ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/2 pp. 3-5
  • Icyo bamwe bavuga kuri Harimagedoni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo bamwe bavuga kuri Harimagedoni
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Intambara ya Harimagedoni ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Harimagedoni—Mbese ni imperuka iteye ubwoba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Harimagedoni ni intangiriro y’igihe gishimishije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/2 pp. 3-5

Icyo bamwe bavuga kuri Harimagedoni

“Nuko abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo.”​—IBYAHISHUWE 16:16.

NI IKI uhita utekereza iyo wumvise ijambo “Harimagedoni”? Birashoboka ko uhita utekereza amashusho y’impanuka kamere ikomeye. Nubwo iryo jambo riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya, risubirwamo kenshi mu binyamakuru kandi abayobozi b’amadini bakunze kurikoresha.

Ese uko abantu batekereza Harimagedoni ni ko Bibiliya iyivuga? Birakwiriye ko tumenya igisubizo cy’icyo kibazo. Kubera iki? Numenya ukuri ku birebana na Harimagedoni, bizatuma udakomeza guhangayikishwa n’ubusa, utegereze igihe kiri imbere ufite icyizere. Nanone bizatuma ugira icyo uhindura ku buryo ubona Imana.

Suzuma ibi bibazo bitatu, ugereranye icyo abantu benshi bavuga kuri Harimagedoni n’icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.

1. ESE ABANTU NI BO BAZATEZA HARIMAGEDONI?

Incuro nyinshi, abanyamakuru n’abashakashatsi bakunze gukoresha ijambo “Harimagedoni,” bashaka kuvuga amakuba azabaho atejwe n’abantu. Urugero, hari abavuze ko Intambara ya Mbere y’Isi Yose n’iya Kabiri ari Harimagedoni. Izo ntambara zimaze kurangira, abantu bari bahangayikishijwe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari kurwana zikoresheje ibitwaro bya kirimbuzi. Iyo ntambara yatutumbaga, itangazamakuru ryayise “Harimagedoni izaterwa n’ibitwaro bya kirimbuzi.” Muri iki gihe, abashakashatsi batinya ko imyuka ihumanya ikirere izatera imihindagurikire ikaze y’ikirere, bigatuma habaho “Harimagedoni itewe no kwangiza ibidukikije.”

Icyo abantu bamwe batekereza: Abantu bafite ubushobozi bwo guhindura uko isi izaba imeze mu gihe kiri imbere n’uko ibinyabuzima biyiriho bizaba bimeze icyo gihe. Leta zitagize icyo zikora mu maguru mashya, isi yazangirika cyane.

Icyo Bibiliya yigisha: Imana ntizemera ko abantu barimbura isi. Bibiliya itwizeza ko iyi si, Yehovaa ‘atayiremeye ubusa.’ Ahubwo yayiremeye “guturwamo” (Yesaya 45:18). Aho kugira ngo Imana yemere ko abantu barimbura isi burundu, ‘izarimbura abarimbura isi’ cyangwa abayangiza.—Ibyahishuwe 11:18.

2. ESE HARIMAGEDONI NI IMPANUKA KAMERE?

Hari igihe haba impanuka kamere zikaze, abanyamakuru bakavuga ko ari “Harimagedoni” yabaye. Urugero, mu mwaka wa 2010, hasohotse raporo yavuze ko ibyabaye muri Hayiti ari “Harimagedoni.” Iyo raporo yavugaga akababaro abantu bahuye na ko, ibyangiritse, n’abantu bahitanywe n’umutingito ukaze wayogoje icyo gihugu. Abanyamakuru n’abakora za filimi ntibakoresha ijambo Harimagedoni ku bintu byamaze kuba gusa, ahubwo baryerekeza no ku bindi batekereza ko bizaba. Nk’urugero, bakoresheje iryo jambo bashaka kuvuga uko byagendekera isi mu gihe yaba igonganye n’umwe mu mibumbe mito iri mu kirere.

Icyo abantu bamwe batekereza: Harimagedoni ni impanuka kamere ibaho mu buryo butunguranye, igahitana abantu b’inzirakarengane nta we irobanuye. Nta cyo wakora ngo uyirinde.

Icyo Bibiliya yigisha: Harimagedoni si impanuka kamere izahitana abantu ihereye ruhande. Ahubwo, Harimagedoni izahitana abantu babi bonyine. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure.”—Zaburi 37:10.

3. ESE IMANA IZARIMBURA ISI KURI HARIMAGEDONI?

Hari abanyamadini benshi bizera ko ku mperuka icyiza kizarwana n’ikibi, maze bigatuma uyu mubumbe wacu urimbuka. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Amerika (Princeton Survey Research Associates) bwagaragaje ko 40 ku ijana mu bantu babajijwe, bemera ko isi izarimburwa n’“intambara ya Harimagedoni.”

Icyo abantu bamwe batekereza: Abantu ntibaremewe kubaho iteka ku isi, kandi isi na yo ntizabaho ubuziraherezo. Imana yaremye abantu iteganya ko hari igihe kizagera bagapfa bagashira.

Icyo Bibiliya yigisha: Bibiliya ivuga neza ko Imana “yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose” (Zaburi 104:5). Naho ku byerekeye abayituye, Bibiliya ivuga ko “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi [ko] bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

Uko bigaragara rero, Bibiliya ntihuza n’ibyo abantu benshi batekereza ku cyo Harimagedoni ari cyo. None se mu by’ukuri, Harimagedoni ni iki?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Yehova ni izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze