-10, 12; Tito 1:5-9.

3. Buri Muhamya wa Yehova asabwa iki?

Abagize itorero bose ‘basingiza izina rya Yehova.’ Ibyo babikora bagira uruhare mu materaniro kandi bakabwiriza uko bashoboye.—Soma muri Zaburi 148:12, 13.

IBINDI WAMENYA

Menya ukuntu Yesu ari umuyobozi mwiza, uko abasaza b’itorero bamwigana n’uko twakorana neza na Yesu ndetse n’abasaza.

4. Yesu ni umuyobozi mwiza

Yesu yasabye abantu ngo bamusange. Musome muri Matayo 11:28-30, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Yesu yifuza ko tubona ko ari umuyobozi umeze ate?

Abasaza bigana Yesu bate? Murebe VIDEWO.

Abasaza b’itorero bafashije abahuye n’umutingito muri Nepali (4:56)

Bibiliya isobanura neza uko abasaza b’itorero bagomba gukora umurimo wabo.

Musome muri Yesaya 32:2 no muri 1 Petero 5:1-3, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kumenya ko abasaza bigana Yesu, bagakora uko bashoboye bagahumuriza abandi bituma wiyumva ute?

  • Ni ibihe bintu bindi abasaza bakora bigana Yesu?

5. Abasaza babera abandi urugero rwiza

Yesu yifuza ko abasaza babona bate inshingano yabo? Murebe VIDEWO.

VIDEWO: Abasaza bagomba gufata iya mbere (7:39)

Yesu yashyizeho amabwiriza abafite inshingano mu itorero bagomba gukurikiza. Musome muri Matayo 23:8-12, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki kigutangaza ku birebana n’amahame yo muri Bibiliya abasaza bakurikiza? Ese ubona abayobozi b’amadini bayakurikiza?

A. Amafoto: Umusaza yita ku cyatuma we n’abagize umuryango we bakomeza kugirana ubucuti na Yehova. 1. Mbere yo kwiga Bibiliya abanza gusenga. 2. Yigisha umukobwa we Bibiliya ari kumwe n’umugore we. B. Uwo musaza n’umugore we basuye mushiki wacu wo mu itorero ryabo uri mu bitaro. C. Uwo musaza arimo kubwiriza umuntu uri mu rugo iwe. D. Amafoto: 1. Uwo musaza arimo gutanga disikuru mu materaniro. 2. Arimo gukoropa Inzu y’Ubwami.
  1. Abasaza b’itorero bakomeza kuba incuti za Yehova kandi bagafasha imiryango yabo kubigenza batyo

  2. Abasaza bita ku bagize itorero bose

  3. Abasaza bakunda kubwiriza

  4. Abasaza barigisha, bagafasha abandi gukora isuku n’indi mirimo

6. Uko twakorana neza n’abasaza b’itorero

Bibiliya idusobanurira impamvu ari iby’ingenzi gukorana neza n’abasaza. Musome mu Baheburayo 13:17, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese kuba Bibiliya idusaba kumvira abatuyobora no kubagandukira, wumva bikwiriye? Sobanura.

Musome muri Luka 16:10, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki ari iby’ingenzi gukorana n’abasaza neza no mu bintu bisa n’aho byoroheje?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Si ngombwa kugira idini ubarizwamo.”

  • Utekereza ko gusenga Imana ufatanyije n’abandi mu itorero bifite akahe kamaro?

INCAMAKE

Yesu ni we mutware w’itorero. Twagombye gukorana neza n’abasaza b’itorero akoresha kuko batwitaho kandi bakatubera urugero rwiza.

Ibibazo by’isubiramo

  • Umutware w’itorero ni nde?

  • Abasaza bafasha itorero bate?

  • Ni iki buri wese mu basenga Yehova asabwa gukora?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ibimenyetso bigaragaza ko Inteko Nyobozi n’abandi basaza bita ku Bakristo muri iki gihe.

Bahumurije abavandimwe mu gihe cy’ibitotezo (4:22)

Sobanukirwa ibyo abagenzuzi basura amatorero bakora.

Uko abagenzuzi basura amatorero babayeho (4:51)

Soma iyi ngingo umenye uruhare abagore bagira mu itorero.

“Ese mu Bahamya ba Yehova abagore barigisha?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nzeri 2012)

Menya uko abasaza bita ku bagize itorero kandi bakabahumuriza.

“Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’” (Umunara w’Umurinzi, 15 Mutarama 2013)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze