ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/1 pp. 4-8
  • Abakristo b’ukuri bubaha Ijambo ry’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abakristo b’ukuri bubaha Ijambo ry’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IKIBAZO GIKOMEYE KIBONERWA UMUTI
  • ITANDUKANIRO RIGARAGARA
  • “INGANO” N’“URUMAMFU” BIKURANA
  • ‘IJAMBO RY’IMANA NTIRIBOSHYWE’
  • Ubuhakanyi bwazitiye inzira ijya ku Mana
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Ababyeyi ba Kiliziya—Mbese, baharaniraga ukuri kwa Bibiliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Itorero ry’Ukuli n’ Urufatiro Rwayo
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Abakristo ba mbere n’Amategeko ya Mose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/1 pp. 4-8

Abakristo b’ukuri bubaha Ijambo ry’Imana

“Ijambo ryawe ni ukuri.”​—YOH 17:17.

WITE KU NGINGO ZIKURIKIRA:

  • Ni mu buhe buryo inama yabereye i Yerusalemu mu mwaka wa 49 itandukanye n’inama za Kiliziya zagiye zikorwa nyuma yaho?

  • Ni abahe bantu barwaniriye Ijambo ry’Imana hagati y’umwaka wa 500 n’uwa 1500?

  • Abakristo bizerwa bo mu mpera z’imyaka ya 1800 bigaga Bibiliya bate, kandi se kuki ubwo buryo bwari bwiza?

1. Vuga ikintu cy’ingenzi wowe ubwawe ubona ko gitandukanya Abahamya ba Yehova n’andi madini.

TEKEREZA igihe waganiraga bwa mbere n’Umuhamya wa Yehova. Ni iki wibuka mu kiganiro mwagiranye? Abenshi muri twe bashobora gusubiza ko batangajwe n’uko buri kibazo bamubazaga yabasubizaga akoresheje Bibiliya. Twishimiye kumenya umugambi Imana ifitiye isi, uko bitugendekera iyo dupfuye n’uko bizagendekera abo dukunda bapfuye.

2. Zimwe mu mpamvu zatumye wishimira Bibiliya ni izihe?

2 Icyakora uko twakomezaga kwiga Bibiliya, twamenye ko idasubiza gusa ibibazo twibaza ku birebana n’ubuzima, urupfu n’igihe kizaza. Twasobanukiwe ko Bibiliya ari cyo gitabo cy’ingirakamaro kurusha ibindi byose. Inama itanga zihora zihuje n’igihe, kandi abazikurikiza bagira imibereho myiza irangwa n’ibyishimo. (Soma muri Zaburi ya 1:1-3.) Igihe cyose Abakristo b’ukuri ntibagiye bemera Bibiliya ‘nk’ijambo ry’abantu, ahubwo bemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko’ (1 Tes 2:13). Gusuzuma muri make ibintu byabaye mu mateka biratugaragariza itandukaniro riri hagati y’abantu bubaha Ijambo ry’Imana by’ukuri n’abataryubaha.

IKIBAZO GIKOMEYE KIBONERWA UMUTI

3. Ni ikihe kibazo cyateje amacakubiri mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, kandi se kuki kugikemura bitari byoroshye?

3 Hari ikibazo cyavutse cyahungabanyije ubumwe bw’itorero rya gikristo ubwo Umunyamahanga wa mbere utarakebwe, ari we Koruneliyo, yari amaze gusukwaho umwuka. Icyo kibazo cyamaze imyaka igera kuri 13. Muri icyo gihe, Abanyamahanga benshi bahindukaga Abakristo. Ikibazo cyari icyo kumenya niba abagabo baragombaga gukebwa mu buryo buhuje n’umugenzo w’Abayahudi mbere y’uko babatizwa. Gusubiza icyo kibazo ntibyari byoroheye Umuyahudi. Umuyahudi wakurikizaga Amategeko yashoboraga ate gufata Umunyamahanga nk’umuvandimwe we, kandi atarashoboraga no kwinjira mu nzu ye? Icyo gihe Abakristo b’Abayahudi baratotezwaga cyane bitewe n’uko baretse idini bahozemo. Iyo batangira gufata Abanyamahanga batakebwe nk’abavandimwe babo, byari kubatandukanya cyane n’Abayahudi bakurikizaga Amategeko, bigatuma barushaho kubatoteza.—Gal 2:11-14.

4. Ni ba nde basabwe gukemura icyo kibazo, kandi se ni ibihe bibazo abandi bashoboraga kwibaza?

4 Mu mwaka wa 49, intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, na bo ubwabo bari Abayahudi bakebwe, ‘bateraniye hamwe kugira ngo basuzume icyo kibazo’ (Ibyak 15:6). Iyo nama bakoze ntiyaranzwe n’impaka z’iby’idini zirambirana, z’ibintu bidafite akamaro, ahubwo cyari ikiganiro gishishikaje gishingiye ku nyigisho za Bibiliya. Buri wese mu bari aho yavuze uko yabonaga icyo kibazo. Ese ibyifuzo by’umuntu ku giti cye cyangwa ibitekerezo bishingiye ku rwikekwe ni byo bari gukurikiza bafata umwanzuro? Ese abasaza byarebaga bari kureka gufata umwanzuro bagategereza ko imimerere Abakristo bo muri Isirayeli barimo irushaho kuba myiza? Cyangwa bari kugira icyo bemeranyaho nubwo mu by’ukuri bari kuba bazi ko kidakwiriye, kugira ngo gusa bagire umwanzuro bafata?

5. Ni mu buhe buryo inama yabereye i Yerusalemu mu mwaka wa 49 yari itandukanye cyane n’inama za Kiliziya zagiye ziba mu binyejana byakurikiyeho?

5 Mu nama z’amadini ziba muri iki gihe, birasanzwe ko abayobozi bayo bemera ibitekerezo baba bazi ko atari ukuri, kugira ngo gusa bagere ku mwanzuro. Hari n’abagerageza gutuma abandi bashyigikira ibitekerezo byabo. Icyakora, muri iyo nama y’i Yerusalemu ho si uko byagenze, ariko bageze ku mwanzuro bose bumvikanagaho. Kuki ibyo byashobotse? Nubwo buri wese mu bari aho yari afite uko yumva ibintu, bose bubahaga Ijambo ry’Imana, kandi ibyo byanditswe byera ni byo byarimo igisubizo cy’icyo kibazo.​—Soma muri Zaburi ya 119:97-101.

6, 7. Ibyanditswe byakoreshejwe bite mu gukemura ikibazo cyo gukebwa?

6 Amagambo avugwa muri Amosi 9:11, 12 ni yo yabafashije gukemura icyo kibazo. Ayo magambo yasubiwemo mu Byakozwe 15:16, 17, hagira hati “nzahindukira nubake ingando ya Dawidi yaguye; kandi nzongera nubake amatongo yayo, nongere nyihagarike, kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova babishishikariye, bafatanyije n’abo mu mahanga yose bitirirwa izina ryanjye, ni ko Yehova avuga.”

7 Hari uwavuga ati “ariko iyo mirongo ntivuga ko Abanyamahanga bizeye batagombaga gukebwa.” Ibyo ni ukuri. Icyakora, Abakristo b’Abayahudi bo bumvise icyo yashakaga kuvuga. Ntibabonaga ko Abanyamahanga bakebwe ari “abo mu mahanga,” ahubwo babonaga ko ari abavandimwe babo (Kuva 12:48, 49). Urugero, dukurikije ubuhinduzi bumwe bwa Bibiliya, muri Esiteri 8:17 hagira hati “Abanyamahanga benshi barakebwe, bahinduka Abayahudi” (Bibiliya ya Septante yahinduwe n’uwitwa Bagster). Ku bw’ibyo, icyo Ibyanditswe byavuze cyarumvikanaga neza. Abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli (ari bo Bayahudi n’abakebwe bahindukiriye idini ry’Abayahudi) bafatanyije “n’abo mu mahanga yose” (ari bo Banyamahanga batakebwe) bari kuba ubwoko bumwe bwitirirwa izina ry’Imana. Bityo rero, ntibyari ngombwa ko Abanyamahanga bifuzaga kuba Abakristo bakebwa.

8. Kuki umwanzuro wafashwe icyo gihe wasabaga kugira ubutwari?

8 Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo byatumye Abakristo b’imitima itaryarya ‘bahuriza ku mwanzuro umwe’ (Ibyak 15:25). Nubwo uwo mwanzuro washoboraga gutuma Abakristo b’Abayahudi barushaho gutotezwa, abari abizerwa bashyigikiye byimazeyo uwo mwanzuro wari ushingiye kuri Bibiliya.—Ibyak 16:4, 5.

ITANDUKANIRO RIGARAGARA

9. Ni iyihe mpamvu ikomeye yatumye ugusenga k’ukuri kwandura, kandi se ni iyihe nyigisho y’ibanze yagoretswe?

9 Intumwa Pawulo yahanuye ko nyuma yo gupfa kw’intumwa, inyigisho za gikristo zari kwanduzwa n’iz’ikinyoma. (Soma mu 2 Abatesalonike 2:3, 7.) Mu batari kwihanganira “inyigisho nzima” hari kuba harimo n’abafite inshingano (2 Tim 4:3). Pawulo yaburiye abasaza bo mu gihe cye ati “muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa” (Ibyak 20:30). Hari igitabo cyavuze impamvu ikomeye yatumye bagoreka ukuri kigira kiti “Abakristo bari barize filozofiya ya kigiriki batangiye gusobanura imyizerere yabo bakoresheje iyo filozofiya. Ibyo byatumaga bumva batewe ishema n’ibyo bize kandi bakumva ko byari gutuma abapagani bari barize bahinduka Abakristo” (The New Encyclopædia Britannica). Inyigisho y’ingenzi yagoretswe kugira ngo ihuze n’inyigisho za gipagani, ni ihereranye n’uwo Yesu Kristo ari we. Bibiliya ivuga ko ari Umwana w’Imana, ariko abakundaga filozofiya ya kigiriki bo bemezaga ko ari Imana.

10. Ikibazo cyo kumenya uwo Kristo ari we cyashoboraga gukemurwa gite?

10 Abayobozi ba Kiliziya bagiye bajya impaka kenshi kuri icyo kibazo mu nama zabo. Icyo kibazo kiba cyarakemutse mu buryo bworoshye iyo ababaga bari muri izo nama baza guha agaciro Ibyanditswe nk’uko bikwiriye, ariko abenshi ntibigeze babikora. Mu by’ukuri, bajyaga muri izo nama barangije gufata umwanzuro, kandi bazivagamo barushijeho kuwukomeraho. Akenshi imyanzuro yafatirwaga muri izo nama ntiyabaga ishingiye ku Byanditswe.

11. Ibitekerezo by’abo bita Ababyeyi ba Kiliziya byahabwaga agaciro mu rugero rungana iki, kandi kuki?

11 Kuki batasuzumaga Ibyanditswe mu buryo bwitondewe? Intiti yitwa Charles Freeman yashubije avuga ko abantu bemeraga ko Yesu ari Imana “baburaga aho bahera bahakana amagambo Yesu yagiye avuga agaragaza ko Imana Data imuruta.” Ibyo byatumye abayobozi ba Kiliziya baha agaciro kenshi imigenzo yayo n’ibitekerezo by’abantu kuruta Amavanjiri. Kugeza n’uyu munsi, abayobozi ba Kiliziya benshi babona ko amagambo atarahumetswe y’abo bita Ababyeyi ba Kiliziya afite agaciro kurusha Ijambo ry’Imana. Niba warigeze kuganira n’umuntu wize seminari ku birebana n’inyigisho y’Ubutatu, nawe ushobora kuba warabyiboneye.

12. Umwami w’abami yagize izihe ngaruka kuri Kiliziya?

12 Ikintu cyagiye kiranga izo nama ni uko abami b’abami b’Abaroma bazigiragamo uruhare cyane. Ku birebana n’ibyo, Umwarimu muri kaminuza witwa Richard E. Rubenstein yanditse iby’Inama y’i Nicée agira ati “Konsitantino yari yaratonesheje [abasenyeri] kandi arabakiza birenze uko bashoboraga kubitekereza. Mu gihe kitageze ku mwaka, uwo mwami w’abami mushya yari yaratumye basubirana kiliziya hafi ya zose cyangwa yarongeye kuzubaka, abasubiza ku mirimo yabo kandi yongera kubahesha icyubahiro . . . Yari yarahaye abakuru ba Kiliziya icyubahiro cyahabwaga abatambyi b’abapagani.” Ibyo byatumye “Konsitantino agira ijambo muri iyo Nama y’i Nicée, ndetse wenda ategeka uko ibintu byagombaga gukorwa.” Charles Freeman na we yagize ati “kuva icyo gihe umwami w’abami yarushijeho kugira ijambo muri Kiliziya. Yatumye igira imbaraga kandi ibitekerezo bye bigira ingaruka ku nyigisho zayo.”—Soma muri Yakobo 4:4.

13. Utekereza ko ari iki cyatumye abayobozi ba Kiliziya bo mu binyejana byakurikiyeho banga kwemera inyigisho zisobanutse neza za Bibiliya?

13 Nubwo kumenya uwo Yesu Kristo ari we byagoye abakuru ba Kiliziya, abenshi muri rubanda rusanzwe bo ntibyabagoye. Kubera ko bo batari bashishikajwe no kubona amafaranga y’umwami w’abami cyangwa imyanya y’icyubahiro muri Kiliziya, bashoboraga kubona ibintu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe. Kandi koko ni ko byagenze. Umuhanga mu bya tewolojiya wo muri icyo gihe witwaga Grégoire w’i Nysse yanenze abantu bo muri rubanda rwa giseseka agira ati “abacuruza imyenda, abavunja amafaranga n’abacuruza muri za butike bose ni abahanga mu bya tewolojiya. Iyo ubajije uko bakuvunjira, haba hari umuhanga mu bya filozofiya ugusobanurira aho Umwana atandukaniye na Data. Iyo ubajije igiciro cy’umugati bagusubiza ko Data aruta Umwana. Iyo ubajije umukozi niba aho kogera habonetse, agusubiza ko Umwana yaremwe nta kintu cyifashishijwe.” Koko rero, mu buryo bunyuranye n’uko abakuru ba Kiliziya babigenzaga, ibyo abenshi muri rubanda rusanzwe bavugaga byabaga bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Byari kuba byiza iyo Grégoire na bagenzi be babatega amatwi!

“INGANO” N’“URUMAMFU” BIKURANA

14. Kuki dushobora kuvuga ko uhereye mu kinyejana cya mbere, buri gihe ku isi habaga hari Abakristo basutsweho umwuka b’imitima itaryarya?

14 Mu mugani wa Yesu, yagaragaje ko uhereye mu kinyejana cya mbere, buri gihe ku isi hari kubaho Abakristo basutsweho umwuka by’ukuri. Yabagereranyije n’“ingano” zakuranye n’“urumamfu” (Mat 13:30). Birumvikana ko tudashobora kuvuga twemeza ko abantu aba n’aba cyangwa abari bagize itsinda iri n’iri ari abasutsweho umwuka bagereranywa n’ingano, ariko dushobora kwemeza ko buri gihe hagiye habaho abantu bavuganiye Ijambo ry’Imana babigiranye ubutwari, kandi bagashyira ahabona inyigisho za Kiliziya zidashingiye ku Byanditswe. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.

15, 16. Vuga amazina ya bamwe mu bantu bagaragaje ko bubahaga Ijambo ry’Imana.

15 Musenyeri mukuru Agobard w’i Lyon mu Bufaransa (wabayeho hagati y’umwaka wa 779 n’uwa 840), yarwanyije ibyo gusenga amashusho, kwitirira za kiliziya abatagatifu, arwanya na za liturujiya n’imigenzo ya Kiliziya bidashingiye ku Byanditswe. Musenyeri Claudius wabayeho mu gihe kimwe na we, yarwanyije imigenzo ya Kiliziya, gusenga abatagatifu no guha icyubahiro ibisigazwa byabo. Mu kinyejana cya 11, Umudiyakoni Mukuru witwaga Bérenger w’i Tours, mu Bufaransa, yaciwe muri Kiliziya azira ko yanze inyigisho ya Gatolika ivuga ko umugati na divayi bihinduka mu buryo bw’igitangaza umubiri n’amaraso bya Kristo. Yanavugaga ko Bibiliya ifite agaciro kuruta imihango ya Kiliziya.

16 Mu kinyejana cya 12 haje abandi bantu babiri bakundaga ukuri kwa Bibiliya, ari bo Pierre w’i Bruys na Henri w’i Lausanne. Pierre yaretse kuba umupadiri kuko yabonaga ko inyigisho za Kiliziya Gatolika, urugero nko kubatiza impinja, kuvuga ko umugati na divayi bihinduka mu buryo bw’igitangaza umubiri n’amaraso bya Kristo, gusabira abapfuye no gusenga umusaraba bidahuza n’Ibyanditswe. Mu mwaka wa 1140, Pierre yishwe azira ukwizera kwe. Henri wari warihaye Imana yarwanyije ibikorwa bibi byakorerwaga muri Kiliziya, hamwe n’imihango ya Kiliziya n’inyigisho zimwe na zimwe zo muri liturujiya bidashingiye ku Byanditswe. Yafashwe mu mwaka wa 1148 akatirwa igifungo cya burundu.

17. Ni ibihe bintu by’ingenzi byakozwe na Valdo n’abayoboke be?

17 Igihe Pierre w’i Bruys yatwikwaga ari muzima azira ko yari yatinyutse kunenga Kiliziya, hari undi muntu wavutse wari kugira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ukuri ko muri Bibiliya. Yitwaga Valdès cyangwa Valdo.a Nubwo we atari umuyobozi muri Kiliziya nka Pierre w’i Bruys na Henri w’i Lausanne, yahaga agaciro Ijambo ry’Imana ku buryo yaretse ubutunzi yari afite kugira ngo yite ku murimo wo guhindura ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya mu rurimi rwavugwaga n’abantu benshi bo mu burasirazuba bw’amajyepfo y’u Bufaransa. Bamwe bashimishijwe cyane no kumva ubutumwa bwa Bibiliya mu rurimi rwabo ku buryo na bo baretse imitungo yabo, maze biyemeza kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya. Ibyo byarakaje cyane abayobozi ba Kiliziya. Mu mwaka wa 1184, abo bagabo n’abagore barangwaga n’ishyaka, baje kwitwa Abavoduwa, papa yabaciye mu Kiliziya, musenyeri na we abirukana mu ngo zabo. Mu by’ukuri, ibyo byatumye ubutumwa bwa Bibiliya bugera mu tundi duce. Amaherezo, abayoboke ba Valdo, aba Pierre w’i Bruys n’aba Henri w’i Lausanne hamwe n’abandi bantu bitandukanyije na Kiliziya, bakwirakwiye mu bice byinshi by’u Burayi. Hari abandi bantu barwaniriye ukuri ko muri Bibiliya baje kubaho mu binyejana byakurikiyeho: John Wycliffe (wabayeho ahagana mu mwaka wa 1330 kugeza mu wa 1384), William Tyndale (wabayeho ahagana mu mwaka wa 1494 kugeza mu wa 1536), Henry Grew (wabayeho hagati y’umwaka wa 1781 n’uwa 1862) na George Storrs (wabayeho hagati y’umwaka wa 1796 n’uwa 1879).

‘IJAMBO RY’IMANA NTIRIBOSHYWE’

18. Sobanura uko abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bo mu kinyejana cya 19 bayigaga, n’impamvu ubwo buryo bwari bwiza.

18 Abanzi b’ukuri kwa Bibiliya bakoze uko bashoboye kose kugira ngo kudakwirakwira, ariko biba iby’ubusa. Muri 2 Timoteyo 2:9 hagira hati ‘ijambo ry’Imana ntiriboshywe.’ Mu mwaka wa 1870, itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya batangiye gushaka ukuri. Bayigaga bate? Umwe yabazaga ikibazo, maze bakakiganiraho. Bashakaga imirongo y’Ibyanditswe yose ifitanye isano n’icyo kibazo, hanyuma babona ko yose ihuje, bagafata umwanzuro kandi bakawandika. Ese ntuterwa inkunga no kumenya ko kimwe n’intumwa n’abasaza bo mu kinyejana cya mbere, abo bagabo bizerwa, ari bo “bakurambere bacu bo mu buryo bw’umwuka” babayeho mu mpera z’imyaka ya 1800, bari bariyemeje guhuza imyizerere yabo n’Ijambo ry’Imana?

19. Isomo ry’umwaka wa 2012 ni irihe, kandi se kuki rikwiriye?

19 Muri iki gihe nabwo, imyizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya. Kubera iyo mpamvu, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yahisemo ko isomo ry’umwaka wa 2012 rishingira ku magambo Yesu yavuganye icyizere, agira ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yoh 17:17). Kubera ko umuntu wese wifuza kwemerwa n’Imana agomba kugendera mu kuri, nimucyo twese dukomeze kwihatira kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Hari ubwo Valdo bamwitaga Pierre Valdès cyangwa Peter Waldo, ariko irindi zina rye ntirizwi neza.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

Isomo ry’umwaka wa 2012 rigira riti “ijambo ryawe ni ukuri.”—Yoh 17:17

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Valdo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Wycliffe

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Tyndale

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Grew

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Storrs

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze