‘Nabasha nte kubwiriza?’
Ku isi hose dufite ingero zihebuje z’abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kubwiriza ari indahemuka, nubwo bahanganye n’ibibazo by’uburwayi. Reka dufate urugero rwa Dalia uba i Vilnius mu murwa mukuru wa Lituwaniya.
Dalia ni mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 35. Kuva akivuka, yarwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko yatumye amugara kandi ntabashe kuvuga neza. Ku bw’ibyo, abagize umuryango we ni bo bonyine bashobora kumva ibyo avuga. Dalia abana na nyina umwitaho witwa Galina. Nubwo Dalia yagiye agira ingorane n’imihangayiko mu mibereho ye, akomeza kurangwa n’icyizere. Biterwa n’iki?
Galina yabisobanuye agira ati “mu mwaka wa 1999, mubyara wanjye witwa Apolonija yaje kudusura. Twabonye ko Apolonija, akaba ari Umuhamya wa Yehova, yari azi Bibiliya neza, maze Dalia atangira kumubaza ibibazo byinshi. Bidatinze, Dalia yatangiye kwiga Bibiliya. Rimwe na rimwe, nifatanyaga na bo kugira ngo nsobanurire Apolonija ibyo Dalia yavugaga. Ariko nabonye ko ibyo yigaga byose byamugiriraga akamaro. Nanjye naje gusaba ko yanyigisha Bibiliya.”
Uko Dalia yagendaga asobanukirwa inyigisho za Bibiliya, hari ikibazo cyakomezaga kumubuza amahwemo. Amaherezo, yaratoboye abaza Apolonija ati “umuntu nkanjye wamugaye, yabasha ate kubwiriza” (Mat 28:19, 20)? Apolonija yahumurije Dalia agira ati “ntugire ubwoba. Yehova azagufasha.” Koko rero, Yehova aramufasha.
None se Dalia abwiriza ate? Hari uburyo bwinshi akoresha. Bashiki bacu b’Abakristo bamufasha gutegura amabaruwa akubiyemo ubutumwa bwo muri Bibiliya. Dalia abanza kubwira abo bashiki bacu ibyo ashaka ko bamwandikira. Hanyuma, bandika ibaruwa irimo ibitekerezo bye. Nanone kandi, Dalia abwiriza abantu aboherereza ubutumwa kuri telefoni ye. Byongeye kandi, iyo ikirere kimeze neza, abagize itorero bamujyana kubwiriza mu muhanda no mu busitani bwo hafi aho, ahakunze kuba hari abantu benshi.
Dalia na nyina bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Bombi biyeguriye Yehova, babatizwa mu Gushyingo 2004. Mu kwezi kwa Nzeri 2008, i Vilnius havutse itsinda rikoresha ururimi rw’igipolonye. Kubera ko iryo tsinda ryari rikeneye ababwiriza b’Ubwami, Dalia na nyina bagiye kwifatanya na ryo. Dalia yagize ati “hari amezi mba mpangayitse iyo ntarajya kubwiriza. Ariko iyo maze kubibwira Yehova mu isengesho, mbona umuntu umpa gahunda yo kujyana na we kubwiriza.” Uwo mushiki wacu yumva ameze ate ku birebana n’imimerere arimo? Yagize ati “iyo ndwara yamugaje umubiri, ariko mfite ubwenge buzima. Nshimishwa cyane no kubwira abandi ibyerekeye Yehova.”