Ese Yesu ni we Mana Ishoborabyose?
Dore ibisubizo abantu bakunze gutanga:
▪ “Yee, Yesu ni Imana Ishoborabyose.”
▪ “Yesu yari Imana yigize umuntu.”
Ni iki Yesu yabivuzeho?
▪ “Niba munkunda munezezwe n’uko ngiye kwa Data, kuko Data anduta” (Yohana 14:28). Yesu yiyemereye ko we na Se batangana.
▪ “Ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So, no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu” (Yohana 20:17). Yesu ntiyavuze ko we ubwe ari Imana, ahubwo yavuze ko Imana iri ukwayo, na we akaba ukwe.
▪ “Sinavuze ibyo nibwirije, ahubwo Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga” (Yohana 12:49). Inyigisho za Yesu si we zaturukagaho, ahubwo zaturukaga kuri Se.
YESU yavuze ko ari Umwana w’Imana; ntiyavuze ko ari Imana Ishoborabyose. None se niba Yesu yari Imana, ni nde yasengaga igihe yari ku isi (Matayo 14:23; 26:26-29)? Ibyo ari byose igihe yasengaga, ntiyarimo ajijisha abantu yigira nk’aho arimo avugana n’undi muntu!
Igihe abigishwa babiri ba Yesu bamusabaga imyanya y’icyubahiro mu Bwami bwe, yarabashubije ati “kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Data yabiteguriye” (Matayo 20:23). Ese Yesu yarababeshyaga igihe yababwiraga ko nta bubasha yari afite bwo kubaha ibyo bamusabaga? Oya rwose. Ahubwo, yemeye yicishije bugufi ko Imana yonyine ari yo ifite ububasha bwo gufata imyanzuro nk’iyo. Ndetse Yesu yavuze ko hari ibintu, ari we ari n’abamarayika batari bazi, byari bizwi na Se wenyine.—Mariko 13:32.
Ese Imana yarutaga Yesu igihe Yesu yari akiri ku isi gusa? Oya. Na nyuma y’aho Yesu apfiriye hanyuma akazuka, Bibiliya yavuze ko Imana imuruta. Intumwa Pawulo yatwibukije ko ‘umutware wa Kristo ari Imana’ (1 Abakorinto 11:3). Bibiliya ivuga ko mu gihe kiri imbere ‘ibintu byose nibimara kugandukira [Kristo], icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.’—1 Abakorinto 15:28.
Biragaragara neza ko Yesu atari we Mana Ishoborabyose. Ni yo mpamvu yitaga Se ‘Imana ye.’—Ibyahishuwe 3:2, 12; 2 Abakorinto 1:3, 4.a
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’iyo ngingo, reba ku ipaji ya 201-204 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
Yesu yavuze ko hari ibintu, ari we ari n’abamarayika batari bazi, byari bizwi na Se wenyine