Abana; Abakiri bato
Uko Imana ibona abana
Yehova agaragaza ate ko aha agaciro abakiri bato?
Gut 6:6, 7; 14:28, 29; Zab 110:3; 127:3-5; 128:3, 4; Yak 1:27
Reba nanone: Yobu 29:12; Zab 27:10; Img 17:6
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Umuryango”
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 1:27, 28—Yehova yifuzaga ko abantu babyara bakororoka, bakuzura isi
Int 9:1—Nyuma y’Umwuzure nanone Imana yasabye abantu kubyara bakororoka, bakuzura isi
Int 33:5—Umugabo w’indahemuka witwaga Yakobo yabonaga ko abana ari impano ituruka ku Mana
Mar 10:13-16—Yesu yagaragaje ko akunda abana kimwe na Se
Yehova abona ate abantu bafata nabi abana cyangwa bakabonona?
Ni ayahe mahame ya Bibiliya agaragaza ko tutagomba kwitega ko abana bakora nk’iby’abantu bakuru?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Int 33:12-14—Yakobo yazirikanaga ko abana be bafite imbaraga nke, bityo bakaba batarashoboraga kugenda nk’abantu bakuru
Ese Imana yagombye kuryozwa ibibazo abana bahura na byo?
Yobu 34:10; Yak 1:13; 1Yh 5:19
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 5:18, 20, 23-25—Yesu yasobanuye ko icyaha ari cyo gituma abantu barwara
Rom 5:12—Intumwa Pawulo yasobanuye aho icyaha n’urupfu byaturutse
Ni iki kitwizeza ko Yehova azavanaho ibibazo abakiri bato n’abantu bakuru bahura na byo?
Ese kuba ababyeyi barakoze amakosa cyangwa bagafata nabi abana babo, bivuga ko n’abo bana baba bazakora ayo makosa cyangwa ko nta gaciro bafite?
Reba nanone: Gut 30:15, 16
Ingero zo muri Bibiliya:
2Bm 18:1-7; 2Ng 28:1-4—Hezekiya yabaye umwami ukomeye kandi w’indahemuka, nubwo se yakoraga ibikorwa bibi kandi akica abana be
2Bm 21:19-26; 22:1, 2—Yosiya yabaye umwami mwiza cyane nubwo se Amoni yari mubi
1Kor 10:11, 12—Intumwa Pawulo yavuze ko dushobora kuvana amasomo ku makosa y’abandi, ariko twe tukirinda kuyakora
Flp 2:12, 13—Intumwa Pawulo yatwibukije ko kugira ngo tuzabone agakiza tugomba kugira icyo dukora
Inshingano z’abakiri bato
Yehova abona ate abana bakibana mu rugo n’ababyeyi basenga Yehova?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Int 19:12, 15—Imwe mu mpamvu zatumye abamarayika barinda abakobwa ba Loti ni uko se yari umukiranutsi
Ese abana bagombye kumva ko kuba ababyeyi babo ari incuti za Yehova ubwo bisobanura ko na bo ari uko?
Ingero zo muri Bibiliya:
Lew 10:1-3, 8, 9—Abahungu b’Umutambyi Mukuru Aroni bashobora kuba barishwe bazira ubusinzi
1Sm 8:1-5—Nubwo Umuhanuzi Samweli yari umukiranutsi, abana be bari babi
Ni iki abana basabwa gukora kugira ngo bashimishe Yehova?
Kuki abakiri bato bagombye kujya mu materaniro?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Mat 15:32-38—Mu bo Yesu yigishaga harimo n’abana
Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko abakiri bato bamukorera?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Sm 17:4, 8-10, 41, 42, 45-51—Yehova yarwaniriye izina rye akoresheje Dawidi wari ukiri muto, atsinda umusirikare w’umugome wari igihangange
2Bm 5:1-15—Yehova yakoresheje umwana w’Umwisirayelikazi, afasha umusirikare mukuru kumenya Imana y’ukuri
Mat 21:15, 16—Yesu yahaye agaciro ibyo abana bavuze bamuha icyubahiro
Yehova abona ate abana bafite ababyeyi badasenga Yehova?
Ingero zo muri Bibiliya:
Kub 16:25, 26, 32, 33—Igihe Yehova yahanaga abagabo bari bigometse kuri Mose no ku Mutambyi Mukuru Aroni, yanahannye abari bagize imiryango yabo bari babashyigikiye
Kub 26:10, 11—Nubwo Kora yigometse akicwa, abahungu be ntibishwe; uko bigaragara byatewe n’uko bakomeje kuba indahemuka
Kuki abakiri bato bagombye guhitamo neza incuti?
Reba nanone: 2Tm 3:1-5