ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w21 Ukwakira pp. 14-17
  • Icyo wakora ngo wongere kuba inshuti ya Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora ngo wongere kuba inshuti ya Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ZIMWE MU NZITIZI USHOBORA GUHURA NA ZO
  • JYA WISHYIRIRAHO INTEGO USHOBORA KUGERAHO
  • NTUGACIKE INTEGE
  • Jya usaba abasaza bagufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Yehova aragukunda cyane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Basaza, mukomeze kwigana intumwa Pawulo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Nturi wenyine Yehova ari kumwe nawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
w21 Ukwakira pp. 14-17
Umuvandimwe washobewe mu gihe yitegereza inzu ye yasenyutse akibaza igihe n’imbaraga bizamutwara kugira ngo yongere kuyisana.

Icyo wakora ngo wongere kuba inshuti ya Yehova

Buri mwaka abantu benshi bari baraciwe bagarurwa mu itorero. Tekereza ukuntu ibyo bituma ‘mu ijuru haba ibyishimo byinshi’ (Luka 15:7, 10)! Niba waragaruwe mu itorero, ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova, Yesu n’abamarayika bashimishijwe n’uko wongeye kwifatanya n’itorero. Icyakora hari inzitizi ushobora guhura na zo mu gihe ugerageza kongera kuba inshuti ya Yehova. Zimwe muri zo ni izihe, kandi se ni iki cyagufasha kuzitsinda?

ZIMWE MU NZITIZI USHOBORA GUHURA NA ZO

Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bagarurwa mu itorero, ariko bagakomeza kumva bacitse intege. Bashobora kumva bameze nk’Umwami Dawidi. Nubwo hari hashize igihe kinini Yehova amubabariye ibyaha bye, yaravuze ati: “Amakosa yanjye yambanye menshi cyane” (Zab 40:12; 65:3). Umuntu wagarukiye Yehova na we, ashobora kumara imyaka myinshi akicira urubanza kandi yumva afite ikimwaro. Ibyo ni byo byabaye kuri Isabelle wamaze imyaka irenga 20 yaraciwe.a Yaravuze ati: “Kumva ko Yehova yambabariye byarangoye cyane.” Icyakora gucika intege bishobora gutuma usubira inyuma mu buryo bw’umwuka (Imig 24:10). Uge ugerageza kurwanya ibyo bitekerezo bibi.

Hari abandi bumva bafite ubwoba kuko batekereza ko batazashobora gukora ibintu byose basabwa, kugira ngo bongere kuba inshuti za Yehova. Antoine amaze kugarurwa yaravuze ati: “Numvaga naribagiwe ibintu byose Umuhamya asabwa gukora.” Ibyo rero ni byo bituma hari abatinya, ntibakore byinshi mu murimo wa Yehova.

Reka dufate urugero. Tuvuge ko wari ufite inzu nziza maze inkubi y’umuyaga ikayisenya. Ushobora kumva ko kongera kuyubaka bizagutwara igihe kirekire n’imbaraga nyinshi, maze ukumva ucitse intege. Uko ni na ko bimeze ku bucuti dufitanye na Yehova. Niba warakoze icyaha gikomeye, ushobora kumva ko kongera kuba inshuti ya Yehova bizagusaba imbaraga nyinshi. Ariko humura Yehova azagufasha.

Yehova aratubwira ati: “Nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye” (Yes 1:18). Hari byinshi wamaze gukora kugira ngo ‘unoze imishyikirano ufitanye’ na Yehova. Ibyo bituma Yehova agukunda. Uge wibuka ko kuba waragarukiye Yehova, byatumye abona uko asubiza Satani.—Imig 27:11.

Kuba waragarukiye Yehova bigaragaza ko wifuza kumwegera, kandi na we agusezeranya ko azakwegera (Yak 4:8). Icyakora kugarurwa mu itorero ntibiba bihagije. Uba ugomba kurushaho kuba inshuti ya Yehova. Wabigeraho ute?

JYA WISHYIRIRAHO INTEGO USHOBORA KUGERAHO

Jya wishyiriraho intego zishyize mu gaciro. Ushobora kuba wibuka ibintu by’ibanze wamenye kuri Yehova n’ibyo adusezeranya mu gihe kizaza. Ariko nanone ugomba kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe, kugira ngo wifatanye buri gihe mu murimo wo kubwiriza, uge mu materaniro kandi umarane igihe n’abavandimwe na bashiki bacu. Dore zimwe mu ntego wakwishyiriraho:

Jya usenga Yehova kenshi. Yehova azi ko guhora wicira urubanza bishobora gutuma kumusenga bitakorohera (Rom 8:26). Icyakora, ukwiriye ‘gusenga’ Yehova ‘ubudacogora,’ ukamubwira ko wifuza cyane kongera kuba inshuti ye (Rom 12:12). Andrej yaravuze ati: “Nahoraga nicira urubanza kandi mfite ikimwaro. Ariko iyo namaraga gusenga, numvaga bigabanutse kandi nkumva mfite amahoro yo mu mutima.” Mu gihe wumva utazi icyo wavuga mu masengesho yawe, ushobora kureba amasengesho Umwami Dawidi yavuze agaragaza ko yari yihannye aboneka muri Zaburi ya 51 n’iya 65.

Jya wiyigisha Bibiliya buri gihe. Ibyo bizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi urusheho gukunda Yehova (Zab 19:7-11). Felipe yaravuze ati: “Ikintu cyatumye nshika intege nkareka gukorera Yehova, ni uko ntasomaga Bibiliya buri gihe cyangwa ngo niyigishe. Ubwo rero sinashakaga kongera gukora iryo kosa. Niyemeje kujya niyigisha buri gihe.” Nawe uge wigana Felipe. Niba ukeneye kumenya ingingo zagufasha mu gihe wiyigisha, ushobora gusaba inshuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka ikagufasha.

Jya ushaka inshuti z’abavandimwe na bashiki bacu. Hari igihe umuntu wagaruwe mu itorero ashobora gutekereza ko abandi batamwishimiye. Larissa yaravuze ati: “Namaze igihe kirekire mfite ikimwaro kuko numvaga naratengushye abagize itorero.” Jya wizera udashidikanya ko abasaza n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bazishimira kugufasha ukongera kuba inshuti ya Yehova. (Reba agasanduku kavuga ngo: “Icyo abasaza bakora.”) Bishimiye ko wagarukiye Yehova kandi rwose bifuza ko wakongera kugira ibyishimo.—Imig 17:17.

Ni iki cyatuma wongera kwisanzura mu itorero? Uge ujya mu materaniro yose kandi ujyane n’abavandimwe na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bizakugirira akahe kamaro? Felix yaravuze ati: “Igihe nagarurwaga mu itorero, abantu bose barishimye. Ibyo byanyeretse ko bankunda. Abagize itorero bose batumye nisanga mu itorero, numva barambabariye kandi ibyo byatumye nkomeza gukorera Yehova.”—Reba agasanduku kavuga ngo: “Icyo wakora.”

Icyo wakora

Dore ibintu wakora kugira ngo wongere kuba inshuti ya Yehova:

Umusaza w’itorero usengera hamwe n’umuvandimwe wagaruwe mu itorero.

JYA USENGA YEHOVA KENSHI

Jya ubwira Yehova ko wifuza cyane kongera kuba inshuti ye. Abasaza bazagusengera kandi musengere hamwe

Wa musaza w’itorero akoresha igitabo “Egera Yehova” yigisha Bibiliya wa muvandimwe wagaruwe mu itorero.

JYA WIYIGISHA BIBILIYA BURI GIHE

Jya wiyigisha buri gihe kuko bizatuma urushaho gukunda Yehova

Wa muvandimwe wagaruwe aganira n’abandi bavandimwe basabana.

JYA USHAKA INSHUTI Z’ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

Jya wifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu kandi burigihe uge mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza

NTUGACIKE INTEGE

Satani azakomeza kuguteza ibigeragezo kugira ngo aguce intege, maze ntukomeze kuba inshuti ya Yehova (Luka 4:13). Ubwo rero, kora uko ushoboye kose kugira ngo ugire ukwizera gukomeye, maze ibyo bigeragezo nibiza bizasange ukomeye.

Yehova abwira intama ze ati: “Iyazimiye nzayishaka, iyatannye nyigarure, iyavunitse nyipfuke n’irembye nyikomeze” (Ezek 34:16). Yehova yafashije abagaragu be benshi bari baraciwe, bongera kuba inshuti ze. Ubwo rero, nawe wizere udashidikanya ko Yehova yifuza kugufasha kugira ngo wongere kuba inshuti ye.

Icyo abasaza bakora

Wa musaza afasha wa muvandimwe gusana inzu ye.

Abasaza bihatira gufasha abantu bagaruwe mu itorero kugira ngo bongere kuba inshuti za Yehova. Dore ibintu bakora kugira ngo babafashe:

Muge mubahumuriza. Intumwa Pawulo yari azi ko umuntu wagaruwe mu itorero ashobora ‘kwicwa n’agahinda gakabije’ (2 Kor 2:7). Ashobora guhora yicira urubanza kandi akumva afite ikimwaro. Ni yo mpamvu Pawulo yagiriye abagize itorero inama yo ‘kumubabarira no kumuhumuriza.’ Abasaza baba bagomba kwizeza abagaruwe ko Yehova n’abagize itorero babakunda cyane. Ubwo rero, muge mubashimira kenshi kandi mubafashe kuko bishobora gutuma badacika intege.

Muge musengera hamwe. Bibiliya ivuga ko isengesho ry’umukiranutsi “rigira imbaraga kubera ko risubizwa” (Yak 5:16). Larissa twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nabwiye abasaza ibintu byancaga intege n’ibyampangayikishaga byose. Twasengeye hamwe kandi baransabira. Ibyo byatumye menya ko abasaza batandakariye, ahubwo ko bifuzaga kumfasha, nkongera kuba inshuti ya Yehova.” Theo na we yaravuze ati: “Amasengesho abasaza bavuze yanyijeje ko Yehova ankunda kandi ko abona ibyiza nkora, aho kwibanda ku makosa yange.”

Muge mubagira inshuti. Abantu bagaruwe baba bakeneye inshuti mu itorero. Umusaza witwa Justin yaravuze ati: “Jya ujyana na bo kubwiriza, ariko ik’ingenzi kurushaho uge ubasura mu ngo zabo. Baba bakeneye cyane ko tubagira inshuti.” Undi musaza witwa Henry yaravuze ati: “Iyo abagize itorero babona abasaza ari inshuti z’abantu bagaruwe, na bo barabigana.”

Muge mubafasha kwiyigisha. Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ashobora gufasha umuntu wagaruwe, akagira gahunda nziza yo kwiyigisha. Umusaza witwa Darko yaravuze ati: “Nkunda kubabwira ibintu bishishikaje nabonye igihe niyigishaga, kandi nkabereka ko kwiyigisha Bibiliya binshimisha. Hari n’igihe ntumira umuntu wagaruwe, maze tukigira hamwe ingingo runaka.” Undi musaza witwa Clayton yaravuze ati: “Iyo nganira n’abantu bagaruwe, mbatera inkunga yo gusoma inkuru z’abantu bavugwa muri Bibiliya, bahanganye n’ibibazo nk’ibyo bahuye na byo.”

Muge mubasura mu rwego rwo kuragira umukumbi. Abantu bagaruwe mu itorero baba bafata abasaza nk’abacamanza. Ubwo rero baba bakeneye cyane kubona ko abasaza ari abungeri (Yer 23:4). Muge mubatega amatwi mwitonze kandi mubashimire. Nanone muge mubaganiriza kenshi. Reka turebe ibyo umusaza witwa Marcus akora iyo yasuye abantu bagaruwe. Yaravuze ati: “Tuganira ku murongo wa Bibiliya, nkabashimira kandi nkababwira ko Yehova n’abagize itorero, bashimishwa n’uko bashyizeho imihati ngo bagarurwe mu itorero. Iyo ibyo birangiye, dushyiraho itariki y’igihe nzagarukira kubasura.”

a Amazina yo muri iyi ngingo yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze