ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 1 pp. 8-9
  • Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ibisa na byo
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ubulyo bwo Kubonera Ubufasha mu Isengesho
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Mbese, gusenga hari icyo bimara?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 1 pp. 8-9

Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?

Data wo mu ijuru Yehova ashimishwa no kumva amasengesho tumubwira tubikuye ku mutima. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma adasubiza amasengesho yacu. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusenga? Dore bimwe mu byo Bibiliya ivuga:

Abantu bari mu rusengero, barimo basoma amasengesho mu gitabo.

“Mu gihe usenga ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo.”​—Matayo 6:7.

Yehova ntashaka ko tuvuga amasengesho twafashe mu mutwe, cyangwa ngo tuyasome aho yanditse. Ahubwo yifuza ko tumubwira ibituvuye ku mutima. Tekereza nawe inshuti yawe igiye ikubwira ibintu bimwe buri munsi. Inshuti nyakuri nta cyo zihishanya. Iyo dusenga tuvuga ibituvuye ku mutima, bigaragaza ko Data wo mu ijuru ari inshuti yacu.

Umugabo arimo guharura itike ya tombora areba hejuru.

“Murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi.”​—Yakobo 4:3.

Birumvikana ko Imana itasubiza amasengesho yacu, mu gihe dusenga dusaba ibintu bidakwiriye. Urugero, Bibiliya itubuza kugira umururumba cyangwa kwemera imana y’amahirwe (Yesaya 65:11; Luka 12:15). None se umuntu ukina urusimbi aramutse asenze Imana ayisaba gutsindira amafaranga, ubwo Imana yasubiza iryo sengesho? Birumvikana ko itasubiza isengesho nk’iryo. Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba gusenga duhuje n’uko Bibiliya ibivuga.

Umuyobozi w’idini arimo gusengera abasirikare.

“Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, n’isengesho rye riba ari ikintu cyangwa urunuka.”​—Imigani 28:9.

Mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyasubizaga amasengesho y’abantu batumviraga amategeko yayo (Yesaya 1:15, 16). Imana ntiyahindutse (Malaki 3:6). Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kumvira amategeko yayo. None se byagenda bite niba hari amakosa twigeze gukora? Ese bishatse kuvuga ko Yehova atazigera atwumva? Oya rwose! Nitwicuza ibyaha twakoze kandi tugakora uko dushoboye ngo dushimishe Imana, izatubabarira.—Ibyakozwe 3:19.

“Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”​—Abaheburayo 11:6.

Umugore arimo gusoma Bibiliya.

Ntidusenga kugira ngo twumve tumerewe neza gusa mu gihe duhanganye n’ibibazo. Ahubwo tunasenga kugira ngo tugaragaze ko twizera Imana kandi ko tuyikunda. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati: ‘Nitudakomeza gusaba dufite ukwizera, ntitukibwire ko hari ikintu icyo ari cyo cyose tuzahabwa na Yehova’ (Yakobo 1:6, 7). Niba twifuza kugira ukwizera gukomeye, tugomba kwiga Bibiliya dushyizeho umwete, kugira ngo tumenye Imana neza. Nitubigenza dutyo, tuzamenya ibyo Imana ishaka kandi nidusenga tuzaba twizeye ko yumva amasengesho yacu.

JYA UKOMEZA GUSENGA

Nubwo hari amasengesho Imana idasubiza, ariko yumva amasengesho y’abantu babarirwa muri za miriyoni kandi ikayasubiza. Bibiliya yagufasha kumenya icyo wakora kugira ngo amasengesho yawe ashimishe Imana. Reka tubisuzume mu ngingo ikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze