ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/10 p. 3
  • Kuki abantu basenga?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abantu basenga?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Wakora iki ngo Imana yumve amasengesho yawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/10 p. 3

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE GUSENGA BIFITE AKAMARO?

Kuki abantu basenga?

“Nari narabaswe no gukina urusimbi. Ni yo mpamvu nasengaga Imana nyisaba ko yamfasha gutsindira amafaranga menshi. Icyakora ibyo nasabaga sinigeze mbibona.”​—Samuela wo muri Kenya.

“Ku ishuri twasabwaga gusubiramo amasengesho twari twarafashe mu mutwe.”​—Teresa wo muri Filipine.

“Iyo mfite ibibazo ni bwo nsenga ngasaba Imana imbabazi z’ibyaha nakoze, kandi nkayisaba kuba Umukristo mwiza.”​—Magdalene wo muri Gana.

1. Umugabo usenga yicaye iruhande rw’ameza y’urusimbi; 2. Umukobwa usenga ari ku ishuri; 3. Umugore urimo asenga

Ibyavuzwe na Samuel, Teresa na Magdalene, bigaragaza ko abantu basenga babitewe n’impamvu zitandukanye. Zimwe ziba zikwiriye izindi zidakwiriye. Hari abasenga babikuye ku mutima, abandi bagasenga by’umuhango gusa. Ariko kandi, abantu benshi bumva ko bagomba gusenga. Hari abasenga ngo batsinde ibizamini, abandi bagasengera ikipi bafana, naho abandi bagasenga basaba Imana ko yafasha imiryango yabo n’ibindi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari n’abatagira idini bakunda gusenga.

Ese ujya usenga? None se usenga usaba iki? Waba usenga buri gihe cyangwa rimwe na rimwe, ushobora kwibaza uti “ese gusenga bifite akamaro? Ese hari uwumva amasengesho yanjye?” Hari umwanditsi wavuze ko isengesho ari “uburyo bwo kwimara agahinda.” Hari n’abaganga babibona batyo, bakumva ko gusenga ari “nk’umuti utuma umuntu atuza.” Ese abantu bagombye gusenga by’umuhango gusa cyangwa bashaka gutuza?

Bibiliya igaragaza ko isengesho ritagamije gufasha umuntu kumva atuje gusa. Itubwira ko iyo dusenze mu buryo bukwiriye kandi dusaba ibintu bikwiriye, hari uwumva amasengesho yacu. Ese ibyo ni ukuri? Reka tubisuzume.

a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze