Ubwoba
Gutinya; ubwoba
Ingero zo muri Bibiliya:
Kuva 32:1-4, 21-24—Aroni yemeye gukora igishushanyo cy’ikimasa cya zahabu bitewe no gutinya abantu
Mar 14:50, 66-72—Gutinya abantu byatumye intumwa zose zitererana Yesu zirahunga kandi nyuma yaho Petero avuga inshuro eshatu zose ko atamuzi
Imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza:
Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:
2Ng 20:1-17, 22-24—Umwami Yehoshafati n’abandi bari bagize ubwoko bw’Imana batinye ingabo zari nyinshi kandi zikomeye, ariko Yehova yabateye inkunga kandi arabatabara
Luka 12:4-12—Yesu yigishije abigishwa be impamvu batagombaga gutinya abantu cyangwa ngo bibaze icyo bazavuga, igihe bari kuzaba basabwe gusobanura iby’ukwizera kwabo imbere y’abategetsi