Harimagedoni izaba ryari?
‘Ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose . . . bavuye muri wa mubabaro ukomeye.’—IBYAHISHUWE 7:9, 14.
IGIHE kirageze ngo intambara ya Harimagedoni itangire. Izatangira ite?
Ku isi hose, ubu hari abantu bakorera Yehova kandi bakurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Imana irimo irakorakoranya abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu bihugu byose, mu moko yose no mu ndimi zose, ikabahuriza mu muryango wa kivandimwe kandi wunze ubumwe. Uwo muryango wa kivandimwe, uwusanga mu Bahamya ba Yehova.—Yohana 13:35.
Vuba aha, Satani azakusanya ingabo ze maze agabe igitero simusiga kuri uwo muryango w’abanyamahoro, bazaba basa n’abadafite kirengera (Ezekiyeli 38:8-12; Ibyahishuwe 16:13, 14, 16). Ni iki cyemeza ko ari uko bizagenda? Bibiliya ivuga ibintu bifatika bizaba, bituma tumenya igihe intambara ya Harimagedoni izabera. Ibyinshi muri byo birimo birasohora.
Ibintu bisohora muri iki gihe
Abigishwa ba Yesu bamubajije uko abantu bari kumenya ikimenyetso kigaragaza ko bari mu ‘minsi y’imperuka’ (Matayo 24:3). Yesu yabashubije ababwira iby’igihe cyari kuzaza, ubwo ‘igihugu [cyari] kuzahagurukira ikindi n’ubwami bugahagurukira ubundi, kandi hirya no hino hakabaho inzara n’imitingito.’ Yongeyeho ati “ibyo bintu byose bizaba ari intangiriro yo kuramukwa” (Matayo 24:7, 8). Pawulo na we yavuze iby’icyo gihe acyita ‘iminsi y’imperuka,’ avuga ko kizaba ari ‘igihe kiruhije, kigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Ese nawe ubona ko ibivugwa muri ubwo buhanuzi birimo biba?
Kuki icyo gihe cyari kuba kiruhije? Intumwa Yohana aratubwira impamvu. Yavuze ko Satani n’abadayimoni be bari kuzamara “igihe gito” baraciriwe ku isi. Bibiliya ivuga ko muri icyo gihe, Satani yari kuzaba afite “uburakari bwinshi” (Ibyahishuwe 12:7-12). Ese nawe wibonera ko muri iki gihe, abantu benshi bafite uburakari bwinshi bakora ibikorwa by’urugomo? Ese wabonye ko bitari mu gace kamwe ahubwo ko byogeye ku isi hose?
Nanone Yesu yavuze ko muri icyo gihe kiruhije hari gukorwa umurimo udasanzwe. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Ubu Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu bihugu bisaga 235, mu ndimi zisaga 500. Ibinyamakuru bibiri bandika bishingiye kuri Bibiliya, ari byo Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, ni byo binyamakuru bigera ku bantu benshi kurusha ibindi byose ku isi. Nanone bahinduye Bibiliya mu ndimi zigera ku 100. Uwo murimo bakora ntibawuhemberwa kandi ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Ese uwo murimo udasanzwe wo kubwiriza, si ikimenyetso cy’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu?
Nanone Bibiliya ivuga ibintu bizatuma habaho intambara hagati ya Yehova n’abamurwanya. Reka dusuzume ubundi buhanuzi uzibonera isohozwa ryabwo mu gihe kiri imbere.
Ubuhanuzi buri hafi gusohora
Ubwa 1. Bibiliya ivuga ko amahanga azatangaza ko ku isi hari “amahoro n’umutekano.” Bashobora kuzaba bibwira ko bagiye kubonera umuti ibibazo bikomeye. Icyakora ibizakurikira iryo tangazo nta ho bihuriye n’ayo mahoro bazaba bavuga.—1 Abatesalonike 5:1-3.
Ubwa 2. Nyuma y’ibyo, ubutegetsi bw’ibihugu bitandukanye buzafata umwanzuro wo gukuraho amadini yose yo ku isi. Muri Bibiliya, ubutegetsi bugereranywa n’inyamaswa y’inkazi, naho amadini yose y’ikinyoma akagereranywa n’umugore wicaye ku mugongo w’iyo nyamaswa (Ibyahishuwe 17:3,15-18). Nubwo iyo nyamaswa y’ikigereranyo izaba itabizi, nirimbura amadini yose y’ikinyoma yihandagaza avuga ko akorera Imana, mu by’ukuri izaba itumye ibyo Imana yagambiriye bisohora.
Ibyo intumwa Yohana yabisobanuye neza agira ati “ya mahembe icumi wabonye na ya nyamaswa y’inkazi bizanga iyo ndaya biyicuze biyambike ubusa, birye inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke. Kuko Imana yashyize mu mutima wabyo gusohoza igitekerezo cyayo.”—Ibyahishuwe 17:16, 17.
Ubwa 3. Satani n’ingabo ze nibamara kurimbura amadini y’ikinyoma, bazayobora amahanga agabe igitero ku basenga Yehova Imana..—Ibyahishuwe 7:14; Matayo 24:21.
Ni iki bikurebaho?
Niba utarasuzuma Bibiliya ubyitondeye, kwemera ko ibyo bintu tuvuze bizabaho bishobora kukugora. Icyakora, hari impamvu ifatika yagombye gutuma wizera ko ubwo buhanuzi bwose buzasohora nta kabuza, kandi ko isohozwa ryabwo riri bugufi. Ibyo tubyizezwa n’uko hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwanditswe kera cyane ubu bwamaze gusohora.a
Kuki se utateganya igihe kugira ngo umenye impamvu Abahamya ba Yehova bemera ko ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ yegereje, kandi ko udakwiriye kuyitinya? Babaze icyo Bibiliya ivuga ko wagombye gukora, kugira ngo uzabe mu bo Yehova Imana azarinda (Ibyahishuwe 16:14). Ibyo uzamenya bishobora guhindura uko wabonaga iby’igihe kizaza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka kumenya ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora, reba igice cya 2 n’icya 9, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Ese umurimo wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakora, usohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?