ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 47
  • Ese witeguye kubatizwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese witeguye kubatizwa?
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Kubatizwa ni intego y’ingenzi ukwiriye kwihatira kugeraho
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese witeguye kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ese nagombye kwiyegurira Imana kandi nkabatizwa?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Abakristo bose basabwa kubatizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 47
Isomo rya 47. Umwigishwa wa Bibiliya urimo kwitegereza umugabo wabatijwe mu ikoraniro.

ISOMO RYA 47

Ese witeguye kubatizwa?

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Kwiga Bibiliya byatumye umenya byinshi kuri Yehova. Wagize ibyo uhindura kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Icyakora, ushobora kuba wumva utiteguye kwiyegurira Yehova no kubatizwa, wenda bitewe n’ikintu runaka. Muri iri somo tugiye kureba zimwe mu nzitizi zituma abantu batinya kubatizwa n’uko wazitsinda.

1. Ukeneye kugira ubumenyi bungana iki kugira ngo ubatizwe?

Kugira ngo ubatizwe, ukeneye kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Ariko ibyo ntibisobanura ko mbere y’uko ubatizwa, ugomba kuba ushobora gusubiza ibibazo byose bishingiye kuri Bibiliya abantu bashobora kukubaza. Ndetse n’Abakristo bamaze igihe kirekire babatijwe, bakomeza kwiga Bibiliya kugira ngo bongere ubumenyi bafite (Abakolosayi 1:9, 10). Ariko nanone ugomba kuba usobanukiwe inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Abasaza b’itorero bazagufasha kumenya niba ufite ubumenyi buhagije.

2. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe ugomba gukora mbere yo kubatizwa?

Mbere yo kubatizwa, ugomba ‘kwihana kandi ugahindukira.’ (Soma mu Byakozwe 3:19.) Ibyo bisobanura ko ubabazwa cyane n’ibyaha wakoze, kandi ugasenga Yehova umusaba imbabazi. Nanone ureka imyifatire mibi wari ufite, ukiyemeza kubaho mu buryo bushimisha Imana. Ikindi kandi utangira kujya mu materaniro no kujyana kubwiriza n’abagize itorero.

3. Kuki utagombye gutinya kubatizwa?

Hari abatinya kubatizwa batekereza ko batazashobora gukora ibyo basezeranyije Yehova. Mu by’ukuri hari igihe uzajya ukora amakosa, nk’uko abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya bayakoraga. Yehova ntaba yiteze ko abamusenga baba abantu batunganye. (Soma muri Zaburi 103:13, 14.) Iyo wihatira gukora ibyiza biramushimisha, kandi azagufasha. Yehova atwizeza ko nta kintu ‘gishobora kudutandukanya n’urukundo rwe.’—Soma mu Baroma 8:38, 39.

IBINDI WAMENYA

Reba uko watsinda inzitizi iyo ari yo yose ikubuza kubatizwa, ubifashijwemo no kumenya Yehova neza no kwemera ko agufasha.

Amafoto: Umukobwa wabatijwe nubwo yahuye n’inzitizi n’ibigeragezo byinshi. Amafoto yagiye asubirwamo.

4. Ihatire kumenya Yehova neza

Umukobwa wiga Bibiliya abifashijwemo n’Umuhamya wa Yehova.

Wagombye kumenya Yehova mu rugero rungana iki, mbere yo kubatizwa? Wagombye kumumenya neza, ku buryo wumva umukunze kandi ukaba wifuza kumushimisha. Murebe VIDEWO kugira ngo umenye ukuntu abantu bo hirya no hino ku isi bigaga Bibiliya babigezeho, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

VIDEWO: Bagize ibyo bahindura kugira ngo babatizwe (3:56)

  • Iyi videwo igaragaza ko ari iki cyafashije bamwe kugira ngo babatizwe?

Musome mu Baroma 12:2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ese hari inyigisho yo muri Bibiliya ushidikanyaho? Ese hari inyigisho z’Abahamya ba Yehova wibaza niba ari ukuri?

  • Niba ari ko bimeze se, wakora iki?

5. Uko watsinda inzitizi zishobora kukubuza kubatizwa

Uwo mukobwa ashyize Bibiliya mu isakoshi nubwo nyina arimo kumutuka.

Iyo dufashe umwanzuro wo kwiyegurira Yehova no kubatizwa, twese duhura n’ibibazo. Reba urugero. Murebe VIDEWO, hanyuma musubize ibibazo bikurikira.

VIDEWO: Urukundo nkunda Yehova rwamfashije kunesha inzitizi (5:22)

  • Ni izihe nzitizi Narangerel uvugwa muri iyi videwo yagombaga gutsinda kugira ngo akorere Yehova?

  • Urukundo akunda Yehova rwamufashije rute gutsinda izo nzitizi?

Musome mu Migani 29:25 no muri 2 Timoteyo 1:7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki kidufasha kugira ubutwari bwo gutsinda inzitizi zitubuza kubatizwa?

6. Iringire ko Yehova azagufasha

Umukobwa ubwiriza umugore ugeze mu zabukuru.

Yehova azagufasha kugira ngo umushimishe. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

VIDEWO: Yehova azagufasha (2:50)

  • Ni iki cyatumaga umuntu wigaga Bibiliya uvugwa muri iyi videwo atinya kubatizwa?

  • Ni iki yamenye kikamufasha kurushaho kwiringira Yehova?

Musome muri Yesaya 41:10, 13, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki ushobora kwizera ko uzakora ibyo wasezeranyije Yehova igihe wamwiyeguriraga?

7. Rushaho gushimira Yehova bitewe n’urukundo agukunda

Umugore urimo gusenga yiherereye.

Uko uzagenda urushako kumenya ukuntu Yehova agukunda, ni ko uzarushaho kumushimira kandi ukarushaho kwishimira kumukorera iteka ryose. Musome muri Zaburi 40:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Mu migisha Yehova yaduhaye, ni iyihe igushimisha cyane?

Umuhanuzi Yeremiya yakundaga Yehova n’Ijambo rye kandi yishimiraga cyane kwitirirwa izina rya Yehova. Yaravuze ati “Mana nyir’ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe” (Yeremiya 15:16). Subiza ibibazo bikurikira:

  • Kuki kuba Umuhamya wa Yehova bitera ishema cyane?

  • Ese wifuza kubatizwa ukaba Umuhamya wa Yehova?

  • Ese hari ikintu cyakubuza kubatizwa?

  • Utekereza ko ari iki ushigaje gukora ngo ugere ku ntego yo kubatizwa?

Umugore wabatijwe.

UKO BAMWE BABYUMVA: “Mfite ubwoba ko ndamutse mbatijwe, ntashobora gukora ibyo nasezeranyije Yehova.”

  • Ese nawe ni uko ubyumva ?

INCAMAKE

Yehova ashobora kugufasha, ugatsinda inzitizi zituma utinya kubatizwa.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ukeneye kugira ubumenyi bungana iki kugira ngo ubatizwe?

  • Ni ibihe bintu ukeneye guhindura mbere yo kubatizwa?

  • Kuki utagombye gutinya kubatizwa?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya icyo washingiraho kugira ngo ufate umwanzuro wo kubatizwa.

“Ese witeguye kubatizwa?” (Umunara w’Umurinzi, Werurwe 2020)

Menya uko watsinda inzitizi zimwe na zimwe zishobora kukubuza kubatizwa.

“Ni iki kimbuza kubatizwa?” (Umunara w’Umurinzi, Werurwe 2019)

Reba icyafashije umugabo uvugwa muri iyi videwo gutsinda inzitizi zikomeye zamubuzaga kubatizwa.

‘Ni iki kikubuza kubatizwa?’ (1:10)

Umugabo witwa Ataa yabanje gutinya kubatizwa. Reba icyatumye afata uwo mwanzuro w’ingenzi.

Ese koko ndabikwiye? (7:21)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze