ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/2 pp. 10-13
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/2 pp. 10-13

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umuntu wahoze ari umuhinzi w’itabi ahindura akazi kari kamutunze, kandi akareka idini yari amazemo igihe kirekire? Ni iki cyafashije umuntu wahoze ari umusinzi gucika kuri iyo ngeso? Reka twumve uko babyivugira.

“Nishimira kuba ndi mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe.”​—DINO ALI

YAVUTSE: 1949

IGIHUGU: OSITARALIYA

KERA: NAHINGAGA ITABI

IBYAMBAYEHO: Mu mwaka wa 1939, ababyeyi banjye bavuye muri Alubaniya bimukira mu mugi muto witwa Mareeba, uri mu ntara ya Queensland yo muri Ositaraliya. Kubera ko mu baturage bo muri ako karere harimo Abanyabosiniya, Abagiriki, Abataliyani n’Abaseribe, amahame abaturage baho bagenderaho, umuco wabo n’imigenzo yabo biratandukanye. Muri ako karere ka Mareeba hahingwaga itabi cyane; ababyeyi banjye na bo batangiye kurihinga.

Mushiki wanjye mukuru yavutse ababyeyi bacu bamaze igihe gito bahageze, hakurikiraho bakuru banjye babiri, nanjye nza kuvuka. Ikibabaje ni uko mfite umwaka umwe gusa, data yarwaye umutima agapfa. Mama yaje gushaka undi mugabo, babyarana abandi bahungu bane. Twese twakuriye mu isambu umugabo wa mama yahingagamo itabi.

Maze kuba ingimbi navuye iwacu. Nkimara kugira imyaka 20, nashakanye na Saime, dusezeranira mu musigiti wo hafi y’iwacu kuko twembi twari Abisilamu. Ba marume, ba masenge na babyara banjye bose bari mu idini rya Isilamu. Nasomye Korowani n’igitabo cyavugaga iby’amateka y’umuhanuzi Muhamadi. Nanone muri icyo gihe nasomaga Bibiliya nto nari mfite. Hari abahanuzi bamwe Korowani ivuga bavugwa no muri Bibiliya, kandi gusoma Bibiliya byamfashije gusobanukirwa igihe babereyeho.

Abahamya ba Yehova bajyaga baza iwanjye kandi kenshi bakahasiga ibitabo n’amagazeti. Jye n’umugore wanjye Saime twakundaga kubisoma. Ndibuka ukuntu nagiranaga n’Abahamya ibiganiro bishishikaje birebana n’amadini. Buri gihe bansubizaga ibibazo nababazaga kandi bakansobanurira bifashishije Bibiliya, aho kuvuga ibyo bishakiye. Ibyo byankoze ku mutima cyane.

Nanone Abahamya bagiye bansaba ko twakigana Bibiliya kandi bantumira no mu materaniro yabo, ariko buri gihe nkabyanga. Ikintu cya mbere nifuzaga ni ukugira isambu yanjye no gushaka nkagira umuryango mugari. Sinigeze ngira isambu yanjye, ariko nishimira ko ubu mfite abana batanu.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Hashize imyaka icyenda yose nganira n’Abahamya ba Yehova, ariko ngikomeye ku idini ryanjye. Icyakora nakiraga ibitabo byose bampaga kandi nkabisoma. Buri gihe ku cyumweru, jye n’umugore wanjye Saime twafataga akanya tukabisoma. Amagazeti bagiye baduha muri iyo myaka yose twarayabitse. Ayo magazeti yaramfashije cyane igihe abantu batangiraga kundwanya, bitewe n’ukuri ko muri Bibiliya kwagendaga gushinga imizi mu mutima wanjye.

Urugero, nigeze guhura n’umuvugabutumwa w’Umuporotesitanti ashaka kunyemeza ku ngufu ko Yesu ari Umukiza wanjye. Muramu wanjye hamwe n’umwe muri bene mama, bari baremeye inyigisho ze. Nyuma y’igihe gito, abantu twari tuziranye bo mu madini atandukanye batangiye kumpatira kujya mu madini yabo. Hari na bamwe bampaye ibitabo byasebyaga Abahamya ba Yehova. Nabajije abo bantu bajoraga niba bashobora kunyereka muri Bibiliya aho inyigisho zabo zishingiye, ariko birabananira.

Ibyo bintu byose nahanganye na byo byatumye ndushaho kwiyigisha Bibiliya no gukora ubushakashatsi, nifashishije bya bitabo Abahamya bari barampaye. Amaherezo nabonye ko igihe cyari kigeze ngo nkurikize ibyo nigaga.

Nubwo nari ntaratangira kwigana Bibiliya n’Abahamya, nari nsigaye njya mu materaniro yabo. Mu mizo ya mbere nabanje kugira ubwoba n’amasonisoni. Ariko muri ayo materaniro nahasanze abantu bagira urugwiro, kandi rwose nishimiraga ibyo nigaga. Niyemeje kuba Umuhamya wa Yehova, maze mu mwaka wa 1981 ndabatizwa ngaragaza ko niyeguriye Imana.

Nubwo rimwe na rimwe umugore wanjye yajyaga yibaza niba ntarayobye, ntiyigeze andwanya. Ndetse n’umunsi nabatirijweho yaraje. Nakomeje kumubwira ukuri ko muri Bibiliya nagendaga menya. Hashize nk’umwaka mbatijwe, igihe twari mu modoka dutashye tuvuye gutembera, Saime yambwiye ko ashaka kuba Umuhamya. Naratangaye cyane ku buryo imodoka nari nyitaye munsi y’umuhanda. Saime yabatijwe mu mwaka wa 1982.

Guhindura uko twari tubayeho, ntibyari bitworoheye na busa. Naretse guhinga itabi kuko kurihinga binyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha (2 Abakorinto 7:1; Yakobo 2:8). Hashize igihe ntarabona akazi keza kabasha kudutunga. Nanone hashize imyaka myinshi bamwe muri bene wacu baranze kudusura. Gusa twe twagerageje kubagaragariza urukundo nk’uko Bibiliya ibitwigisha. Buhoro buhoro bene wacu ba bugufi baracururutse none ubu ntibakitwishisha.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ibigeragezo byinshi nahuye na byo, byaba kugira amasonisoni, guhangana n’ibibazo by’ubukungu no kurwanywa n’abagize umuryango, byanyeretse ko Yehova yihangana kandi akamfasha guhangana na byo. Urugero, ubu ndi umusaza w’itorero kandi incuro nyinshi nigisha mu materaniro. Na n’ubu ndacyahanganye n’ikibazo cyo kugira ubwoba bityo bigatuma mvuga ndedemanga. Ariko kubera ko nsenga buri gihe na Yehova akamfasha, bituma nsohoza iyo nshingano mfite.

Jye n’umugore wanjye twarushijeho kunga ubumwe ku buryo tutabona amagambo twabivugamo. Hari amakosa twagiye dukora mu kurera abana bacu, ariko twihatiraga kubigisha ukuri ko muri Bibiliya twari twaramenye (Gutegeka kwa Kabiri 6:6-9). Ubu umuhungu wanjye w’imfura n’umugore we ni abamisiyonari.

Ndibuka ibyabaye umunsi umwe, tumaze igihe gito dutangiye kujya mu materaniro y’Abahamya. Naparitse imodoka, maze ndeba abari bateraniye mu nzu yaberagamo amateraniro. Nabajije abagize umuryango wanjye nti “murabona iki muri iyi nzu?” Muri iyo nzu hari hateraniye abantu bakuriye mu mico itandukanye n’ahantu hatandukanye kandi bavugaga indimi zitandukanye. Harimo Abanyalubaniya, abasangwabutaka bo muri Ositaraliya, abaturage bo muri Ositaraliya, n’Abanyakorowasiya, ariko wabonaga bose bishimye kandi bunze ubumwe. Nishimira kuba muri uwo muryango munini ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera, batari abo muri Ositaraliya gusa, ahubwo n’abo ku isi hose.—1 Petero 5:9.

“Mukuru wanjye ntiyigeze antererana.”​—YELENA VLADIMIROVNA SYOMINA

YAVUTSE: 1952

IGIHUGU: U BURUSIYA

KERA: NARI UMUSINZI KANDI NAGERAGEJE KWIYAHURA

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mugi muto utuje witwa Krasnogorsk, uri hafi y’i Moscou. Iwacu bari abarimu. Nari umunyeshuri w’umuhanga kandi nari narize ibijyanye n’umuzika. Byasaga n’aho nari kuzabaho neza.

Maze gushaka, jye n’umugabo wanjye twimukiye mu kandi karere, aho nasanze abantu bafite akamenyero ko kuvuga amagambo ateye isoni, gusinda no kunywa itabi. Abo bantu bangizeho ingaruka, nubwo icyo gihe ntahise mbibona. Nabanje kujya njya ahantu habaye iminsi mikuru, njyanywe gusa no kuririmba no gucuranga gitari. Muri iyo minsi mikuru, abandi bansabaga gusangira na bo itabi n’inzoga. Mu gihe gito nari maze kubatwa n’inzoga.

Inzoga zatangiye kwangiza ubuzima bwanjye. Nyuma y’igihe naje guhinduka umusinzi, ku buryo nari narabaye kanyota. Icyo gihe sinari nkirya. Nifuzaga gupfa kandi hari igihe nagerageje kwiyahura. Nshimishwa no kuba byarananiye.

Muri ibyo bibazo byose nanyuzemo, mukuru wanjye yansuraga kenshi. Yari yarabaye Umuhamya wa Yehova kandi yageragezaga kunsobanurira uburyo Bibiliya ishobora kumfasha. Ubwa mbere nabanje kujya mwirukana kubera ko ntashishikazwaga na Bibiliya. Ariko mukuru wanjye ntiyigeze antererana. Yakomeje kunkunda kandi aranyihanganira, amaherezo nemera kwiga Bibiliya.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Ntangiye kwiga Bibiliya, niyemeje kureka inzoga burundu. Naje guhura n’umuturanyi wari wasinze maze arankubita ampindura intere. Banjyanye mu bitaro ndembye cyane. Nari navunitse imbavu enye kandi imboni y’ijisho rimwe yari yangiritse. Nyamara igihe namaze mu bitaro cyamfashije gukira indwara nari naratewe no kubatwa n’inzoga.

Icyo gihe narasengaga cyane. Hari umurongo wo muri Bibiliya wajyaga umpumuriza cyane uboneka mu Maganya 3:55, 56 ugira uti “Yehova, nambaje izina ryawe ndi mu rwobo hasi cyane. Umva ijwi ryanjye. Ntuhishe amatwi yawe ngo ubure kumpa agahenge no kumva ijwi ryo gutabaza kwanjye.”

Nizera ntashidikanya ko Yehova yashubije amasengesho yanjye. Yampaye imbaraga zo gucika ku ngeso nari mfite kera. Hari igihe numvaga nakongera kunywa inzoga. Ariko nishimira ko ntongeye kugwa muri icyo gishuko.

Nakomeje kwiga Bibiliya, menya ko nagombaga gushyigikira umugabo wanjye mu nshingano ye yo kuyobora umuryango (1 Petero 3:1, 2). Ibyo ntibyari binyoroheye kuko nari mfite akamenyero ko gutegeka umugabo wanjye. Nasenze Yehova musaba kumfasha. Guhinduka ntibyahise biba ako kanya, ariko buhoro buhoro naje kuvamo umugore mwiza ushyigikira umugabo we.

Umugabo wanjye amaze kubona ko nahindutse, byaramushimishije cyane. Kugeza icyo gihe, nta cyo Bibiliya yari imubwiye. Ariko igihe namubwiraga ko nafashe umwanzuro wo kureka itabi, yarambwiye ati “nureka itabi nanjye nzatangira kwiga Bibiliya.” Twese twarekeye kunywa itabi umunsi umwe.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Umugabo wanjye yubahirije ibyo yansezeranyije maze atangira kwiga Bibiliya. Ubu dusomera Bibiliya hamwe buri munsi, tugatekereza ku twasomye kandi tukagerageza kubikurikiza mu mibereho yacu.

Nta magambo nabona yasobanura ukuntu imibereho y’urugo rwacu yarushijeho kuba myiza, ndetse n’uburyo kwiga Bibiliya byangiriye akamaro ku giti cyanjye. Nshimira Yehova kuba yaratumye mumenya (Yohana 6:44). Nanone nshimira mukuru wanjye kuba atarigeze antererana. Niboneye ko koko Bibiliya ihindura imibereho y’umuntu.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]

Nabonye ko igihe cyari kigeze ngo nkurikize ibyo nigaga

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

Mukuru wanjye yakomeje kunkunda kandi aranyihanganira, amaherezo nemera kwiga Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze