Icyo wakora kugira ngo kwiyigisha birusheho kugushimisha no kukugirira akamaro
Twakora iki kugira ngo kwiyigisha Bibiliya birusheho kudushimisha? Ni iki twakora kugira ngo bitugirire akamaro? Nimucyo dusuzume muri make ibintu bitatu by’ingenzi byadufasha kurushaho kungukirwa no kwiyigisha Bibiliya.
1 GUSENGA: ikintu cya mbere tugomba gukora ni ugusenga (Zab 42:8). Kubera iki? Twagombye kubona ko kwiga Ijambo ry’Imana ari kimwe mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Ku bw’ibyo, tugomba gusenga Yehova kugira ngo aduhe umwuka wera we kandi atume tugira imitekerereze myiza (Luka 11:13). Barbara umaze igihe kirekire ari umumisiyonari yagize ati “buri gihe mbere yo gusoma Bibiliya cyangwa kuyiyigisha, mbanza gusenga. Iyo maze gusenga, numva ko ndi kumwe na Yehova kandi ko yemera ibyo ndimo nkora.” Gusenga mbere yo kwiyigisha bituma ubwenge bwacu n’umutima wacu byakira ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka tuba tugiye kwigaburira.
2 GUTEKEREZA: hari abasoma Ijambo ry’Imana bahushura, bitewe no kubura igihe. Icyakora, ibyo bituma batungukirwa nk’uko byakagombye. Carlos umaze imyaka isaga 50 akorera Yehova yiboneye ko iyo afashe igihe cyo gutekereza ku byo yasomye, birushaho kumugirira akamaro. Yagize ati “ubu nsoma amapaji make ya Bibiliya, ni ukuvuga amapaji nk’abiri buri munsi. Hanyuma mfata umwanya uhagije wo gutekereza ku byo nasomye kugira ngo nkuremo amasomo y’ingenzi” (Zab 77:12). Iyo dufashe igihe cyo gutekereza ku byo twasomye, turushaho kumenya ibyo Imana ishaka no kubisobanukirwa.—Kolo 1:9-11.
3 GUSHYIRA MU BIKORWA: iyo tubona akamaro k’ikintu, turushaho kugiha agaciro. Uko ni na ko bimeze ku birebana no kwiga Bibiliya. Hari umuvandimwe ukiri muto witwa Gabriel ufite akamenyero ko kwiyigisha Bibiliya wagize ati “kwiyigisha Bibiliya bimfasha gukemura ibibazo mpura na byo buri munsi, kandi bituma mbasha gufasha abandi.” Yongeyeho ati “ngerageza gushyira mu bikorwa ibyo nize byose” (Guteg 11:18; Yos 1:8). Koko rero, dushobora kugira ubumenyi bwinshi buva ku Mana kandi tukabushyira mu bikorwa.—Imig 2:1-5.
ISUBIRAMO: dufite imigisha yo kuba dushobora kugira ubumenyi Yehova atanga, we Soko y’ubwenge bwose (Rom 11:33). Ku bw’ibyo, ubutaha nujya kwiyigisha, uzabanze usenge Yehova maze umusabe umwuka wera we no kugira imitekerereze myiza. Hanyuma mu gihe usoma, uzajye unyuzamo ufate akanya ko gutekereza ku byo usoma. Nanone kandi, ujye ukomeza gushyira mu bikorwa ibyo wiga. Niwubahiriza ibyo bintu by’ingenzi, uzibonera ko kwiyigisha Bibiliya bizarushaho kugushimisha no kukugirira akamaro.