ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/1 pp. 31-32
  • Twifuza kubungabunga ibintu by’agaciro byaranze amateka yacu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twifuza kubungabunga ibintu by’agaciro byaranze amateka yacu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • ICYO TWAKWITA ALUBUMU Y’UMURYANGO N’UMURAGE WAWO
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/1 pp. 31-32

Ububiko bwacu

Twifuza kubungabunga ibintu by’agaciro byaranze amateka yacu

AMATEKA y’abagize ubwoko bwa Yehova agaragaza ko bamaze igihe kirekire bamukorera kandi rwose arashishikaje. Ayo mateka ashishikaje ntituyasanga gusa mu nyandiko zacu, ahubwo tunayamenyera ku mafoto, mu mabaruwa, mu nkuru zavuzwe na ba nyir’ubwite, no mu bindi bintu byagiye bikorwa n’abantu batandukanye byakoreshwaga muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana, mu murimo wo kubwiriza n’ahandi. Ariko se kubika ibyo bintu no kongera gusuzuma amateka yacu bitumariye iki? Muri Isirayeli ya kera, abatware b’imiryango bagombaga kubwira abana babo amategeko n’ibintu bitangaje Yehova yabakoreye, kugira ngo “biringire Imana.”—Zab 78:1-7.

Gukora ubushakashatsi hifashishijwe inyandiko za kera ziri mu bubiko byagiye bigira uruhare mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Urugero, igihe abanzi bageragezaga guhagarika imirimo yo kubaka urusengero i Yerusalemu, ubushakashatsi bwakozwe ku nyandiko za kera zari mu bubiko bwo muri Ekibatana, umurwa mukuru w’Abamedi, bwatumye haboneka inyandiko yari yaranditswe n’Umwami Kuro, yatangaga uburenganzira bwo kurwubaka (Ezira 6:1-4, 12). Ibyo byatumye urusengero rwongera kubakwa nk’uko Imana yabishakaga. Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka, na we ‘yagenzuye [ibintu] abyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira,’ yifashishije inyandiko za kera zari mu bubiko.—Luka 1:1-4.

Inteko Nyobozi ishishikazwa cyane n’amateka yacu ya gitewokarasi. Hari umwe mu bagize Inteko Nyobozi wasobanuye impamvu dukwiriye kubungabunga ibintu byaranze amateka yacu, bigafotorwa kandi hagakorwa inyandiko ibiherekeje, bityo ngo bizamenyeshwe abandi, agira ati “kugira ngo tumenye aho tujya, tugomba kumenya aho twavuye.” Kugira ngo ibyo bigerweho, ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, New York, hashyizweho Urwego Rushinzwe Kubika Inyandiko ruyoborwa na Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi.

ICYO TWAKWITA ALUBUMU Y’UMURYANGO N’UMURAGE WAWO

Uko igihe gihita, ibya kera bigenda byibagirana, kandi abenshi muri twe bashobora kubabazwa n’uko batagiye bandika cyangwa ngo babike amafoto y’ibintu byose byagiye biba mu muryango wabo. Urwego Rushinzwe Kubika Inyandiko rurakorana umwete kugira ngo rubungabunge ibintu by’agaciro bidasiba kwiyongera byaranze amateka yacu, rubifotore kandi rukore inyandiko ibiherekeje. Umuntu ashobora kuvuga ko amafoto abitswe neza n’urwo rwego ari nka alubumu y’umuryango wacu. Ibitabo byacu bya kera, inkuru zishishikaje abantu bivugiye zigaragaza ibyababayeho, n’ibintu by’agaciro kenshi byagiye bikoreshwa n’umuteguro, ni bimwe mu bintu by’agaciro bibitswe. Ibyo bintu ni nk’umurage utuma tumenya ibyaranze amateka yacu kandi bituma twiringira ko umuryango wacu wo mu buryo bw’umwuka uzakomeza kujya mbere.

Tugutumiriye gusuzuma ibirebana n’Urwego Rushinzwe Kubika Inyandiko binyuriye ku ngingo nshya ifite umutwe uvuga ngo “Ububiko Bwacu.” Izajya isohoka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa. Urugero, mu igazeti izakurikira iyi, turateganya kuzashyiramo inkuru iherekejwe n’amafoto izasubiza ibi bibazo: Umuseke w’imyaka igihumbi watwarwaga ku igare ni iki, kandi se wakoreshwaga na nde? Wakoreshejwe ryari, kandi se wari ugamije iki?

Kimwe n’uko alubumu y’umuryango iwibutsa ibintu byahise, ibiri mu bubiko bwacu bitubwira byinshi ku bihereranye natwe ubwacu n’abatubanjirije kumenya ukuri, ni ukuvuga ukwizera n’ubutwari bagaragaje, ibyishimo bagize n’ingorane bahuye na zo mu murimo bakoreraga Data wo mu ijuru wuje urukundo, kandi bikatubwira uburyo Imana yagiye iyobora ubwoko bwayo ikanabufasha (Guteg 33:27). Twiringiye ko Yehova azakomeza guhira imihati dushyiraho kugira ngo tubungabunge ibintu byaranze amateka y’umuteguro wacu, bityo turusheho kunga ubumwe no kugira imbaraga zo gukora ibyo ashaka.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Uko urwo rwego rukora

Mu gihe hategurwa ibitabo byacu, za DVD n’izindi nyandiko zishingiye kuri Bibiliya, abanditsi bacu, abanyabugeni, abashakashatsi n’abandi, bifashisha ibintu biri mu bubiko bwacu. Ku bw’ibyo, Urwego Rushinzwe Kubika Inyandiko rukora ibishoboka byose rugakusanya kandi rukabungabunga ibintu byinshi byaranze amateka y’umuteguro bituruka ahantu hanyuranye, urugero nko ku biro by’amashami, mu matorero, ibituruka ku bantu ku giti cyabo no ku miryango imwe n’imwe y’isi. Reka dusuzume muri make uko bikorwa:

Gushaka ibijya mu bubiko no kubisuzuma: hari ibintu byihariye bigenda byongerwa ku biri mu bubiko bwacu. Ibyinshi muri byo biba ari impano cyangwa twarabitijwe n’abantu bo mu miryango yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ikorera Yehova mu budahemuka. Kubisuzuma no kubigereranya bituma turushaho gusobanukirwa ibintu byaranze amateka y’umuteguro wacu n’abariho icyo gihe.

Kubishyira ku rutonde: ibintu byakusanyijwe n’Urwego Rushinzwe Kubika Inyandiko bibarirwa mu bihumbi, bimwe muri byo bikaba bimaze imyaka isaga ijana. Biba bitandukanye, haba mu bunini n’uko bikoze. Ni yo mpamvu bishyirwa ku rutonde mu buryo bwitondewe kugira ngo igihe bizaba bikenewe bizaboneke mu buryo bworoshye.

Kubisana no kubibungabunga: ibitabo n’ibihangano byangiritse birasanwa kandi bikarindwa kwangirika hakoreshejwe uburyo bugezweho. Inyandiko, amafoto, udupapuro twakaswe mu binyamakuru, filimi n’amagambo yafatiwe ku byuma bifata amajwi, bibikwa muri orudinateri. Ibyo bituma umuntu ashobora kubibona muri orudinateri, kugira ngo hadakoreshwa iby’umwimerere bifite agaciro kenshi mu mateka y’umuteguro bikangirika.

Kubibika no kubigeraho: ibiri mu bubiko bwacu bibikwa neza kandi kuri gahunda kugira ngo bidatakara kandi birindwe kononwa n’urumuri cyangwa uruhumbu. Hari gukorwa porogaramu ya orudinateri izajya ifasha abakora muri urwo rwego guhita babona ibyo bintu by’agaciro kenshi byaranze amateka yacu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 32]

1. Urupapuro rwatumiriraga abantu kujya kureba filimi yerekana iby’irema. 2. Igitabo bandikagamo abakoresheje abonema. 3. Imodoka yariho indangururamajwi. 4. Igifubiko cy’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1912. 5. Fomu yakoreshwaga muri gereza yanditsweho ibya J. F. Rutherford. 6. Mikoro ya radiyo WBBR. 7. Icyuma cyafataga amajwi kikanayasohora. 8. Ivarisi batwaragamo ibitabo. 9. Note umuntu yafashe. 10. Telegaramu yohererejwe J. F. Rutherford.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze