Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ibibazo bikurikira, bizasuzumwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 25 Gashyantare 2013. Itariki igaragaza igihe buri kibazo kigomba gusuzumirwaho yagiye igaragazwa, kugira ngo umuntu abe yakora ubushakashatsi mu gihe ategura ishuri buri cyumweru.
1. Kuki Yesu yavuze ko “abarira” bagira ibyishimo (Mat 5:4)? [7 Mut., w09 15/2 p. 6 par. 6]
2. Mu isengesho ry’icyitegererezo Yesu yigishije abigishwa be, yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ngo “ntudutererane mu bitwoshya” (Mat 6:13)? [7 Mut., w04 1/2 p. 16 par. 13]
3. Kuki Yesu yavuze ko abigishwa be batari kurangiza akarere babwirizagamo “Umwana w’umuntu ataraza” (Mat 10:23)? [14 Mut., w10 15/9 p. 10 par. 12; w87-F 1/8 p. 8 par. 6]
4. Ni ibihe bintu bibiri bivugwa mu mugani wa Yesu w’akabuto ka sinapi (Mat 13:31, 32)? [21 Mut., w08 15/7 p. 17-18 par. 3-8]
5. Ni irihe somo Yesu yatanze igihe yavugaga ati ‘nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, ntimuzinjira rwose mu bwami bwo mu ijuru’ (Mat 18:3)? [28 Mut., w07 1/2 p. 9 par. 3–p. 10 par. 4]
6. Amagambo Yesu yavuze agira ati “wowe ubwawe urabyivugiye” asobanura iki (Mat 26:63, 64)? [11 Gash., w11 1/6 p. 18]
7. Kuki Yesu yiyise “Umwami w’isabato” (Mar 2:28)? [18 Gash., w08 15/2 p. 28 par. 7]
8. Igisubizo Yesu yatanze igihe nyina n’abavandimwe be bazaga kumureba kitwigisha iki, kandi se kuki yagitanze (Mar 3:31-35)? [18 Gash., w08 15/2 p. 29 par. 5]
9. Nk’uko bivugwa muri Mariko 8:22-25, kuki Yesu yahumuye impumyi buhoro buhoro, kandi se bitwigisha iki? [25 Gash., w00 15/2 p. 17 par. 7]
10. Nk’uko bivugwa muri Mariko 8:32-34, amagambo Yesu yavuze igihe Petero yamucyahaga atwigisha iki? [25 Gash., w08 15/2 p. 29 par. 6]