Ni nde wifuza ko akumenya kandi akakwemera?
“Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo.”—HEB 6:10.
1. Ni ikihe kifuzo twese tugira?
WUMVA umeze ute, iyo umuntu uzi kandi wubaha yibagiwe izina ryawe, ndetse ukabona asa naho atakuzi? Wumva ubabaye rwose. Kubera iki? Ni ukubera ko twese tuba twifuza ko abandi batumenya. Icyakora tuba twifuza ko abantu batumenya neza, mbese bakamenya abo turi bo n’ibyo twagezeho.—Kub 11:16; Yobu 31:6.
2, 3. Ni mu buhe buryo dushobora kwifuza kumenyekana mu buryo budakwiriye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
2 Tutabaye maso, kudatungana bishobora gutuma twifuza kumenyekana mu buryo budakwiriye. Isi ya Satani ishobora gutuma twifuza kuba ibyamamare n’abantu b’ibitangaza. Ibyo bitubayeho, byatuma tutabona ko Data wo mu ijuru Yehova, ari we ukwiriye kubahwa no gusengwa.—Ibyah 4:11.
3 Mu gihe cya Yesu, bamwe mu bayobozi b’amadini bashakaga kumenyekana mu buryo budakwiriye. Yesu yaburiye abigishwa be ati: “Mwirinde abanditsi bashaka kugenda bambaye amakanzu kandi bagakunda kuramukirizwa mu masoko no kwicara mu myanya y’imbere mu masinagogi, no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.” Yakomeje agira ati: “Abo bazahabwa igihano kiremereye kurusha abandi” (Luka 20:46, 47). Icyakora Yesu yashimiye umupfakazi w’umukene ushobora kuba atarifuzaga kubonwa n’abantu, igihe yatangaga amafaranga make cyane (Luka 21:1-4). Uko Yesu yabonaga ibyo kumenyekana, bitandukanye n’uko abandi babibonaga. Iki gice kiri budufashe gukomeza kubibona mu buryo bukwiriye, nk’uko Yehova abibona.
JYA WIFUZA KUMENYWA N’IMANA NO KWEMERWA NA YO
4. Ni nde wifuza ko akumenya kandi akakwemera? Kubera iki?
4 Ni nde wifuza ko akumenya kandi akakwemera? Ntitwifuza ko abantu batumenya bitewe n’amashuri twize, ibyo twagezeho mu kazi cyangwa bitewe n’uko turi ibyamamare muri iyi si. Pawulo yagaragaje uwo twagombye kwifuza ko atumenya, agira ati: “Ubwo mwamenye Imana, cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, bishoboka bite ko mwakongera gusubira inyuma mu bintu by’ibanze bidafashije kandi bitagira intege, mugashaka kongera kuba imbata zabyo” (Gal 4:9)? ‘Kumenywa n’Imana’ yo Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, birahebuje rwose! Yehova atuzi neza, aradukunda kandi atwitaho. Impamvu y’ingenzi yatumye aturema, ni ukugira ngo tube inshuti ze.—Umubw 12:13, 14.
5. Twakora iki ngo Imana itumenye neza?
5 Mose yari inshuti ya Yehova. Igihe yasabaga Yehova ngo amumenyeshe inzira ze, Yehova yaramushubije ati: “Icyo uvuze na cyo nzagikora, kuko watonnye mu maso yanjye kandi nkaba nkuzi neza” (Kuva 33:12-17). Natwe iyo Yehova atumenye neza, aduha imigisha myinshi. Ariko se twakora iki ngo Yehova atumenye neza? Tugomba kumukunda no kumwiyegurira.—Soma mu 1 Abakorinto 8:3.
6, 7. Ni iki gishobora kwangiza ubucuti dufitanye na Yehova?
6 Icyakora, kumenywa na Data wo mu ijuru ntibihagije. Tugomba no kubungabunga ubucuti dufitanye na we. Kimwe n’Abakristo b’i Galatiya Pawulo yandikiye, tugomba kwirinda kuba imbata z’“ibintu by’ibanze bidafashije kandi bitagira intege” byo muri iyi si, hakubiyemo no kwemerwa na yo (Gal 4:9). Abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baramenye Imana kandi na yo yarabamenye. Ariko Pawulo yavuze ko bari ‘barongeye gusubira inyuma’ mu bintu bidafite akamaro. Ni nk’aho Pawulo yababwiraga ati: “Ko mwari mugeze kure, kuki mwasubiye mu bintu by’ubupfapfa, kandi bidafite akamaro?”
7 Ese natwe ibyo bishobora kutubaho? Yego rwose. Kimwe na Pawulo, igihe twamenyaga Yehova hari ibintu twigomwe byatumaga twemerwa n’isi ya Satani. (Soma mu Bafilipi 3:7, 8.) Birashoboka ko twaretse kwiga kaminuza, tukanga kuzamurwa mu ntera, cyangwa tukigomwa ibintu byari gutuma tubona amafaranga menshi. Nanone birashoboka ko impano dufite mu muzika cyangwa mu mikino ngororamubiri, zari gutuma tuba ibyamamare n’abakire. Ariko byose twabiteye umugongo (Heb 11:24-27). Turamutse twicujije iyo myanzuro myiza twafashe, tukumva ko iyo tutayifata tuba tubayeho neza, byaba ari ubupfapfa rwose! Iyo mitekerereze ishobora gutuma dusubira mu bintu kera twabonaga ko “bidafashije kandi bitagira intege” byo muri iyi si.a
RUSHAHO KWIFUZA KUMENYWA N’IMANA NO KWEMERWA NA YO
8. Twakora iki ngo turusheho kugira ikifuzo cyo kumenywa na Yehova no kwemerwa na we?
8 Twakora iki ngo turusheho kugira ikifuzo cyo kwemerwa na Yehova, aho kwemerwa n’isi? Tugomba kwibuka ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere, buri gihe Yehova yemera abamukorera mu budahemuka. (Soma mu Baheburayo 6:10; 11:6.) Abona ko abagaragu be bose ari ab’agaciro, kandi ko aramutse yirengagije abamubera indahemuka, byaba ari ‘ugukiranirwa.’ Buri gihe Yehova ‘amenya abe’ (2 Tim 2:19). “Amenya inzira z’abakiranutsi,” kandi aba azi uko yabakiza ibibagerageza.—Zab 1:6; 2 Pet 2:9.
9. Ni ibihe bintu Yehova yakoze bigaragaza ko yemeraga abari bagize ubwoko bwe?
9 Hari igihe Yehova yakoraga ibikorwa byihariye bigaragaza ko yemeraga abari bagize ubwoko bwe (2 Ngoma 20:20, 29). Urugero, tekereza uko yarokoye abari bagize ubwoko bwe ku Nyanja Itukura, igihe Farawo n’ingabo ze zari zikomeye babakurikiraga (Kuva 14:21-30; Zab 106:9-11). Icyo gikorwa Yehova yakoze cyari gitangaje cyane, ku buryo abantu bamaze imyaka 40 yose bakivuga (Yos 2:9-11). Nituzirikana ibintu Yehova yakoze bigaragaza urukundo n’imbaraga, bizadukomeza kubera ko vuba aha Gogi wo mu gihugu cya Magogi azatugabaho igitero (Ezek 38:8-12). Icyo gihe tuzashimishwa n’uko twahisemo kumenywa n’Imana no kwemerwa na yo, aho kwemerwa n’isi!
10. Ni ikihe kintu kindi tugomba kuzirikana?
10 Ikintu cya kabiri k’ingenzi tugomba kuzirikana, ni uko Yehova ashobora kutwereka ko atwemera, ariko akabikora mu buryo tutari twiteze. Abakora ibikorwa byiza bagamije gushimwa n’abantu, nta ngororano bazahabwa na Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo abantu babashimye, baba babonye ingororano yabo. (Soma muri Matayo 6:1-5.) Icyakora, Yesu yavuze ko Se ‘areba ari ahiherereye,’ akabona abakorera abandi ibyiza ntibabishimirwe. Ibyo bikorwa byiza arabibona kandi akabibitura. Ariko hari igihe Yehova atugororera mu buryo tutari twiteze. Reka turebe ingero.
YEHOVA YEMEYE UMUKOBWA WICISHAGA BUGUFI
11. Yehova yagaragaje ate ko yemeraga Mariya?
11 Yehova yatoranyije umukobwa wicishaga bugufi witwaga Mariya kugira ngo azabyare Yesu, Umwana w’Imana. Mariya yabaga mu mugi muto wa Nazareti, hakaba hari kure ya Yerusalemu, ahari urusengero rwiza cyane. (Soma muri Luka 1:26-33.) Kuki Yehova yatoranyije Mariya? Marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ko yari ‘atonnye ku Mana.’ Ibyo Mariya yabwiye mwene wabo Elizabeti, bigaragaza ko Mariya yari inshuti ya Yehova (Luka 1:46-55). Yehova yitegereje Mariya, abona ko yari indahemuka, maze amugororera mu buryo atari yiteze.
12, 13. Yehova yamenyekanishije ate Yesu igihe yavukaga n’igihe Mariya yamujyanaga mu rusengero hashize iminsi 40 avutse?
12 Igihe Mariya yabyaraga Yesu, Yehova ntiyagaragaje ko yemeraga abategetsi bakomeye b’i Yerusalemu n’i Betelehemu, ngo abe ari bo abimenyesha. Ahubwo abamarayika babonekeye abantu boroheje, ni ukuvuga abashumba bari barinze imikumbi y’intama i Betelehemu (Luka 2:8-14). Abo bashumba bahise bajya gusura urwo ruhinja (Luka 2:15-17). Mariya na Yozefu bagomba kuba barashimishijwe n’ukuntu Imana yubahishije Yesu. Imikorere ya Yehova itandukanye n’iya Satani rwose! Igihe Satani yoherezaga abaragurishaga inyenyeri gusura Yesu n’ababyeyi be, ab’i Yerusalemu bose babuze amahwemo bitewe n’inkuru y’ivuka rya Yesu (Mat 2:3). Iyo nkuru yatumye hapfa abana benshi b’inzirakarengane.—Mat 2:16.
13 Nyuma y’iminsi 40 Yesu avutse, Mariya yagombaga kujya gutura Yehova igitambo mu rusengero i Yerusalemu, mu birometero 9 uturutse i Betelehemu (Luka 2:22-24). Igihe bajyagayo, Mariya ashobora kuba yaribazaga niba hari icyo umutambyi yari gukora, kigatuma abantu bamenya uwo mwana uwo ari we. Icyakora, Yesu yamenyekanye mu buryo Mariya atari yiteze. Yehova yakoresheje “umukiranutsi wubahaga Imana” witwaga Simeyoni, hamwe n’umuhanuzikazi witwaga Ana wari ufite imyaka 84, wari umupfakazi. Ni bo batangaje ko uwo mwana yari kuzaba Mesiya wasezeranyijwe cyangwa Kristo.—Luka 2:25-38.
14. Ni iyihe ngororano Yehova yahaye Mariya?
14 Ese Yehova yaba yarakomeje kugaragaza ko yemeraga Mariya, bitewe n’uko yareze neza Umwana we kandi akamwitaho mu budahemuka? Yego rwose. Imana yandikishije muri Bibiliya bimwe mu byo Mariya yavuze n’ibyo yakoze. Uko bigaragara, mu myaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo we ku isi, Mariya ntiyari gushobora kujyana na we. Yagumaga i Nazareti, wenda bitewe n’uko yari umupfakazi. Ibyo byatumye atabona ibintu byinshi byaranze umurimo wa Yesu. Ariko igihe Yesu yapfaga, yari ahari (Yoh 19:26). Nanone, Mariya yari hamwe n’abigishwa ba Yesu i Yerusalemu, mbere y’uko basukwaho umwuka wera kuri Pentekote (Ibyak 1:13, 14). Uko bigaragara na we yasutsweho umwuka hamwe n’abandi bari bahari. Ubwo rero na we azabana na Yesu iteka ryose mu ijuru. Iyo rwose ni ingororano ikomeye yahawe bitewe n’uko yashohoje inshingano ye mu budahemuka.
YEHOVA YAGARAGAJE KO YEMERA UMWANA WE
15. Yehova yagaragaje ate ko yemera Yesu igihe yari ku isi?
15 Yesu ntiyifuzaga kwemerwa n’abayobozi b’amadini cyangwa abategetsi bo mu gihe ke. Ariko Yehova yavugiye mu ijuru inshuro eshatu zose, amumenyesha ko amwemera. Ibyo bigomba kuba byaramuteye inkunga rwose. Yesu amaze kubatirizwa mu Ruzi rwa Yorodani, Yehova yaravuze ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Mat 3:17). Birashoboka ko undi muntu wumvise ayo magambo ari Yohana Umubatiza. Nanone, habura umwaka umwe ngo Yesu apfe, intumwa ze eshatu zumvise Yehova yerekeza kuri Yesu agira ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire” (Mat 17:5). Habura iminsi mike ngo Yesu apfe, Yehova yongeye kumuvugisha ari mu ijuru.—Yoh 12:28.
Uko Yehova yagaragaje ko yemera Umwana we bikwigisha iki? (Reba paragarafu ya 15-17)
16, 17. Ni mu buhe buryo Yehova yubahishije Yesu mu buryo atari yiteze?
16 Nubwo Yesu yari azi ko yari kwicwa urupfu rw’agashinyaguro, kandi agashinjwa ko yatutse Imana arengana, yasenze asaba ko ibyo Yehova ashaka bikorwa, aho kuba ibyo we ashaka (Mat 26:39, 42). “Yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni,” kubera ko yashakaga kwemerwa na Se, aho kwemerwa n’isi (Heb 12:2). Yehova yagaragaje ate ko yahaye agaciro ibyo Yesu yakoze?
17 Igihe Yesu yari ku isi, yasenze asaba ko yasubirana icyubahiro nk’icyo yahoranye akiri kumwe na Se mu ijuru (Yoh 17:5). Nta kintu kigaragaza ko Yesu yari yiteze guhabwa icyubahiro kirenze icyo yahoranye. Ntiyari yiteze ko azahabwa ingororano yihariye bitewe n’uko yakoze ibyo Yehova ashaka igihe yari ku isi. Ariko se Yehova yakoze iki? Yahesheje Yesu icyubahiro mu buryo atari yiteze. Yaramuzuye ‘amushyira mu mwanya wo hejuru cyane’ kandi amuha ubuzima budapfa, icyo gihe butari bufitwe n’undi weseb (Fili 2:9; 1 Tim 6:16). Yehova yamuhaye ingororano ihebuje kubera ubudahemuka bwe.
18. Ni iki cyadufasha guhatanira kwemerwa na Yehova aho kwemerwa n’isi?
18 Ni iki cyadufasha guhatanira kwemerwa na Yehova aho kwemerwa n’isi? Tugomba kuzirikana ko buri gihe Yehova aba azi abagaragu be b’indahemuka kandi ko abagororera. Ariko inshuro nyinshi, abagororera mu buryo batari biteze. Ntituzi neza imigisha yose Yehova azaduha mu gihe kiri imbere. Ubwo rero, mu gihe tugihanganye n’ibibazo n’imihangayiko yo muri iyi si mbi, tuge twibuka ko iyi si ishira, igashirana n’ibintu byose biyirimo bishobora gutuma twemerwa na yo (1 Yoh 2:17). Data udukunda Yehova, ‘ntakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twagaragaje ko dukunze izina rye’ (Heb 6:10). Nta gushidikanya ko azatugororera, ndetse wenda mu buryo tudashobora kwiyumvisha.
a Mu zindi Bibiliya ijambo ibintu “bidafashije” rihindurwamo ibintu “bikena umumaro” cyangwa “ibitindi.”
b Iyo ngororano ashobora kuba atari ayiteze kubera ko kudapfa bitavugwa mu Byanditswe by’Igiheburayo.