Kwihana
Kuki abantu bose bagomba kwihana kandi bagasaba Yehova imbabazi?
Reba nanone: Ibk 26:20
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 18:9-14—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo agaragaze impamvu tuba tugomba kwatura ibyaha yacu kandi tugasenga Imana tuyisaba ko yadufasha
Rom 7:15-25—Nubwo Pawulo yari intumwa kandi akaba yari afite ukwizera gukomeye, yakomeje guhangana n’ibyifuzo bibi byo gukora ibyaha
Bibiliya igaragaza ko Yehova abona ate abantu bihana?
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 15:1-10—Yesu yakoresheje imigani kugira ngo agaragaze ko Yehova n’abamarayika bishima iyo umunyabyaha yihannye
Luka 19:1-10—Zakayo wamburaga abantu bitewe ni uko yari umukuru w’abasoresha, yarihannye kandi arahinduka bituma Imana imubabarira
Twagaragaza dute ko twihannye by’ukuri?
Ezk 18:21-23; Ibk 3:19; Efe 4:17, 22-24; Kol 3:5-10
Reba nanone: 1Pt 4:1-3
Ni gute ubumenyi nyakuri bufasha umuntu kwihana by’ukuri?
Rom 12:2; Kol 3:9, 10; 2Tm 2:25
Ingero zo muri Bibiliya:
Ibk 17:29-31—Intumwa Pawulo yabwiye Abanyatene ko gusenga ibigirwamana babiterwaga n’ubumenyi buke maze abashishikariza kwihana
1Tm 1:12-15—Mbere y’uko intumwa Pawulo agira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yesu Kristo, yari yarakoze ibyaha bikomeye
Kwihana bifite akahe kamaro?
Kuki twakwizera ko nitwihana Yehova azatubabarira, nubwo twaba twarakoze ibyaha inshuro nyinshi?
Ni iki Yehova akorera abantu batura ibyaha byabo kandi bakabireka?
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Imbabazi”
Kuki kwihana birenze gusaba imbabazi cyangwa kumva ubabajwe n’icyaha wakoze?
2Ng 7:14; Img 28:13; Ezk 18:30, 31; 33:14-16; Mat 3:8; Ibk 3:19; 26:20
Ingero zo muri Bibiliya:
2Ng 33:1-6, 10-16—Umwami Manase yamaze igihe akora ibyaha, ariko nyuma yicishije bugufi arihana, asenga Yehova kenshi kandi ntiyongera gukora ibyo byaha
Zab 32:1-6; 51:1-4, 17—Umwami Dawidi yagaragaje ko yihannye igihe yababazwaga cyane n’ibyaha bye, akabyatura kandi agasenga Yehova amusaba imbabazi, anagaragaza ko ari we yacumuyeho
Mu gihe umuntu adukoshereje ariko akihana, kuki tugomba kumubabarira?
Mat 6:14, 15; 18:21, 22; Luka 17:3, 4
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kubabarira”